Zambia: Misa yo kwibuka Kizito Mihigo.

LUSAKA, ZAMBIA: Kuli uyu munsi wa 14 Mata 2020 mu muhango wo gusengera nyakwigendera Kizito Mihigo, wabereye mu gihugu cya Zambia muri St Joseph Catholic Church ahitwa Kanyama, umuryango w’ abakristu babarizwa muri ako karere, bitabiriye iyo misa ari imbaga nyamwishi.

Abo bakristu kandi baboneyeho akanya ko gusabira abihaye Imana na Richard Sheja umwana wa Espérance Mukashema wa Radio ubumwe biciwe i Gakurazo , Gitarama n’Inkotanyi ku italiki ya 5 Kamena 1994.

Umwe mubitabiriye iyo misa yavuze ati ” Twateguye iyi misa yo kwibuka Kizito Mihigo, dufata n’igihe cyo kwibuka Richard Sheja n’abihayimana balimo abasenyeli n’abapadiri. Ibyo byakozwe kuko Kizito yakuliye muli Kiliziya Gatolika, niyo yali umuryango we. Kizito na Richard Sheja ni abana b’umuryango gatolika baliya basenyeli n’abo bandi bihaye Imana bakaba bali ababyeyi babo, twe abavandimwe babo bagihumeka tugomba kubibuka no gukomeza kubasabira. Kandi twe nk’abavandimwe babo tukabona ko Kizito Mihigo na Richard Sheja ali abatagatifu.

Tubibutse ko Kizito Mihigo yari umwe mu byamamare by’abacuranzi mu Rwanda, akaba yarakundwaga n’abantu benshi kubera indirimbo ze zahamagariraga abantu kwiyunga, nyuma y’aho amarorerwa yagwiriye u Rwanda ahitanye imbaga nyamwinshi mu Mwaka 1994.

Uyu nyakwigendera akaba yaritabye Imana ku itariki ya 17 Gashyantare 2020. Leta y’u Rwanda ikaba yaratangaje ko ngo yiyahuye ariko abanyarwanda benshi n’abakristu gaturika by’umwihariko tukaba tutemera ibyavuzwe na Leta y’u Rwanda tukemeza tudashidikanya ko Kizito Mihigo yishwe.

Inkuru murayigezwaho na
Nsekarije Mitali