25/07/1981-25/07/2021: Kizito Mihigo aba yujuje imyaka 40.

Kizito Mihigo yavukiye i Kibeho mu karere ka Nyaruguru mu majyepfo y’u Rwanda, ku itariki ya 25 y’ukwezi kwa karindwi mu 1981. Yari umwana wa gatatu mu bana batandatu ba Augustin Buguzi na Placidie Ilibagiza.

Ku myaka 9 y’amavuko, yatangiye guhanga indirimbo, se na we akaba yari asanzwe ahanga indirimbo zo muri Kiliziya Gatolika aho iwabo i Kibeho.

Amakuru avuga ko kuva mu 1994 yahimbye indirimbo zirenga 400 mu gihe cy’imyaka 20.

Nyuma yo kugirwa imfubyi muri Jenoside mu 1994, yahungiye i Burundi – hahana imbibi n’akarere ka Nyaruguru avukamo – aho yongeye guhura na bamwe mu bo mu muryango we bari barokotse.

Nkuko bigaragara ku rubuga rwa internet, nyuma ubwo yari agarutse mu Rwanda mu kwa karindwi mu 1994, yaje kugerageza kwinjira mu ngabo za RPF – ariko ntibyamuhira – ashaka kwihorera ku bishe abo mu muryango we. Ariko binyuze mu kwemera kwa gikristu no mu muziki, yaje kumenya kubabarira n’abishe se.

Yamamaye mu ndirimbo zo muri Kiliziya Gatolika nyuma yo gutangira amashuri yisumbuye kuri Seminari Nto ya Karubanda mu mujyi wa Butare, mu majyepfo y’u Rwanda.

Bivugwa ko icyo gihe yabaye icyatwa mu bahanzi b’indirimbo zo muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Aho mu mashuri yisumbuye – yarangirije muri Collège St André i Kigali – ni naho yigiye umukino wa Karate, agera no ku mukandara wo hejuru cyane w’umukara (ceinture noire).

Mu 2001 yagize uruhare mu ihangwa ry’indirimbo yubahiriza igihugu – izwi nka Rwanda Nziza, nyuma azakubona buruse (bourse/scholarship) yo kujya kwiga umuziki mu ishuri rya Conservatoire de Paris mu Bufaransa. Umuziki we ku rwego mpuzamahanga yaje kuwutangirira mu Bubiligi, ahaba n’imiryango myinshi y’Abanyarwanda n’abandi bantu bakomoka mu karere k’ibiyaga bigari.

Mu 2011 nibwo Kizito yasubiye mu Rwanda, aba umuhanzi ukunzwe cyane. Yatumirwaga mu mihango yo kwibuka Jenoside, ndetse agatumirwa no mu mihango ya leta agafasha mu kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu.

Muri iyo myaka kandi yagiye anengwa na bamwe b’ukwemera kwa gikirisitu, bavuga ko bisa nkaho impano ye iri kwigarurirwa n’ibikorwa bya politiki. Ariko mu 2011, yagerageje kongera indirimbo n’ibitaramo by’indirimbo zaririmbiwe Imana – ibitaramo byitabirwaga n’imbaga ibarirwa mu bihumbi.

Muri uwo mwaka mu kwezi kwa munani ni nabwo abinyujije mu muryango we Imbuto Foundation, Jeannette Kagame, yahembye umuhanzi Kizito nk’umwe mu rubyiruko rwageze ku bikorwa bikomeye bifasha rubanda.

Mu 2013, ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, Rwanda Governance Board, cyahembye umuryango we Kizito Mihigo Peace Foundation nk’umwe mu miryango 10 itegamiye kuri leta yateje imbere imiyoborere myiza mu gihugu. Uwo muryango we uhembwa amafaranga 8,000,000.

Mu mwaka wa 2010, yashinze umuryango utegamiye kuri leta, Kizito Mihigo Foundation, ugamije kubiba amahoro n’ubwiyunge.

Asubiye mu Rwanda mu mwaka wakurikiyeho, yatangiye kuzenguruka mu mashuri no mu magereza atanga ubwo butumwa, ku nkunga ya leta y’u Rwanda, umuryango World Vision International n’ambasade y’Amerika mu Rwanda.

Indirimbo yise ‘Igisobanuro cy’urupfu’ yasohoye mu 2014 habura gato ngo u Rwanda rwibuke Jenoside ku nshuro ya 20, ni yo ibonwa ahanini nk’intandaro y’ibibazo yaciyemo nyuma yaho.

Iyo ndirimbo y’iminota 10 yatangaje ku rubuga rwa YouTube, ihinyuza imvugo yemewe mu Rwanda ku bijyanye na Jenoside, yahise yamaganwa na leta y’u Rwanda.

