URUBANZA RW’ABARWANASHYAKA BA FDU-INKINGI

Urubanza rw’abarwanashyaka b’ishyaka FDU-INKINGI rwaburanishijwe uyu munsi kuwa kabiri tariki ya 12/02/2019 mu rukiko rukuru ruburanisha ibyaha ndengamupaka rwa Nyanza. Abaregwa bagejejwe k’urukiko barinzwe bikomeye n’abacungagereza n’abapolisi kandi baziritse amapingu amaguru n’amaboko ninako batashye bameze.

 Urubanza rwatangiye ku isaha ya saa 09:40  haburanwa ku ifunga nifungura by’agateganyo. Abunganira abaregwa  aribo Me Gatera Gashabana na Me  Mukamusoni Antoinette basabye urukiko kurekura by’agateganyo abo bunganira bashingiye kungingo z’ i 105,121 agaka ka 2, 89, 93 n’iya 94. Bashingiye kandi no ku manza zaciwe abaziregwagamo bakarekurwa by’agateganyo harimo urw’abo mu muryango wo kwa Rwigara, Diane Shima Rwigara na nyina umubyara Mme  Adeline Rwigara baherutse kurekurwa by’agateganyo n’urukiko rukuru mumpera z’umwaka wa 2018, no ku manza za Kandengwa Angelique n’umunyamakurukazi bakunda kwita Maman Immenente barekuwe by’agateganyo kandi imanza zabo zari zararegewe inkiko mu mizi. 

Me Gatera Gashabana kandi wunganira Boniface Twagirimana yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse kucyiswe itoroka rye kugira ngo hamenyekane uko yaburiwe irengero, ukuri gushyirwe ahagaragara. Mu gihe urukiko rwemeza ko yatorotse ubutabera, nta bimenyetso bigaragara rushingiraho. Ndetse na bagenzi be bari bafunganwe bakaba bemeza ko kuba yarajyanywe gufungirwa i Nyanza agatandukanywa na bo ari uko hari hari undi mugambi wo kumunyereza.m bari bafite. Abunganizi n’abarerwa bavuze ko bidakwiye kuba bashingira gusa kubyatangajwe n’urwego rushinzwe infungwa n’abagororwa no kuba barohereje ubutumire bumutumira kuburana bakamubura, bagarutse kubusabe kandi butakamba bwatanzwe n’umuryango we ndetse n’ishyaka abarizwamo bugashyikirizwa inzego zitandukanye busaba ko hakorwa iperereza kuri icyo kibazo ariko kugeza magingo aya hakaba ntagisubizo cyatanzwe cyerekana ko hari icyakozwe cyangwa giteganywa gukorwa kwibura rya visi perezida wa mbere wa FDU-INKINGI.

Abaregwa ni abarwanashyaka  ba FDU INKINGI  bafunzwe byagateganyo kuva muri Nzeri 2017, hashize amezi 17. Abo ni : 

1. TWAGIRIMANA Boniface, visi perezida wa mbere wa FDU-Inkingi ;

2. GASENGAYIRE LĂ©onille, umubitsi wungirije w’ishyaka  ku rwego rw’igihugu.

3.TWAGIRAYEZU Fabien, ushinzwe ubukangurambaga  ku rwego rw’iguhugu

4. NSABIYAREMYE Gratien, ushinzwe igenamigambi na stratĂ©gie  ku rwego rw’igihugu

5. NTIRUTWA ThĂ©ophile, uhagarariye FDU-Inkingi mu mugi wa Kigali ;

6. MBARUSHIMANA Evode, uhagarariye FDU-Inkingi mu ntara y’amajyepfo ;

7. ABAYISENGA Venant, uhagarariye FDU-Inkingi mu ntara y’uburengerazuba; 

8. UFITAMAHORO Norbert, umurwanashyaka ;

9. NKIKO Ernest, umurwanashyaka ;

10. NDAYISHIMIYE Papias, umurwanashyaka.

Ikindi cyagaragaye, ni uko bamwe mu baregwa babwiye urukiko ko inshuro nyinshi bakorewe iyicarubozo. Urugero ni Twagirayezu Fabien uvuga ko yakubiswe bikabije nyuma akajugunywa muri cachot igihe cy’ukwezi kwose adasohoka, ibyo bikaba byarakozwe n’umucungagereza ushinzwe iperereza muri gereza ya Mageragere, witwa MURINZI Fiston. Uyu Twagirayezu yemeza ko na Twagirimana Boniface yakorewe iyicarubozo.

