Umupfakazi wa Prof. Alex Kimenyi yaba agiye kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika

    Inkuru ishyushye tumaze kumenya nuko Mme Mathilda Mukantabana Kimenyi,uyu akaba ari Madame wa nyakwigendera Professeur Alexandre Kimenyi ashobora kuba ariwe uzaba Ambassadeur w’u Rwanda muli USA.
    Tubibutse ko Prof. Alexandre Kimenyi ari we washinze ishyaka AMAHORO.

    Igitangaje nuko uyu mudamu ndetse n’umugabo batemeranyaga na Kagame ku miyoborere ye y’igihugu, cyane cyane kubyerekeranye n’imanza za Gacaca. Mu minsi yashize uyu mudamu yatangiye gusa naho ahinduye ingendo , nibwo batangiye kumwiyegereza ,ari nabwo yagaragaye muli Rwanda Day Boston September 2012

    Ella Mahoro