Urukiko Nyafrika rw’uburenganzira bwa muntu rusanga uburenganzira bwa Victoire Ingabire bwarahonyowe!

Victoire Ingabire, Perezida w'ishyaka FDU-Inkingi, ufungiye mu Rwanda

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri the Rwandan kuri iki gicamunsi cyo ku wa gatanu tariki ya 24 Ugushyingo 2017 aravuga ko Urukiko nyafurika rw’uburenganzira bwa Muntu rufite icyicaro Arusha muri Tanzaniya rwemeje ko uburenganzira bwa Victoire Ingabire Umuhoza, Perezida w’ishyaka FDU-Inkingi ufungiye i Kigali bwahonyowe inshuro nyinshi, ibi bijyanye n’urubanza yarezemo Leta y’u Rwanda muri urwo rikiki.

Nk’uko bitangazwa n’uburanira Victoire Ingabire, umuholandikazi Me Caroline Buisman   kuri we uyu ngo ni umunsi ukomeye ku butabera mpuzamahanga n’ubutabera bwa Afrika.

Me Caroline Buisman akoresheje urubuga nkoranyambaga rwa Twitter yakomeje avuga ko Urukiko Nyafurika rw’uburenganzi bwa Muntu rwemeje ko Leta y’u Rwanda yahonyonye uburenganzira bwa Mme Victoire Ingabire inshuro nyinshi.Nabibutsa ko Victoire Ingabire yari yashyikirije ikirego cye urwo rukiko rufite icyicaro Arusha muri Tanzaniya mu minsi ishize, ibi bikaba byaratumye Leta y’u Rwanda yikura mu masezerano ashinga uru rukiko.

Ishyaka FDU-Inkingi, Victoire Ingabire abereye Perezida ryahise risohora itangazo ryishimira kiriya cyemezo cy’urukiko. Iryo tangazo ryashyizweho umukono n’umunyamabanga mukuru wungirije w’iryo shyaka, Dr Emmanuel Mwiseneza, risaba Leta y’u Rwanda gukurikiza imyanzuro y’urukiko nyafurika, igatanga urugero rwiza rwo kubaha inzego z’Afrika dore ko Perezida Kagame azayobora umuryango w’Afrika yunze ubumwe guhera umwaka utaha wa 2018.

Ku bijyanye n’amategeko, Mugenzi wacu Jean Damascène Ntaganzwa wa Radio Inyenyeri yaganiriye n’umunyamategeko amuha ibisobanuro ku bigiye gukurikira imyanzuro ya ruriya rukiko. Mwakumva icyo kiganiro hano hasi: