Karenzi Karake [KK] aramutse atashye i Rwanda ari umurambo, ubwicanyi bwa FPR buzaba bushimangiwe.

Mu kiganiro cyahise kuri BBC Radio 4 tariki 16/07/15 cyitwa Rwanda: Has Britain been beguiled, umunyamakuru yabajije Andrew Mitchell wahoze ari ministiri w’Ubwongereza ushinzwe imfashanyo mpuzamahanga niba Urwanda rwaba rwaragize uruhari mw’iyicwa ry’abarwanya ubutegetsi bwa FPR?

Yashubije asa nuhamyako mu gihe rwaba ruriguharanira inyungu zarwo z’amahoro bishoboka. Ngo icyo gihe rwaba rwitwara nk’uko n’Amerika cyangwa Ubwongereza babigenza iyo bugarijwe kubirebana n’umutekano wabo.

Nuko umunyamakuru amubajije niba ibyo bivugako Urwanda rwaba rufite uburenganzira bwo kwica ababurwanya, Andrew Mitchell yaje kwivuguruza agira ati: “Ibyo ntabwo byemewe na busa. (umunyamakuru yakomozaga kw’iyicwa rya Koloneli Karegeya ryabereye muri Afrika y’Epfo tariki 1/1/14) Twarabyamaganye kandi tunabimenyesha leta ya Kigali.”

Ibyaribyo byose, Andrew Mitchell, aho yibeshya agereranya Amerika, Ubwongereza n’Urwanda, ni ukwitiranya inyungu z’ibyo bihugu koko n’inyugu bwite za Kagame n’agatsiko ke zitandukanye n’izigihugu cyitwa Rwanda.

Reka noneho turebe ikibazo cya Karenzi Karake mu rwego rw’izo nyungu. KK si umwanzi w’igihugu mu nyito isanzwe ya Kagame y’abantu dusanzwe tuzi bagaragaje mu ruhame ko badashyigikiye ubutegetsi bwa FPR. Ariko ashobora kuba ari umwanzi w’inyungu za Kagame n’agatsiko ke, arinayo mpamvu yamye amufunga.

Abandi babangamiye inyungu ze n’iz’agatsiko barishwe, bararigiswa cyangwa se barafungwa.

Hari benshi biciwe mu mahanga. Na KK kuba urwego arimo akaba yarafatiwe mu Bwongereza harimo n’uko ashobora kwoherezwa muri Espanyi, bibangamiye cyane za nyungu twavuzeho za Kagame.

Igishobora gukorwa rero ni ukureba uko Kagame yamwikiza ataragera muri Espanyi, kuko aramutse agezeyo ashobora kumwihimuraho atangariza urukiko amabanga y’ubwicanyi bwose bakoranye.

Kagame akaba atabyihanganira mu gihe cyane cyane arigukora ibishoboka byose ngo ahindure itegeko nshinga kugirango azakomeze gutegeka nyuma ya 2017. Kubera iyi mpamvu, KK aramutse atahutse i Rwanda ari umurambo, ntibizatangaze nahabwa n’igihugu cyose icyubahiro cy’intwari ikomeye yarurwaniriye.

Kuba Kagame yarategetse ko hakorwa ibishoboka byose ngo KK avanwe muri gereza, hashobora kuba hariho uwo mugambi wo kuzatuma atagira ibyo atangaza ku bwicanyi bwa FPR na Kagame.

Cyakora KK aramutse yishwe na Kagame (siwe wa mbere yaba yishe, akanabyigamba, yewe sinawe wa nyuma mu gihe akicaye muri iriya ntebe yo mu Urugwiro), bizaba bishimangiye ubwicanyi bwe isi yose imaze kumenya, nubwo benshi mubayiyobora babwirengagiza kubera inyungu zabo.

Ingaruka zo kwica KK zishobora kuzasa nk’izi ifatwa rye: igabanyuka ry’ubudahangarwa bwa FPR na Kagame. Hari kandi n’umubare w’abanzi mu muryango wa FPR Kagame azaba yiyongereye cyane cyane mu gihe bivugwa ko KK yaba yarafite amashumi menshi.

Nyamara Kagame amuretse akajyanwa muri Espanyi ntacyemezako azamuvamo, maze akaba ngo yatatira igihango cy’ubututsi bahuriyeho cyo kwanga abahutu urunuka bituma babica uko bashoboye kose, nuko abatishwe bakagirwa abacakara.

Iki gihango ni nacyo gishobora gutuma ahishira abandi bicanyi bo muri FPR, bariya bose nabo bafite amazina yagejejwe k’ubucamanza mpuzamahanga.

KK ashobora kuzavuga ibindi imbere y’urukiko, ariko iryo banga ry’umuryango akaryumaho.

TUBITEGE AMASO

Ambrose Nzeyimana