KUMENYESHA
Kuwa 28/12/2016
Umuryango wa Col Patrick Karegeya na Karegeya foundation bafatanije n’ ishyaka Col Karegeya yashinze “IHURIRO NYARWANDA, RNC banejejwe no kumenyesha inshuti n’abavandimwe ko gahunda zo kwibuka Col. Patrick Karegeya zirimo gutegurwa. Kandi ko aho umuhango uzabera n’itariki bizamenyeshwa mu minsi ya vuba.
Turamenyesha kandi nabifuza kuza kwifatanya n’umuryango wacu ko bose bahawe ikaze.
Tuboneyeho n’akanya ko gusaba ko uyu muhango wo kwibuka umuvandimwe n’inshuti ya benshi Col. Patrick Karegeya utakoreshwa mu nyungu z’umuntu ku giti cye cyangwa iza politiki.
Twamaganye uwariwe wese washaka gukoresha izina rya Col Karegeya mu buryo budakwiriye, twizeye kandi ko ibyifuzo byacu bizubahirizwa.
Tubaye tubashimiye.
Leah Karegeya
Karegeya foundation