2018: Ijambo rya Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yifuriza Abanyarwanda umwaka mwiza.
I.
Banyarwandakazi,
Banyarwanda,
Baturanyi namwe ncuti z’Abanyarwanda,
Umwaka wa 2017 urahise, uwa 2018 nguyu uratangiye.
Umwaka w’ibinyoma 7 urashize, Umwaka wo KWIZERA uraje.
Umwaka wa 2017 urahise ariko nk’uko twese twakibonye usize wambitse urubindo umunyagitugu Paul Kagame. Hari impinduka zikomeye uyu mwaka weretse Abanyarwanda ku buryo nta wavuga ko atazibonye cyangwa acikwe n’icyo zisobanuye. Izo mpinduka zikomeye mu myumvire y’Abanyarwanda zabayeho kubera IBINYOMA birindwi by’ingenzi umwaka wa 2017 usize ukubitiye ahakubuye ari nabyo byabindi nyine Umunyagitugu Paul Kagame yari yarubakiyeho ubutegetsi bwe. Reka tubyibukiranye muri make:
1.Mythe yo kwita Paul Kagame ngo ni Umukiza warokoye abatutsi ishiranye na 2017
Umuntu wese wakurikiranye amateka y’intambara umutwe wa FPR-Inkotanyi washoje mu mwaka wa 1990 ntayobewe uburyo Kagame mu by’ukuri atigeze ashishikazwa n’ubuzima cyangwa imibereho myiza y’abenegihugu bo mu bwoko bw’Abatutsi, uretse kubahinduta ibikoresha n’ikiraro yambukiyeho ashaka kwifatira ubugetsi bwose mu Rwanda. Kuba yarahemukiye Abatutsi benshi, bamwe akabarenganya mu buryo bunyuranye abandi akabica rubi, si nkuru mbarirano, byinshi twarabyinoneye n’ amaso yacu! Icyakora muri uyu mwaka ushize Paul Kagame yerekanye ko yarenze igaruriro mu kumara kwica muri 2015 umunyemari Rwigara Asinapoli wamufashije bitavugwa, agasubira inyuma akadurumbanya umupfakazi we, akamukoza isoni ntacyo amuhora, akamugaraguza agati imbere y’abana n’abashinyaguzi, akamujugunya mu buroko amjrenganya, none akaba ariho atera imirwi imitungo ya nyakwigendera, mbese nk’uko n’andi amabandi yose yitwaje intwaro yabigenza.
Ubu bugizi bwa nabi burenze igipimo bwakorewe umuryango wa Rwigara bwakuye umutima Abanyarwanda batagira ingano bituma barushaho kumva neza ko burya bwose ikibazo nyamukuru gikomereye u Rwanda atari ugusubiranamo hagati y’Abahutu n’Abatutsi. Byatweretse bisasubirwaho ko ahubwo ibice bibiri by’abenegiguhu bihanganye mu Rwanda ari RUBANDA IGOOKA (90%) ibangmiwe bitavugwa n’ AGATSIKO K ABANYAMUTENGWE BAGASHIZE (10%), babandi barangwa no kurya ibyabo ariko bagakungahazwa n’ibyo bambuye rubanda ku ngufu cyangwa ku mayeri.
Kugeza uyu munsi agakomye kose mu gihugu byasobanurwaga n’ikinyoma ngo ni uko hari Abahutu bishe n’Abatutsi biciwe! Icyo kinyoma umwaka wa 2017 usize ugikubitiye ahakubuye. Munyarwanda kanguka, ibibazo dufite muri iki gihe birakomoka he ? Nta handi hatari kuri aka Gatsiko k’abanyamurengwe bagashize kigaruriye inzego zose za Leta, kagakoresha ingufu z’ubutegetsi muri gahunda yo guhamisha mu butindi, ubucakara n’ubuja RUBANDA igooka.
