MRCD ngo ntawe yatumye gusebanya no guteza amacakubiri ku mbuga nkoranyambaga

ITANGAZO n° 2018/07/03

cnrd

rrm

pdr

MRCD iramenyesha Abanyarwanda bose n’indi mitwe ya politike itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR na Kagame ibi bikurikira:

MRCD n’umutwe wayo w’ingabo, FLN baramaganira kure ubutumwa bwa gashozamvururu n’amatangazo ya rutwitsi anyuzwa ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri za WhatsApp na Facebook   bigamije gusebanya gusa no kubiba urujijo mu banyarwanda.
MRCD ntishyigikiye na busa kandi iramagana uwo ariwe wese yaba umuyoboke wayo cyangwa undi muntu urangwa n’ibitekerezo by’ivangura.

Twamagana twivuye inyuma irondakoko, irondakarere, na politike y’impezanguni kuko ibyo binyuranye n’amahame y’umuryango wacu n’umurongo wa politike rusange tugenderaho.

Turamaganira kure ibikorwa byose byo kurangaza, gutesha agaciro no kwibasira amashyaka cyangwa abayobozi b’amashyaka yibumbiye hamwe muri politike.Impanvu y’ishingwa rya MRCD na FLN irazwi neza kandi ifite ishingiro : kubohoza Abanyarwanda ku ngoyi y’agatsiko k’ingoma y’igitugu y’a FPR na Kagame, kugarura demukarasi n’imiyoborere myiza yubahiriza amategeko ni inkingi z’amahame remezo yacu. Ku bw’izo ngingo eshatu, ntidushobora kurangazwa cyangwa ngo dusubizwe inyuma n’ingengabitekerezo rutwitsi yimakajwe n’abambari ba FPR na Kagame.

Turasaba abakunda u Rwanda baturuka mu moko yose, mu turere, no mu ngeri zose z’imibereho kuba maso bakadushyigikira mu guhashya ingoma y’agahotoro, no kwubaka igihugu gishya kibereye Abanyarwanda bose kuko intsinzi idashidikanywa ho iri ku ruhande rwacu.

MRCD irarangiza imenyesha Abanyarwanda bose ko ifite imiyoboro n’ubuyobozi bizwi na rubanda rwose inyuzamo amakuru n’andi matangazo yose arebana n’umuryango wacu.

Bikozwe taliki ya 29 Nyakanga 2018.

Jean Paul KALINIJABO

JP

Umunyamabanga Mukuru wa MRCD