Yanditswe na Nkurunziza Gad
Guhera ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 19 Ukuboza 2021 i Goma muri Repuburika ya Demukarasi ya Congo hari kubera imyigaragambyo yamagana ko Polisi y’u Rwanda yakandagiza ikirenge muri icyo gihugu, abasaga 3 bakaba bahasize ubuzima barimo umupolisi naho abandi 10 barakomereka barimo abapolisi 2.
Mu masaha ya mugitondo imihanda minini, amashuri, amasoko, amavuriro, amaduka n’inyubako zikorerwamo ubucuruzi butandukanye mu Mujyi wa Goma, uhana imbibi n’akarere ka Rubavu mu burengerazuba bw’u Rwanda byafunzwe kubera imyigaragambyo.
Uwaduhaye amakuru yavuze ati “Ibintu bimeze nabi ubu nta n’umucoracora ‘Abajya kuzana ibicuruzwa biciriritse’ w’umunyarwanda ushobora kwibeshya ngo ajye i Goma. Agace ibintu bimeze nabi cyane ni muri Majengo muri Teritwari ya Nyiragongo hano hino i Goma mu mujyi naho bari kwigaragambya ariko polisi ndetse n’abasirikare baryamiye amajanja.”
Yakomeje ati “Uko amasaha agenda yicuma niko ibintu biri kugenda birushaho kuba bibi, mu kanya nahoze mbona n’abaturage biganjemo abifite bari kwambuka bahungira i Gisenyi.”
“Intwaro gakondo n’iza kizungu ziri gukoreshwa mu myigaragambyo”
Amakuru atugeraho yemeza ko uru rubyiruko ruri mu myigaragambyo rufite intwaro gakonda ndetse ngo harimo n’abafite imbunda ndetse na grenade bambuye abapolisi ba Leta. Hari impungenge ko izi nsoresore zishobora gutizwa umurindi n’imitwe yitwaza ibirwanisho iri mu Burasirazuba bwa Congo ibintu bikaba bibi.
Tariki ya 13 Ukuboza 2021 nibwo havuzwe amakuru ko Polisi ya Repuburika ya Demukarasi ya Congo yasinyanye amasezerano na Polisi y’u Rwanda, yemerera abapolisi b’u Rwanda kujya kubungabunga umutekano i Goma ifatanyije na polisi y’iki gihugu. Polisi ya Congo yahakanye iby’ayamakuru.
Komiseri Mukuru wa Polisi ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (PNC), Dieudonné Amuli Bahi, yatangaje ko igihugu cye gifite abapolisi b’abanyamwuga bafite ubuhanga n’ubushobozi bwo kurinda umutekano w’igihugu cyabo, ahakana yivuye inyuma ko nta mupolisi w’u Rwanda iri muri Congo.
Yaravuze ati “Igipolisi cy’igihugu cya Congo gishoboye gusohoza neza inshingano kandi abapolisi barashobora kurinda abaturage babo. Nta mupolisi, w’ahandi waza gucunga umutekano i Goma.”
N’ubwo uyu muyobozi yatangaje ibi nyuma y’uruzinduko yari akubutsemo mu Rwanda, igiteye impungenge abaturage ni uko batazi mu by’ukuri ibikubiye mu masezerano igipolisi cyabo giherutse gusinyana n’icy’u Rwanda.
Umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu muri Congo, Jacques Sinzahera, yabwiye Radio y’abadage, DW ati “Abaturage batangiye gucyeka ko hazinjira abapolisi bo mu Rwanda bazaza kurinda Goma niyo mpamvu urubyiruko rwo mu majyaruguru ya Kivu muri rusange ruvuga ko rwanze aya masezerano yakorewe mu Rwanda binyuranyije n’Itegeko Nshinga ryacu. Niba dushaka kuzana ingabo z’amahanga tugomba kugisha inama abaturage.”
Martin Fayulu utavuga rumwe na Leta yatangaje ko iyi myigaragambyo ayishyigikiye dore ko ari no mu bashishikarije abanye-congo kwamagana ko polisi y’u Rwanda ikandagiza akarenge (mu buryo bweruye) ku butaka bwa Congo.
Fayuku avuga ko abanye-congo bamagana ingabo z’amahanga ku butaka bwabo, agashyira mu majwi n’ingabo za Uganda ziri muri icyo mu gikorwa kiswe icyo kurwanya intagondwa za ADF zifite ibirindiro muri Beni na Ituri.