Umuhanzi Simoni Bikindi yitabye Imana

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Ukuboza 2018 aravuga umuhanzi Simoni Bikindi yitabye Imana.

Simon Bikindi yavukiye mu cyahoze ari Komini Rwerere muri Gisenyi mu 1954, mu 2001 yafatiwe i Leiden mu Buhorandi aho yabaga ashinjwa Genocide yoherezwa ku rukiko rwa Arusha mu 2002.

Urubanza rwe rwatangiye mu rukiko rwa Arusha mu 2006 maze mu 2008 akatirwa n’urwo rukiko imyaka 15 y’igifungo ahamijwe icyaha cyo gukangurira abantu ubwicanyi. Yarajuriye maze mu 2010 urukiko rw’ubujurire rwemeza igihano yari yahawe mbere.

Mu 2012 yoherejwe gufungirwa mu gihugu cya Benin arangije igihano cye yatuye muri icyo gihugu aho yari asigaye akora ubuhinzi n’ubworozi bw’inkoko.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona avuga ko azize indwara ya Diabète yari amaze iminsi arwaye. Nyuma yo kurekurwa n’ubwo yari arwaye umuryango w’abibumbye ONU wari waranze kumuha ubufasha bwo kwivuza.

Umwe mu bazı neza Simoni Bikindi unakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda yatangarije The Rwandan ko yibaze impamvu Bikindi yafunzwe, yagize ati: “Ese mu byo Bikindi yaririmbye byari kuba ku Bahutu n’abanyarwanda muri rusange iyo FPR ifata ubutegetsi ibitarabaye ni ibihe? Ahubwo Bikindi agomba kugirwa intwari kuko ntacyo atakoze ngo aburire abanyarwanda. Kutamwumva byatumye tugwa mu ruzi turwita ikiziba.”    

NB: Ku bifuza gutera inkunga umuryango mu ishyingurwa rya Nyakwigendera bakoresha uyu mushumi >>