Yohanita Nyiramongi arabarizwa muri Amerika

Kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Nzeli 2016, umufasha wa Perezida Kagame, Yohanita Nyiramongi yitabiriye ibirori byateguwe n’umufasha w’umukuru wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Michelle Obama yatumyemo abandi bafasha b’abakuru b’ibihugu, ibi birori bikaba byateguwe kubera inteko rusange ya 71 y’umuryango w’abibumbye irimo kubera i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ibi bije mu gihe havugwa igikorwa ngaruka mwaka gikunze kubera mu bihugu by’amahanga byitwa Rwanda Day giteganijwe i San Francisco naho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nacyo bidashidikanywaho ko uyu mufasha w’igihugu azitabira.

Benshi mu bakurikirana ibibera mu karere babonye ifoto ya Yohanita Nyiramongi bemeje yongeye gutora agatege bitandukanye n’uko yari ameze minsi ishize ubwo yasaga nk’ufungishijwe ijisho.

Ikibazo benshi bibaza ni ukumenya niba ibimugenza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni ukuvuga kujyana abana mu mashuri no gukora shopping (uwabikoraga ari we Ambasaderi Gasana Eugène yahawe isinde) nabirangiza azemera gutaha mu Rwanda cyangwa nawe azanangira akigumira iyo ibwotamasimbi.

Ababikurikiranira hafi bamenyereye amayeri aranga ibikorwa nk’ibi bya propaganda bavuga ko Perezida Kagame mu byatumye yemera kujyana na Yohanita Nyiramongi muri Amerika harimo no kugira ngo amwerekane muri Rwanda Day n’ahandi bityo avuguruze ibyavugwaga mu minsi ishize ko imibanire yabo itifashe neza.

Ariko hari benshi badashira amakenga Yohanita Nyiramongi bahamya ko ashobora kugusha neza Perezida Kagame kugira ngo abone uko amuca mu rihumye yigumire hanze y’igihugu dore ko mu gihugu nk’Amerika Perezida Kagame byamugora gusubiza Yohanita Nyiramongi mu Rwanda ku ngufu.

Frank Steven Ruta

Email: [email protected]

nyiramongi