11 bashinjwa kugambirira gusenya inyubako muri Kigali bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama mu Karere ka Kicukiro rwarekuye babiri mu bantu 13 bashinjwaga kuba mu mutwe w’iterabwoba wa ADF ubarizwa mu Majyaruguru ya Repuburika ya Demukarasi ya Congo bakaba bashinjwa ngo kuba bari bafite umugambi wo guturitsa zimwe mu nyubako zikomeye i Kigali.

Mu kwezi kwa 10 uyu mwaka nibwo Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’urwego rushinzwe iperereza RIB, beretse itangazamakuru abantu 13 barimo umugore umwe bivugwa ko bafatiwe mu bice bitandukanye by’igihugu bari mu mugambi wo kwisuganya ngo bazagabe ibitero mu bice bitandukanye bya Kigali.

Ubushinjacyaha bwavuze ko aba bafashwe bari bafite umugambi wo guturitsa inyubako ya Kigali City Tower (KCT), Downtown, Sitasiyo ya SP iri i Nyabugobo n’ahandi, yewe ngo banafatanywe ibinyabutabire byari kwifashishwa muri uwo mugambi.

Kuri uyu wa mbere ubwo aba uko ari 13 baburanaga ku ifungwa n’ifungurwa, Urukiko rwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo babiri muri bo kuko ngo rwasanze ari abere.

Uwarekuwe ni Singirankabo Turufu Idrissa hamwe na Mucyo Evrad kuko ngo rwasanze ibimenyetso bitangwa n’Ubushinjacyaha bidahagije.

Abandi 11 barimo umugore umwe, Urukiko rwategetse ko bakomeza gufungwa by’agateganyo n’ubwo bo bari basabye kuburana batari muri kasho kugira ngo babashe kwita ku miryango yabo.

Muri aba bari mu maboko y’ubutabera harimo abanyarwanda n’abanyamahanga bemera ko ari abo mu mutwe w’Iterabwoba wa ADF ariko bagahakana ibijyanye n’umugambi wo gusenya inyubako z’i Kigali.