Violette Uwamahoro araregwa ngo kumena amabanga y’igihugu kuri whatsapp!

Umunyarwandakazi Violette Uwamahoro ufite n’ubwenegihugu bw’Ubwongereza ari nacyo gihugu yabagamo yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ko rwaba rumufunguye by’agateganyo ku byaha aregwa, kuri uyu wa Kane tariki 23 Werurwe 2017.

Uwamahoro ukurikiranyweho kugira uruhare mu bikorwa bikomeye by’ubugizi bwa nabi, ndetse no gukangurira abantu kwitabira umutwe w’abagizi ba nabi; yabwiye Urukiko ko hari ibyo akenera ntabibone nk’umugore utwite, asaba ko yarekurwa akajyanwa ahantu hazwi akabasha kwitabwaho neza.

Afunganywe na musaza we w’umupolisi witwa Shumbusho Jean Pierre we uregwa ubufatanyacyaha, akaba ari n’umwe mu bamushinja.

Iburanisha….

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kane, ryabereye i Rusororo, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, ubushinjacyaha bwasabiye Uwamahoro gufungwa by’agateganyo kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse ku byaha aregwa.

Ni urubanza Uwamahoro yajemo yambaye imyambaro isanzwe ari kumwe n’umwunganira.
Mu cyumba cy’iburanisha hari harimo abandi bantu bafunzwe baje kuburana, nabo bakurikiranye uru rubanza rwabanjirije izabo. Hari harimo kandi abo mu muryango wa Uwamahoro, abakozi ba Ambasade y’Ubwongereza mu Rwanda, inzego za Polisi n’abanyamakuru batandukanye b’ibitangazamakuru byo mu Rwanda na mpuzamahanga.

Mu cyifuzo cyabwo, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko impamvu bushingiraho busabira Uwamahoro gukomeza gufungwa by’agateganyo ari impamvu zikomeye. Bwagaragaje ko nubwo ibyo Uwamahoro aregwa atabyemera, hagaragajwe ibimenyetso bifatika by’uko yavuganaga kuri WhatsApp na musaza we w’umupolisi nawe ufunzwe.

Ashingiye ku itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ku ngingo ya 96 n’iya 97 zigena impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho icyaha, n’iya 98 igena izindi mpamvu zituma haba ifungwa ry’agateganyo, umushinjacyaha yabwiye urukiko ko Uwamahoro yakomeza gufungwa.

Yavuze ko gukomeza gufungwa kwa Uwamahoro kandi ari uburyo bwiza bwatuma we na musaza we badasibanganya ibimenyetso ahanini anashingiye ku kuba ibyaha baregwa ari ibihungabanya umutekano w’igihugu.

Musaza we umushinja…

Ku rundi ruhande, musaza wa Uwahamahoro bari kumwe imbere, kuko nawe afunzwe, we yahamije imbere y’urukiko ko Uwamahoro yakunze kujya amwandikira kuri WhatsApp anamuhamagara akamubwira ko atarangije amashuri akamubwira ko yamufasha kuyarangiza.

Uyu mupolisi witwa Shumbusho ariko wari wambaye gisiviri, yavuze ko akorera mu bapolisi bihariye bashinzwe gutabara, ‘Interforce Unity’. Yavuze ko mu biganiro yagiranye na mushiki we yakoze amakosa yo kumena amabanga y’igihugu.

Yemeye ibyaha byose aregwa, anabisabira imbabazi, avuga ko Uwamahoro yamusabaga ko yazashaka Passeport akazamufasha kujya mu Bwongereza.

Aha Shumbusho yabwiye Urukiko ko mushiki we yamubwiraga ko yarekera aho gukorera Leta y’Abatutsi, ati ‘byihorere iyo Leta tuzaza tuyivaneho.’

Shumbusho yavuze ko Uwamahoro yaje kuza kumubwira ko ngo WhatsApp bavuganiragaho zishobora kuba zigenzurwa, akamusaba ko yayihindura agashaka indi, ko azamushakira abandi bantu Uwamahoro azajya anyuzaho amakuru bakayamushyira.

Uwamahoro …

Uwamahoro Violette ahawe ijambo ngo agire icyo abivugaho yabwiye urukiko ko yafunzwe kuva tariki 14 Gashyantare 2017 ku mugoroba nka saa moya n’igice. Yavuze ko ibyo aregwa ari ibinyoma, yerekana ko afite ikibazo cy’uko atwite, asaba ko yakoroherezwa agafungurwa agakurikiranwa ari hanze.

Kuri ibi, umwunganizi we mu mategeko yagaragarije urukiko ko Polisi ari yo ifite amatelefone ye yose na za password zayo, bityo ko bazigenzura ko nta perereza rizigera ripfa nk’uko Ubushinjacyaha bwabivuze.

Aha ni naho yahise ashimangira ko umukiriya we yunganira atwite inda y’amezi atanu, avuga ko nubwo nta mpapuro zo kwa muganga zibigaragaza babifitiye ariko ko yazajyanwa mu cyuma agapimwa.

Umunyamategeko yagaragaje ingingo ya 28 y’Itegeko Nshinga avuga ko umwana wese afite uburenganzira bwo kurengerwa ku buryo bwihariye n’umuryango we, abandi banyarwanda na Leta, bitewe n’ikigero n’imibereho arimo nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga.

Yashimangiye ko nubwo nyina yaba umunyacyaha, ko nubwo ibyo ubushinjacyaha bumurega hazasangwa bifite ishingiro Urukiko rwarengera umwana, rugategeka ko nyina yaba afunguwe, avuga ko umwana yitwa umwana kandi akarengerwa kuva agisamwa.

Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha narwo rwabwiye Urukiko ko ibyo gutwita Uwamahoro avuga nta bimenyetso yagaragaje.

Umuntu wese afatwa nk’umwere ku cyaha aregwa igihe cyose kitaramuhama burundu mu buryo bukurikije amategeko, mu rubanza rwabereye mu ruhame kandi ruboneye, yahawe uburyo bwose bwa ngombwa bwo kwiregura.

Umwunganizi wa Uwamahoro we yavuze ko kuba Uwamahoro yaragiranye ibiganiro na musaza we nta cyaha abibonamo, ko ahubwo ibyaha byaba ibyo baganiriye ariko ko kuganira kwabo ari ibintu bisanzwe nk’abavandimwe.

Yavuze ko Uwamahoro atari asanzwe ari umunyapolitiki, ko atari umusirikare yewe ntabe n’umupolisi ko ntaho yigeze agaragara mu myigaragambyo afite nibura nk’ifoto yamagana ubutegetsi, ko nta radiyo mpuzamahanga n’imwe aravugaho yaba za BBC, RFI cyangwa Ijwi ry’Amerika bityo ko nta mpamvu abona zikomeye zatuma akomeza gufungwa.

Urukiko rumaze kumva impande zombi rwimuriye iburanisha tariki 27 Werurwe 2017.

Uwamahoro, washakanye na Rukundo Faustin nawe uba mu Bwongereza, Polisi y’u Rwanda, mu ntangiriro za Werurwe nibwo yatangaje ko imufite.

Umuvugizi wa Polisi ACP Theos Badege yatangaje ko Uwamahoro akekwaho uruhare mu bugizi bwa nabi kandi ko aregwa gufatanya n’agatsiko k’abandi bantu batuye mu Bwongereza.

Uwamahoro, umubyeyi w’abana babiri; uw’imyaka 10 n’uw’imyaka 8 baba mu Bwongereza, yaje mu Rwanda, bivugwa ko yari yaje mu muhango wo gushyingura se.

Source: Richard Irakoze – Izuba rirashe