Dr Christopher Kayumba yitabye Urukiko.

Dr Christopher Kayumba

Christopher Kayumba yitabye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rumukurikiranyeho icyaha cyo gusambanya ku gahato.

Uyu munsi na bwo urubanza ntirwaburanishijwe bisabwe n’urukiko.

Ukuriye iburanisha yavuze ko urubanza rugiye gukomezanya n’abacamanza  batatu mu gihe rwatangiwe n’umwe.

Kayumba na we yazamuye inzitizi z’uko afunze mu buryo bw’akato ndetse  akaba ataranabona inyandiko z’ibirego.

Umucamanza yavuze ko urubanza rugomba gukomereza kuri gereza ya Mageragere.

Yaba uregwa ndetse n’umwunganizi we mu mategeko bagaragaje ko bafite impungenge z’iki cyemezo cyo kujyana urubanza muri gereza.

Ni urubanza rwabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga rya Skype ariko bigoranye kuko amajwi atumvikanaga neza.

Inshuro nyinshi  Kayumba wari muri gereza yasabwaga guha umwanya  urukiko ngo  rubaze  ibibazo ariko  agakomeza  kuvuga byumvikana ko  itumanaho  hagati  y’impande  zombi ryarimo  ibibazo.

Inzitizi ya mbere yatanzwe n’urukiko ni  iy’uko urubanza rugiye gukomezanya  n’abacamanza batatu mu gihe uwarutangije yari umwe.

Babiri bashya ngo bagomba guhabwa igihe  cyo  gusobanukirwa dosiye mbere  y’uko bakomezanya n’uwo barusanzemo.

Inzitizi zo ku ruhande rwa Kayumba zo zishingiye ku kuba atarahabwa dosiye  y’ibirego nyuma y’umwaka  afunze.

Yavuze kandi ko afunze mu buryo bw’akato kandi hari abakoze ibyaha  bikomeye bafunganywe n’abandi.

Umunyamategeko wa Kayumba, Seif Ntirenganya, na we yavuze  ko  ashyirwaho amananiza mu guhura n’uwo yunganira.

Umucamanza yavuze ko urubanza rusubikwa rukazongera guterana ku itariki  ya 14 y’ukwezi gutaha.

Kuri iyi nshuro urukiko ngo ruzaba ruri muri gereza ya Mageragere.

Ni icyemezo cyamaganwe na Kayumba wavuze ko ibi ari ugushyira urubanza mu muhezo kugira ngo akomeze guhohoterwa nta bantu babimenye.

Yavuze ko yamaze kubwirwa n’abamufunze ko bazamugirira nabi nk’uko  bigenda ku banzi b’igihugu bose.

Umunyamategeko we na we yavuze ko atiteguye kwitabira iri buranisha  ndetse ko ashobora kwikura muri uru rubanza mu gihe rutaburanishirizwa mu rukiko rusanzwe.

Yavuze ko akorerwa ibintu bibi kuri gereza ariko ntiyabyeruye, bityo  ko  atiteguye kuburanirayo.

Yasabye ko yakwizezwa umutekano mu gihe urukiko rwagumisha urubanza  mu cyumba kigenwe na gereza ifunze Kayumba.

Uruhande rw’ubushinjacyaha rwo rwavuze ko rwiteguye kuburanira aho  urukiko ruzemeza ndetse ko butumva impungenge  z’uyu munyamategeko.

Umucamanza yashimangiye ko urubanza rugomba kubera muri gereza cyakora ngo mu gihe habaho impinduka yabimenyesha ababuranyi.

Dr. Kayumba Christopher, wahoze ari umwarimu wa Kaminuza, yatawe muri  yombi mu kwezi kwa cyenda mu 2021, aregwa  icyaha cyo gusambanya ku gahato umwana w’umukobwa wamukoreraga.

Ni icyaha yarezwe nyuma y’imyaka 9 y’igihe bivugwa ko cyakorewe.

Kayumba yatawe muri yombi yari amaze gutangaza ishingwa ry’ishyaka rya Politiki yise Rwandese Platform for Democracy (RPD).

Inshuro nyinshi yagiye yumvikana mu biganiro mu itangazamakuru anenga  ibikorwa by’ubutegetsi buriho ndetse akaba yarumvikanaga  nk’utabushyigikiye.

Kuri bamwe, icyaha cyo gusambanya ku gahato ngo cyaba ari igihimbano  kigamije kumucecekesha muri politiki.

BBC