Umutangabuhamya wo ku ruhande rw’abunganira Ingabire wari waburiwe irengero yaje kuboneka.

Uyu munsi mu gitondo abari baje gukurikirana urubanza rw’umunyapolitiki utavugarumwe na leta ya Kigali Madame Victoire Ingabire Umuhoza batunguwe no kubwirwa n’Urukiko rw’Ikirenga ko umutangabuhamya wo ku ruhande rw’abunganira Ingabire atari bubashe kuboneka ,maze rubaza abarebwa bose n’ububanza icyo babivugaho.Abafashe ijambo bose barimo n’uruhande rwa Ingabire bavuze ko byaba byiza uwo mutangabuhamya abonetse kugirango urubanza rukomeze.Urukiko rwahise rufata icyemezo cyo kuba ruhagaritse iburanisha mu gihe cy’isaha imwe ngo rurebe ko yaboneka maze rusaba abari mu cyumba cy’iburanisha kuba basohotse mu gihe cy’isaha imwe. Abari baje gukurikirana urubanza bongeye gusabwa kwinjira mu cyumba cy’iburanisha nibwo umucamanza ukuriye inteko yavuze ko umutangabuhamya yabuze ko na serivise ishinzwe kurinda abatangabuhamya itazi aho aherereye ndetse ko itazi ikibazo yagize.

Ubwo ubura rye ryatumye urukiko rusaba abaregwa ko hakwigwa uburyo umunsi w’urubanza wakwimurirwa indi tariki maze hafatwa gahunda ko urubanza rwazasubukurwa tariki ya 24 Gicurasi 2013. Nyuma y’icyi cyemezo abarebwa n’urubanza bose babwiye urukiko ko ari ngobwa ko uwo mutangabuhamya yaboneka kugirango urubanza rugende neza,ariko Ingabire Victoire yasabye by’umwihariko urukiko ko rwakurikirana mu maguru mashya iby’iri bura ry’uyu mutangabuhamya cyane cyane hitawe ku mpungenge zari zaratanzwe nuyu mutangabuhamya mu ma baruwa abiri atandukanye yari yarandikiye urukiko ndetse iya nyuma akaba yari yarayihaye urukiko tariki ya 14 Gicurasi 2013 asaba ko mbere yuko urukiko rwatangira kumva ubuhamya bwe ko rwabanza kwiga neza ikibazo cy’umutekano muke ashobora kugira nyuma yo kuvuga ubuhamya bwe.

Nyuma y’icyi cyemezo cyo gusubika urubanza abantu batashye bose bazi ko bazagaruka mu rubanza kuri iriya tariki yari imaze gutangwa ariko ahagana mu ma saa saba n’igice z’amanywa nibwo ababuranyi bongeye gutungurwa basabwa kwitaba igitaraganya ku cyicaro cy’urukiko rw’ikirenga saa munani. Bahagenze urukiko rubabwira ko rwashakaga kubamenyesha ko noneho umutangabuhamya yabonetse ariko ntibwasobanura uburyo abonetsemo naho bwamukuye ,ariko bumuha ijambo ngo asobanure uko byamugendekeye avuga ko atari ameze neza. Abarebwa n’urubanza bose basabye ko iby’umutekano we byakwitabwaho.

Ubwo ejo urubanza rwasubikwaga urukiko rwari rwijeje abari bakurikiye iburanisha ndetse runategeka serivise ishinzwe kurinda abatangabuhamya ko igomba gukora ibishoboka byose ikarindira uwo mutangabuhamya umutekano ndetse iyo serivise yari yanasabwe ko uwo mutangabuhamya atagomba kubonana n’abandi bantu bo hanze mu rwego rwo gutuma iburanisha rigenda neza.

Ibura ryuyu mutangabuhamya no kuba iyi serivice itabashije kubahiriza inshingano yari yahawe n’urukiko kugeza ubwo itanabasha gusobanura aho umutangabuhamya yari yashinzwe kurinda aherereye ni ikimenyetso simusiga ko serivise z’ubutabera mu Rwanda zifite ikibazo gikomeye cyo kutabasha kubahiriza amategeko ndetse n’inshingano kugeza nubwo zitabasha kubaha amabwiriza y’umucamanza .

FDU –Inkingi
Boniface Twagirimana
Visi Perezida w’agateganyo