Zambia igiye guha ibyangombwa byo gutura impunzi zose z’abanyarwanda

Zambia yatangiye guha impapuro impunzi z’Abanyarwanda zimaze imyaka myinshi ku butaka bw’icyo gihugu, ibyangombwa bizemerera kuhaba mu buryo bwemewe n’amategeko mu gihe cy’imyaka itatu.

Ku mpunzi z’abanyarwanda zibarirwa ku bihumbi bine, abo Zambia imaze guha ibyo byangombwa bararenga gato igihumbi na magana ane.

Kuva kw’itariki ya 1 z’ukwa mbere muri uyu mwaka nibwo hatangiye gushyirwa mu bikorwa icyemezo cya HCR cyo gukuriraho ubuhunzi impunzi z’Abanyarwanda zahunze u Rwanda hagati y’umwaka wa 1959 na 1998.

Prime Ndikumagenge yaganiriye na Abdon Mawere ushinzwe ibibazo by’impunzi muri leta ya Zambia.