Kigali: Umusirikare yarasiye mugenzi we ku rukiko aramwica

Lt Col Munyengango Innocent, umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda

Mu masaha ya saa tanu za mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2017, umusirikare wari wajyanywe kuburanishwa ku rukiko rwa gisirikare ruherereye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, yarashwe na mugenzi we ahita apfa ubwo yageragezaga gutoroka yuriye igipangu gikikije ingoro y’urukiko.

Abaturage bakora mu kinamba bogerezamo imodoka imbere neza y’amarembo y’urukiko rwa gisirikare rw’i Nyamirambo, batangarije Ikinyamakuru Ukwezi.com ko uwo musirikare yashatse gutoroka yuririye ku ruhande rw’inyuma rw’igipangu gikikije urukiko, hanyuma undi musirikare uri mu bari bacunze abagororwa b’abasirikare ahita amurasa arapfa.

Lt Col Munyengango Innocent, umuvugizi mushya w’igisirikare cy’u Rwanda, yavuze ko umusirikare warashwe ari Private Muhirwa Jean Marie Vianney wari umaze gukatirwa igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 kubera icyaha cyo guta akazi, hanyuma ashaka gutoroka asimbuka igipangu uwari umurinze aramurasa, ashiramo umwuka ageze mu bitaro bya CHUK.

Lt Col Munyengango Innocent avuga ko umusirikare warashe Private Muhirwa Jean Marie Vianney ari nawe wari umurinze, yatawe muri yombi na Military Police kugirango hakorwe iperereza ku byateye iryo raswa, naho umurambo wa nyakwigendera ukaba wajyanywe mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.

Source: Ukwezi.com