Umunyamakuru Basabesa Mivumbi Etienne yahunze nyuma yo kwerekana uburyo abaturage basenyerwa!

Umunyamakuru Basabesa Mivumbi Etienne wakoreraga Radio Flash FM na Flash TV yafashe iy’ubuhungiro nyuma y’uko ngo ubuzima bwe abona buri mu kaga.

Aho ari mu buhungiro Basabesa Mivumbi Etienne yagiranye ikiganiro na Tharcisse Semana w’ikinyamakuru umunyamakuru.com asobanura uko byamugendekeye:

 

Imwe mu nkuru avuga ko iri mu byateye itotezwa rye ni inkuru yerekana uburyo abantu basenyerwa amazu yabo mu Rwanda. Iyo nkuru ivuga uburyo abayobozi b’umujyi wa Kigali batanze itegeko ryo gusenya amazu agera kuri 20 yubatswe mu murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo.

Iyo nkuru ni iyi iri hano hasi.