Umunyemari Mironko araye muri Gereza ya Mageragere!

Mironko Francois Xavier, usanzwe ari umushoramari mu nganda yakatiwe n’urukiko rw’ikirenga gufungwa imyaka ibiri ariko agasubikirwa umwaka umwe n’amezi icyenda nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutuka urukiko.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Intego dukesha iyi nkuru ngo icyaha yagihamijwe kuri uyu wa 22 Gahyantare 2023 n’urukiko ruhita runamukatira gufungwa amezi atatu. iki cyaha gikomoka ku kuba Mironko yarandikiye urukiko rw’ikirenga arumenyesha ko ibyemezo yafatiwe n’inteko iburanisha mu rubanza yaburanaga byabaga bibogamye, ibi kandi yanabisubiyemo kuri uyu wa gatatu ubwo yari yagarutse kuburana bikanavugwa ko hari ibyemezo by’urukiko yanze gushyira mu bikorwa.

Amakuru y’abegereye Mironko avuga ko urukiko rwahise rutangira kwiga ku magambo ya Mironko bareba niba atagize icyaha cyo gutuka urukiko mu gihe cy’iburanisha.

Aba begereye Mironko bavuga ko amagambo ashinjwa ari ayo yavuze mu iburanisha ryabanje yongera no kuyasubiramo mu iburanisha ry’uyu munsi aho avuga ko arenganywa n’urukiko kuko abona urukiko rufata ibyemezo bibogamye nk’uko rumaze iminsi rubikora. Aya magambo ngo urukiko rwayafashe nk’arwandagaza anarutesha agaciro mu gihe cy’iburanisha

Abo mu muryango wa Mironko n’inshuti ze batunguwe n’iki cyemezo cy’urukiko bavuga ko batunguwe no kuba iki ari icyaha kuko we yavuze ibi asa n’ushaka kurenganurwa ari nabyo byari byatumye agana inkiko.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona avuga ko Mironko yarangije kugezwa muri Gereza ya Mageragere.