Muri iyo ndirimbo avuga ko nubwo yagizwe impfubyi na Jenoside, bitamubuza kuzirikana abandi babuze ababo mu bwicanyi butiswe Jenoside – icyabonywe nko guca amarenga y’abazize ubwicanyi bushinjwa izari ingabo za RPA/FPR.

Yanenenze kandi gahunda itavugwaho rumwe ya leta y’u Rwanda yiswe ‘Ndi Umunyarwanda’ yatangijwe mu 2013, bivugwa ko isaba abahutu bose gusaba imbabazi abatutsi kubera Jenoside, ahubwo avuga ko mbere ya byose hakwiye kubaho ‘Ndi Umuntu’.

Ku itariki ya 7 y’ukwa kane mu 2014, byatangajwe ko Kizito – wari umenyerewe mu mihango yo kwibuka Jenoside – yaburiwe irengero. Nyuma byatangiye guhwihwiswa ko Kizito ari mu maboko ya polisi kubera iyo ndirimbo ye itavugwaho rumwe.

Ku itariki ya 15 y’ukwa kane, polisi y’u Rwanda yamumurikiye abanyamakuru, ivuga ko yatawe muri yombi acyekwaho gutegura ibitero by’iterabwoba no gukorana n’imitwe ya FDLR na RNC bagamije guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Nyuma y’iryo tangazwa ry’uko ari mu maboko ya polisi, indirimbo ze zahise zitangazwa ko zitemerewe guca kuri radio na televiziyo byo mu Rwanda.

Mu kwa kabiri mu 2015, yakatiwe gufungwa imyaka 10 ashinjwa ubufatanyacyaha mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Kagame.

Ku itariki 15 y’ukwa cyenda mu 2018, hamwe n’izindi mfungwa zirenga 2,000, Kizito Mihigo na Victoire Ingabire – umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda – bafunguwe ku mbabazi za Perezida Kagame.

Mu gihe gishize cya vuba, yashyiraga amafoto na videwo ku mbuga ze za internet agaragaza ibikorwa byo kwigisha umuziki abanyeshuri bari mu biruhuko.

Ku itariki ya 13 y’uku kwezi kwa kabiri, urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko inzego z’umutekano zarushyikirije Kizito Mihigo wafatiwe mu karere ka Nyarurugu ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi agamije kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda.

RIB yavugaga ko iperereza ryatangiye kuri ibyo byaha no ku cyaha cya ruswa ngo ashyikirizwe ubucamanza.

Ku wa mbere, polisi y’u Rwanda yatangaje ko Kizito, ku myaka 38 y’amavuko, yapfuye “yiyahuye” aho yari amaze iminsi afungiye i Remera.

Nyuma, ubushinjacyaha bwunze mu rya RIB, buvuga ko urupfu rwa Kizito “rwatewe no kwiyahura yimanitse”.

N’ubwo inzego za Leta y’u Rwanda zavugaga ibi ariko ku banyarwanda benshi ndetse n’abanyamahanga ntawe ushidikanya ko atishwe.

Nyuma y’urupfu rwe benshi nibwo basobanukiwe ko Kizito yari umuntu warenze byose by’isi twafata nk’icyitegererezo n’umutagatifu ku bemera Imana.

Nyuma y’urupfu rwe hasohotse indirimbo yari yararirimbye mbere:

Hasohotse kandi amajwi ya Kizito Mihigo igihe yari akiri mu buroko:

René Mugenzi, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu uba mu Bwongereza yasohoye igitabo, avuga ko Kizito yatangiye kucyandika mu kwezi kwa cumi mu 2016 ubwo yari afunze, ngo akajya amwoherereza ibice bikigize yifashishije telefone ngendanwa yari atunze rwihishwa

René Mugenzi yabwiye BBC Gahuzamiryango ko nyuma y’uko Kizito afunguwe mu kwezi kwa cyenda mu 2018, yongeye gushyira ku murongo ibyo yari yaranditse, ngo ibice bya nyuma byacyo abimwoherereza mu kwezi kwa cumi na kumwe mu mwaka ushize wa 2019.


Icyo gitabo kiswe mu gifaransa: RWANDA: EMBRASSER LA RECONCILIATION: Pour vivre en Paix et Mourir Heureux cyanasohotse mu rurimi rw’icyongereza: RWANDA: EMBRACING RECONCILIATION: TO LIVE IN PEACE AND DIE HAPPY

Icyo gitabo abifuza kukigura mwagisanga hano>>

Isabukuru Nziza KIZITO MIHIGO!