Emmanuel Bushayija yimye nka Yuhi VI ku ngoma asimbuye Kigeli V Ndahindurwa, Emmanuel Bushayija yabaga mu Bwongereza akaba ari umuhungu wa Bushayija mwe Yuhi V Musinga.
Nk’uko byatangajwe na Bwana Boniface Benzinge ngo Umwami mushya wimye yavutse mu 1960.
Mwakumva inkuru irambuye ya Radio Ijwi ry’Amerika hano hasi:
Twishimiye Umwami mushya Nous sommes heureux pour le nouveau roi est jeune et intelligent
Ibi babyita urwenya.
Ubwami bwarahambwe buzapfa butongeye gusunutsa ubuzuru bwabwo mu Rwanda
Ntawabagaya kwikorera autoconsolation nyuma yibyabaye kuri Kigeli. Uwo mwami wanyu mushya, (mvuze uwanyu kuko ubwami bwabaye ruvumwa mu Rwanda), harya ngo yimye yitwa nde ? Yimiye he ? Ingomaye izaba irihe ? Harya Kalinga ntiyatabuwe na Lizinde akayijanjagura ? Kuva Lizinde yayimenagura kugeza kuruyu munota nta yindi Kalinga yigeze ibazwa. Mwikirigite museke kuko nibyo byababuza guhogozwa nibyabaye kuri Kigeli kuva yajya ishyanga kugeza aguyeyo, cyane ibyamubayeho nyuma yurupfu rwe kugeza ubwo acyuwe mu Rwanda nurukiko rwa Muzungu muri America abavandimwe be barimo kumuryanira hejuru, akagera i Kigali ari nyakamwe…. Genda Kagame uzi gushinyagurira bene wanyu….
Birashoboka se ko uyu yaba ariwe Emmanuel Bushayija ? Barabesya siwe, The Rwandan igomba kuba yibeshye i photo. Wagira ngo ni uwo mu bwoko bwaba zoulous muri Africa yepfo. Uwamwambika ya mashara yabo, amwe Zuma yambarana nuruhu rw’ingwe agasimbuka atera imigeri miremire ari nako acinya akadiho, ndabona yamurusha kwizihirwa.
iya Kigeli murwani rase yariyaraheze mumahanga kombona mumurwanira ngomuzamubyaze umusaruro muri bamukera rugendo