2.Ikinyoma cya kabiri cyari ukwemeza amahanga ngo ko Paul Kagame ari umuyobozi mwiza kandi ushishoza bidasanzwe (Vionnary Leader ). Umwaka 2017 usize ahubwo umwerekanye nk’umunyagitugu kabuhariwe ugeretseho no kutamenya icyo kuba umukuru n’umubyeyi w’igihugu bivuga! Uyu mwaka uhise usize agaragaye nk’UMUMAMYI utitaye na gato ku mibereho y’abaturage ategeka nk’aho ari ibisimba, ahubwo ushishikajwe cyane no kwikubira amasoko yose y’igihugu, agakoresha inzego za Leta mu gusahura no kubungabunga inyungu ze bwite n’iz’umuryango zonyine.
3.Kubeshya ko Kagame ari Umudemokarate w’akataraboneka, ushyize imbere gahunda yo kubaka inzego zishingiye ku mahame ya kidemokarasi n’imiyoborere myiza, ntawe uzongera kubyemera kereka atariboneye uko Kagame arangiza manda ze 2 yemererwaga n’Itegekonshinga nyamara akabirengaho akarihindagura mu buryo bugayitse kugirango akunde azapfire mu ntebe ya Perezida wa Repubulika , ngo kuko ari we ushoboye kuyobora u Rwanda wenyine, naho miliyoni 12 z’abandi benegihugu basigaye bakaba ari imbwa z’imirizo gusa.
4.Ikinyoma cya kane cyo kuvuga ko Kagame yagejeje u Rwanda ku iterambere ry’indashyikirwa (Ibyagezweho) nacyo umwaka wa 2017 usize ucyise « politiki mbisha yo gukina rubanda ku mubyimba » mu gihe nyine uwa 2017 usize inzara yiswe “Nzaramba” cyangwa “Warwayeryari” iyogoza ibintu n’abantu mu gihugu cyose.
5.Ariko ikinyoma cyakubitiwe ahareba i Nzega kikababazwa kurusha ibindi ni icyagatanu cyari kimaze imyaka 25 yose kigerageza kutwemeza ko Paul Kagame ari umugabo w’intwari idakangwa urugamba . Umwaka wa 2017 watweretse neza kamere ye nyakuri yo kuba ahubwo ari UMUNYABWOBA n’IKIGWARI kabuhariwe ugera aho atinya guhangana n’undi mugabo mu matora akiyemeza gufungira ABATARIPFANA ho imipaka y’igihugu, agahitamo kubuza amakompanyi y’indege kwinjiza i Rwanda abana b’impinja ngo hato batamubuza kwiyibira amajwi mu matora ya 2017 nk’uko yabigize umwuga.
6.Si abagabo bonyine atinya ! Bwa bugwari butagira imipaka bwa Paul Kagame bwatumye atinya guhangana na Madamu Victoire Ingabire mu mwaka wa 2010, ni nabwo bwamuteye guhinda imishyitsi imbere y’umwari Diane Shima Rwigara bityo aho guhangana nawe mu matora ahitamo inzira igayitse yo kwambika uwo mwari ubusa mu bitangazamakuru, kumucuuza imitungo y’umuryango we, kumutesha igihe mu manza zidashinga no kumufungisha mu gihe bizwi na bose ko ari inzirakarengane. Ninde se utabona ko ubu buryo bwo gutegeka igihugu ari urukozasoni?
Aka karengane gakomeje gukorerwa Diane Shima Rwigara nako kerekanye bidasubirwaho ko u Rwanda rwigaruriwe n’IKIGWARI gitunzwe no kwivuga ibigwi bitari ibyacyo.
7.Ikinyoma cyo kudatinya intambara nacyo cyakubitiwe ahagaragara ku buryo noneho Kagame nawe ubwe yiyemerera mu mbwirwaruhame ko mu gihe abaturage b’imbere mu gihugu bahagurukira kumuvudukana atabasha kubona uko asaza imigeri.
Muri make gutamaza ibi binyoma birindwi turondoye byeretse buri munyarwanda wese ko iby’ubutegetsi bwa Paul Kagame ntaho bigishingiye, ko umwaka wa 2017 uhise ari nka wo mwaka wa nyuma w’ukwidegembya kw’ingoma y’Agatsiko k’Abanyamurengwe bagashize, bityo ubu hakaba hatangiye igihe cyo guhagurutsa ingufu za “Rubanda igooka” zitazabura guhenangura bidatinze iyi ingoma isa neza neza n’iy’Abidishyi.
II.
