Bamporiki ati: ”Ndi Umuhutu wa Kagame” aho kuba “Ndi Umunyarwanda” wa Kagame

Ejo hashize ku wa gatandatu taliki 11/11/2017 umunsi wose mu mujyi wa Coventry mu Bwongereza habereye umwiherero w’Intore z’ishyaka riri ku butegetsi rikandamiza rubanda ribica, kubafunga, kubangamira uburenganzira mw’ikiremwamuntu ni ibindi ni ibindi bibi byinshi bya shitani ari yo FPR-Inkotanyi.

Mu bashyitsi bakuru bari batumiwe muri mwiherero w’intore zo mu Bwongereza zose zinjiye muri iki gihuga zibeshya ko zihunze iryo shyaka ubu bahindukiye bakabera intore zirirwa zineka zishaka no gukorera ubuhemu impunzi nyazo, harimo Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza Yamina Karitanyi dore ko ababizi neza badashidikanya ko uyu mwiherero wateguwe n’ambasade ariko bakajijisha babyitirira abanyamuryango ba FPR mu Bwongereza,byahe byo kajya.

Harimo kandi umuhutu wa Kagame akaba ari nawe ukuriye Itorero ry’intore mu gihugu Bamporiki Edouard, akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru woherejwe na shebuja Paul Kagame nkuko yabyivugiye ageza abaraho amanjwe ngo yatumwe na shebuja ngo indamutso yamuhaye.

Ntawavuga amagambure menshi yavugiye aho nkuko mubizi ahora asubira mu bintu aho afashe ijambo hose, ni ugucukura imisarani, ni ipfunwe yatewe na bene wabo b’abahutu, ni ukuba inkotanyi kimwe nka Tito Rutaremera, n’ibindi n’ibindi byinshi ahakishwa kwa shebuja kugira ngo akundwe.

Gusa icyatangaje intore zose ni uko yihanukiriye akemeza ko uri umuhutu wa Kagame rwose, ati “yarangabiye”, ati “yankuye mu gucukura imisarani akangira depite none ubu akaba yarangize n’umukuru w’itorero rye”.

Nta kindi cyaranze uwo mwiherero w’intore mu Bwongereza uretse amagambo yo kuramya umukuru wazo Paul Kagame ndetse no kwiga uburyo bagiye kujya bibasira abadashyigikiye ubutegetsi I Kigali.

Kay E Debr

Birmingham