Ntirutwa ThĂ©ophile nawe yabwiye urukiko ko ku itariki 3/1/2019 yatumijwe na IO Murinzi Fiston na bagenzi be  bakamubwira ko bagiye kumukubita inkoni maze FDU INKINGI yashaka igasakuza, maze bategeka ko bamushyira muri cachot igihe cy’iminsi 30 kandi akazakubitwa. Yasabye urukiko ko rwabafasha kubarindira umutekano wabo.

Abaregwa kandi babwiye urukiko ko bafite impungenge zuko abarwanashyaka ba FDU INKINGI bandi 5, ubushinjacyaha bushingiraho bubarega ko aribo boherejwe mu mitwe ya gisirikire bubarega gushinga, nabo bashobora kuba bari kwicwa urubozo nka Boniface  kuko amabaruwa ubushinjacyaha bwashyikirije urukiko yatanzwe n’abashinzwe abinjira n’abasohoka  bafitiye kopi agaragaza ko bamwe  bambutse koko ariko bakagaruka ngo hari bamwe bambutse ku itariki ya 16/08/2017 barara bagarutse. Bakibaza aho baba baherereye, ubafite n’icyo abakoza.

 Ubushinjacyana busaba ko bakomeza gufungwa bwitwaje ko  ngo Twagirimana yatorotse, ko rero ngo n’abandi bashobora gutoroka ubutabera.  Kw’ibura rya Boniface Twagirimana  bwasobanuye ko bitari mu nshingano zabwo naho kw’iyicarubozo rikorerwa abafunze bwavuze ko bagomba gutanga ikirego babiregera. 

Nimugihe kandi abaregwa bo bavuga ko bitabaje minisiteri y’ubutabera na komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ariko ntibigire icyo bitanga. Abaregwa kandi bavuze ko kuba mugenzi wabo yarabuze ntihakorwe ibikorerwa abandi batorotse gereza (aribyo gutanga impapuro zimushakisha no gukurikirana abakekwa kuba baba baramufashije gutoroka) bibatera gushidikinya kuri iryo bura rye cyane ko ngo bamutwara basabye gereza ko nabo babatwarana nawe bakabibangira bishimangira ko hari icyo bari mutwariye.

Uru rubanza ruzasomwa kuwa 22/02/2019 ku ifunga n’ifungura by’agateganyo, naho urubanza mu mizi rukazakomeza kuburanishwa  kuwa 20/03/2019.

Ishyaka FDU-INKINGI rirasaba Leta yu Rwanda ibi bikurikira:

– Kurekura by’agateganyo abarwanashyaka ba FDU-INKINGI kuko bafunzwe amezi 17 yose nta butabera barabona, bakaba rero bafunzwe ku buryo bahohoterwa ;

– Gukora iperereza ku inyerezwa rya Twagirimana Boniface, Visi -Perezida  wa FDU-INKINGI, igashyira ahagaragara ukuri aho gukomeza kumubeshyera ngo yatorotse ubutabera ;

– Kureka kubeshyera abarwanashyaka ngo bari mu mitwe y’iterabwoba kandi nta bimenyetso, ndetse niyo mitwe ikaba itagaragazwa.  Abaregwa barazira gusa ko ari abarwanashyaka ba FDU-INKINGI, nta mategeko bishe.

Twese hamwe tuzatsinda.

Itangazamakuru rya FDU INKINGI

None kuwa 12/02/2019