“Umva Rugagyi”

Hari tariki 30 Kamena 1989, mu rucyerera abenshi bazinduwe n’urusaku rw’akarasisi mu mihanda yose yo mu murwa mukuru.
Ibifaru, ibimodoka bya gisirikare, burende, AK47, …n’ibindi bikoresho bya gisirikare byari byasohowe mumihanda biherekejwe n’akarasisi.

Abaturage binjiwe n’ubwoba bwinshi nuko buri wese yibaza icyabaye abenshi bicyingirana mumazu yabo nuturadiyo kumatwi bifuza kumenya icyabaye.

Ahangana saa sita ijwi ry’umugabo kuri radio y’igihugu rirumvikana agora ati:” Nitwa Omar El Bashir”.

El Bashir yahise atangariza abanyasudani ko akuyeho ubutegetsi bubi kandi we wenyine atangaza ko abaye (1) Perezida wa Sudani, (2) Ministre w’Ingabo, (3) Ministre w’Intebe, (4)Chef d’Etat Major, (5) kandi ko azamutse ku ipete rya General mu ngabo za Sudani.

Nubwo ubu hari abasetsa ngo yanze kurekura ubutegetsi kugira ngo urukiko rwa La Haye rutamukurikirana, ukuri n’uko uyu mugabo yagaragaje agifata ubutegetsi ko ari umunyagitugu, wikubira ubutegetsi bwose akabugumaho kugeza apfuye..

Iwacu ho byagenze bite?

Ntawutibuka urusaku rwa Rugagyi, urusaku rw’amasasu yarasagwa mu kirere twishimira intsinzi ndetse ntawakwibagirwa akarasisi k’imbunda nini nka 37mm na 14mm mu mijyi imwe n’imwe y’u Rwanda. Abanyarwanda baje gutangarizwa ko Nyakubahwa Paulo Kagame abaye (1) Visi Perezida, (2) Ministre w’Ingabo, (3)Chef d’Etat Major, (4)Cheyamani wa RPF Inkotanyi, (5) Aba General Major mu Ngabo z’u Rwanda.

Abazi kwitegereza bahise babona uwariwe.

Bidateye kabili abanyamakuru n’isi muri rusange batangiye kumwereka ko batizeye ko azazana Demokarasi niko gutangira kumubaza ikibazo cyihariye: “Nyakubahwa Perezida Paulo Kagame, Mandats zawe wemererwa n’Itegeko Nshinga nizirangira uzarekura ubutegetsi?”

Nyamara iki kibazo ahandi ntashyingiro kiba gifite kuko muri demokarasi mandats zawe iyo zirangiye uvaho n’umutima mwiza.

Icyo kibazo bamubazaga ntabwo twigeze twumva bakibaza Nyakubahwa Jakaya Mrisho Kikwete, nuwa musimbuye Magufuli ntawakimubaza, ntabwo jye nari numva bakibaza Jacob Zuma cyangwa Obama cyeretse Omar Al Bashir na Paulo Kagame.

Ibisubizo Paulo Kagame yagiye asubiza uko byagiye bihindagurika ntawutabiyobewe.

Iyo witegereje imitegekere y’abategetsi ba Kigali ubona ko badakurikiza amahame asanzwe y’imitegekere ahubwo ubona ko badatinya icyaricyo cyose ndetse no gutuka umuzungu ko ari ‘imbwa y’interahamwe’ biraborohera. Bazi ko umunsi bavuyeho nabo nta mpuhwe nabo bazagirirwa.

Hadashatswe ingamba zidasanzwe zo kubakuraho tuzategereza Omar Al Bashir narekura ubutegetsi na Paulo Kagame azaba agiye kuburekura.

Kanuma Christophe