Banyarwandakazi,
Banyarwanda,
Baturanyi namwe ncuti z’Abanyarwanda,
UYU MWAKA WA 2018 UJE, uzaniye rubanda impamvu ndwi zo KWIZERA, dukwiye kwakira neza no kwicengezamo.
Koko rero umwaka wa 2018, urasa n’uzanye intumbero yo gushyira ahabona Abalideri bashya, barangwa n’imikorere mishya kandi iberanye n’ibihe tugezemo. Muri urwo rwego, Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro izafasha abanyarwanda kwitabira gahunda y’impinduka banyuze mu NZIRA NSHYA izarangwa n’intambwe 7 z’ingenzi zizubaka icyizere mu mitima y’abanyarwanda bose:
1.Tuzashishikariza Abanyarwanda babyifuza duhereye ku batuye mu bihugu birangwamo ubwisanzure byo mu Bulayi na Amerika, cyane cyane urubyiruko, kwitabira umushinga twatekereje tugasanga wabafasha kwiyongerera ubushobozi mu mutungo kugira ngo bazabone ya maboko yo gutigisa ingoma y’iterabwoba yabambuye ibyabo, irabakenesha, ibahindura inkomamashyi n’abagererwa kandi nyamara bafite igihugu cyakabaye kibaha amahirwe yo kwiteza imbere. Ushaka kwinjizwa muri uwo mushinga yakwihutira kwegera Umujyanama ushinzwe iyo gahunda mu biro bya Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro. Ntawujuje ibisabwa uzahezwa.
2.Hazaterana Inama mpuzamahanga ku irimburambaga ryakozwe n’umutwe w’ingabo zikora gicancuro za Paul Kagame mu kwezi kwa Mata 1995, mu nkambi y’impunzi i Kibeho. Uwo munsi amahanga azarushaho kumenya neza ishyano u Rwanda rwagushije ryo gufata abana b’intama ukabaragiza ikirura.
3.Urukiko rwa Rubanda ruzatangira kuburanisha imanza z’abategetsi bakidegembya kandi bararimbuye abaturage bakagombye kurinda no kurengera. Ibimenyetso ubushinjacyaha bukuru bumaze gukusanya bikaba byerekena ko Umunyagitugu Paul Kagame azaza ku isonga ry’abazakurikiranwa n’Urukiko rwa rubanda.
4.Hazashyirwaho itangazamakuru ribereyeho guhugura Abanyarwanda mu byerekeye uburenganzira bwabo, kumenya no kwakira amateka agoye yaranze igihugu cyacu , gutabariza abakorerwa urugomo, kuvuganira abarengana, gususurutsa Abanyarwanda, gukomeza kubahumuriza no kubakomezamo icyizere cy’ejo hazaza hatekanye. Iyi « Radiyo-televiziyo uRwanda” tumaze icyumeru kimwe dutangije ku mugaragaro igiye guhabwa ingufu kugirango izagire uruhare rugaragara mu gusohoza iyo nshingano.
5.Mu buryo budasanzwe kandi bwihariye, Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro izatsura umubano n’Abanyemari bakomeye ku isi bashobora kuzatera inkunga ifatik gahunda nyakuri zo kuzahura ubutunzi bw’abaturage no gufasha Abanyarwanda benshi kwikura mu bukene.
6. Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro izatera inkunga igaragara umushinga wose ugamije guhirika bwangu “ubutegetsi-bwibano” bwa Paul Kagame n’Agatsiko ke k’Abanyamurengwe bagashize, hashyizwe imbere umutekano w’abaturage n’ubusugire b’igihugu cyacu.
7. Tuzihatira gutsura umubano wihariye n’ibihugu bikikije u Rwanda kugirango dufatanye kubaka ingamba zigamije guhagarika iterabwoba n’umutekano muke wabaye karande mu Karere k’ibiyaga bigari mu gihe bizwi na bose ko imyinshi muri iyi mitwe y’iterabwoba iteza akaduruvayo mu Karere kacu ishingwa ikanaterwa inkunga na Leta y’umunyagitugu Paul Kagame wibwiraga ko we, ahari, ari ikigirwamana .
