Leta y’U Rwanda Ngo Ntizahagarika Abarundi Bifuza Gutaha

Leta y’u Rwanda yabwiye impunzi z’Abarundi ziheruka guhungira muri icyo gihugu ko zifite uburenganzira bwo gusubira iwabo kandi ko zishobora kugenda igihe cyose zishakiye.

Impunzi zibwirwa ni iziheruka guhungira mu Rwanda zivuye mu nkambi ya Kamanyola muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Izo mpunzi zabaye zitujwe mu nkambi eshatu z’agateganyo ziri i Bugesera, i Nyanza n’Inyarushishi mu karere ka Rusizi.

Izi mpunzi zifite imyemerere yihariye zivuga ko zikura k’umuyobozi wazo Zebiya Ngendakumana.

Zikigera mu Rwanda izo mpunzi zanze kubarurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, zivuga ko zitarya ibiribwa byose byanyuze mu ruganda, kandi ko zitemera kuvurwa n’abaganga abo aribo bose. Ntizituma n’abana bakingirwa.

Ibi byatumye 33 mu bayobozi b’izo mpunzi batabwa muri yombi na polisi mu Rwanda bashinjwa kuyobya abandi babakangurira kutakira ubufasha bahabwa no kubangamira ibikorwa by’inzego zibafasha.

Izo mpunzi ubu zirasaba ko zihabwa impapuro zizemerera kujya mu kindi gihugu aho zishobora kuba zidasabwa ibyo u Rwanda ruzisaba gukora.

Mu itangazo leta y’u Rwanda ivuga ko abo Barundi basaba ubuhunzi aho bari mu nkambi eshatu z’agateganyo bagomba guhabwa inkingo z’iseru – Rubeole n’Imbasa, ndetse abarwaye muri bo bakavurwa hakurikijwe uko bikorwa ku butaka bw’u Rwanda.

Ikindi basabwe nuko bagomba kwemera kubarurwa, hakamenyekana umwirondoro wa buri wese muri bo.

Leta y’u Rwanda ivuga ko idashobora gutunga abantu itazi umubare wabo, ndetse itazi n’uburyo ubuzima bwabo buhagaze.

VOA