Kabale-Uganda: Umusirikare w’u Rwanda yafashwe ahunga bagenzi be!

Yanditswe na Arnold Gakuba

Kuri uyu wa 18 Ukuboza 2021, amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko umusirikare w’u Rwanda uzwi ku izina rya Ndagijimana yafatiwe ku butaka bwa Uganda, mu karere ka Kabale, maze abaturage bakamwambura imbunda. 

Uwo musirikare w’u Rwanda witwa Ndagijimana, ufite nimero y’umirimo 112574, akaba yaraturutse mu birindiro biri ahitwa Nyamicucu, mu karere ka Burera abarizwa muri Alpha Task force ya Batayo ya 17, Brigade ya 501, Divisiyo ya 2 y’ingabo z’u Rwanda (RDF) iyobowe na Gen Brig Jean Bosco Rutikanga. Iyi Diviziyo ibarizwa mu Majyaruguru y’u Rwanda. Uwo musirikare yinjiye ku butaka bwa Uganda anyuze mu murenge wa Butanda. 

Bivugwa ko abaturage bakimara kubona uwo musirikare bahise bitabaza intwaro gakondo zirimo ibibando, maze bagakurikira uwo musirikare. Nyamara ariko, impamvu uwo musirikare yatorotse igihugu cye ntirasobanuka.

Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze za Uganda yatangaje ko Ndagijimana yagoswe n’abaturage maze bakamwambura intwaro. Yabanje kuba mu maboko y’ubuyobozi bw’ibanze butegereje kumushyikiriza ingabo za Uganda (UPDF). Magingo aya, ikinyamakuru “Chimpreports” kirarangaza ko Ndagijimana yashyikirijwe ubuyobozi bwa Diviziyo ya 2 y’ingabo za Uganda ikorera Kampala.

Bivugwa ko Ndagijimana yari akurikiwe n’itsinda ry’abasirikare b’u Rwanda kugeza ubwo yinjiriye muri Uganda. Abayobozi ba Uganda babajijwe iby’uwo musirikare, babwiye itangazamakuru ko iki ari ikibazo gikomeye cy’umutekano, si amakuru yo gutangaza. Nyamara ariko, n’ubwo abasirikare b’u Rwanda bahora bacunga umupaka w’icyo gihugu na Uganda, benshi muri bo bakunda kwambuka umupaka baje muri Uganda gushaka ibiryo, itabi ndetse n’inzoga.

Polisi ya Uganda itangaza ko Ndagijimana yasanganywe imbunda ya AK47 n’amasasu 27. Gusa yemeza ko igihe yafatwaga nta mpaka yateye cyangwa ngo ashake gushyamirana. 

Ibi si ubwa mbere bibaye muri ako gace. Muri 2019 nabwo, abasirikare b’u Rwanda binjiye ku butaka bwa Uganda ku buryo butazwi, bikaba byaratumye 2 muri bo bahasiga ubuzima. 

Abasirikare b’u Rwanda basanzwe bavogera imipaka wa Uganda barangiza bagasubira mu Rwanda.

Ikindi kandi, kuva 2019, Abasirikare ba RDF bo muri Divisiyo ya 2 ikorera mu majyaruguru y’u Rwanda bagaragaye mu bikorwa byinshi byo kwica no gushimuta abagande baturiye umupaka, nk’uko byagaragajwe n’amasanduku y’abishwe maze nyuma imirambo yabo ikoherezwa muri Uganda. 

Minisiteri ya Uganda ifite ingabo mu nshingano zayo yamaganye kenshi ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda byo kuvogera ubusugire bwa Uganda, cyane cyane ko izo ngabo z’u Rwanda zasagariye abaturage b’inzirakaremgane kugeza n’ubwo zambura ubuzima bamwe. Abakora ibi bikorwa bakaba bakagombye gushyikirizwa ubutabera. Nyamara ariko, Leta ya Kigali ntibikozwa nk’aho yaba ibyihishe inyuma.

Ibikorwa bitandukanye byo kwica, no gushimuta abagande baturiye umupaka w’icyo gihugu n’u Rwanda ntibyahwemye gukorwa kuva muri 2016, umwaka igihugu cy’u Rwanda cyatangiye kwikoma Uganda kivugako yaba itera inkunga abatavuga rumwe na Leta ya Kigali bashaka guhirika ubutegetsi mu Rwanda. 

Ikibazo cy’umutekano muke ku mupaka w’u Rwanda na Uganda, ariko cyane cyane giterwa n’ingabo z’u Rwanda, gihangayikishije cyane abaturage baturiye uwo mupaka. Nyuma y’uko ubukungu bwabo bukomwa mu nkokora no gufunga umupaka kuva 2019.