III. UMWANZURO
Banyarwandakazi,
Banyarwanda,
Baturanyi namwe ncuti z’Abanyarwanda ,
Revolisiyo ya rubanda igooka ntikiri umugani, ndetse dore turayikozaho imutwe y’intoki; irashoboka mu Rwanda kurusha uko bamwe bakomeje kubyibeshaho. Kuko twe tuzi neza ko abenegihugu bemera kuyigiramo uruhare bamaze kuba benshi cyane, ndetse n’amahanga afite inyungu mu Rwanda akaba yiteze ko ishobora gutangira umunsi uwo ariwo wose, intambwe igiye gukurikiraho ni uko amatsinda y’abiteguye yatinyuka kandi agatinyurira abandi ibikorwa byo KWIVUMBURA ku butegetsi bw’igitugu bwa Kagame, ku mugaragaro. Ngo ukomeza guhishira umurozi cyane ejo akakumara ku rubyaro.
Uko byamera kose , sinasoza iri ijambo ntifurije umwaka mwiza mwebwe mwese mwifuriza ibyiza igihugu cyacu cy’u Rwanda:
1.Umwaka mwiza ndawifuriza abenegihugu bahinduwe ABAZUNGUZAYI na politiki mbisha yabambuye ubutaka,ibibanza , amazu…byabo bakabura ahandi berekera. Turifuriza Abazunguzayi umwaka mwiza kuko berekanye ubutwari , mu gutinyuka kumenyekanisha akarengane gakabije bagirirwa. Mufite ingufu zitangaje, ntimugatezuke ku rugamba rwo kurengera uburenganzira bwanyu n’ubw’abanyu.
2.Umwaka wa 2018 uzabe uwo gusubirana ubwigenge ku MFUNGWA zose zikomeje kuborera muri za Kasho zizwi n’izitazwi kimwe no mu magereza anyanyagiye hirya no hino mu gihugu. Abaministri babiri ba Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro bafunzwe aribo Nyakubahwa Madame Victoire Ingabire na Nyakubahwa Deogratias Mushayidi turabazirikana ku buryo bw’umwihariko kandi tubijeje ko tugiye gushyira ingufu nyinshi mu kubavuganira no guharanira ko bafungurwa bidatinze.
3.Uwa 2018 uzasige ABAHINZI-BOROZI basubiranye ukwishyira ukizana mu guhinga no korora uko babishatse, mu buryo bubafitiye akamaro. Igifitiye umuturage umwe akamaro kikagirira igihugu cyose.
4.Umwaka wa 2018 uzabere ABACURUZI b’abanyarwanda umwaka w’urwunguko rukomeye, bave ku ngoyi y’imisoro inyuranyije n’inyurabwenge, amahoro, amakoro n’impano by’urudaca bitangwa ku ngufu bishyirwa mu bigega bya nyirarureshwa bimena mu mifuka bwite y’Abagize Agatsiko k’Abanyamurengwe bagashize.
5.Uyu mwaka wa 2018 uzasige MWALIMU yashubijwe ishema rimukwiye ngo abone uko arerera u Rwanda rw’ejo ruzira umwiryane n’ubwikanyize.
6.Umwaka mushya wa 2018 uzabere IMPUNZI zose z’Abanyarwanda uwo guharanira gusubira mu gihugu cy’isezerano, nta pfunwe, nta n’iterabwoba bashyizweho.
7.Umwaka wa 2018 uzabere URUBYIRUKO RWAKENESHEJWE umwaka w’amizero yo kuronka umwuga n’umurimo urutunze.
8.Uyu mwaka mushya wa 2018 uzahishurire Ingabo z’igihugu cyacu ibanga rigira riti « ubwenge burarahurwa » bityo nabo bazakore akantu karimo ubwenge, bange agasuzuguro , basigeho gukomeza kuba abacakara b’Umuntu umwe n’abajura kabuhariwe bamukikije,bagaruke ku nshingano yabo y’ibanze yo kubungabunga ubusugire bw’igihugu, kurinda inyungu rusange n’umutekano wa rubanda.
Harakabaho Repubulika y’u Rwanda
Harakabaho ubwisanzure mu Rwatubyaye.
Imana twemera irengere buri munyarwanda kandi ihe umugisha u RWANDA.
Paris , taliki ya 1/1/2018, saa 00:00
Padiri Thomas Nahimana,
Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.