By Jean-Jacques Bigwabishinze
« Umugambi ni umwe : urukundo rw’u Rwanda no kuzahora mwibuka. »
(Cécile Kayirebwa, Ubutumwa, 2014)
Ese ni irihe jambo
Ry’imaragahinda
Nabwira umubyeyi
Wapfushije imfura ye ?
Ni ibihe biganza
Byafata mu mugongo
Bikamara n’igihunga
Umutegarugori wahogoye ?
Ni ibihe bihozo
Naheraho nguhoza
Ngo ngusubize ihumure
Ngira nti « mpore ! » ?
Sheja yari ishema ryawe
Nawe ukaba Mukashema
Ugahora umwishimiye
Ugahora ushimira Imana.
Sheja yaranshavuje cyane
Kandi ntarigeze mumenya
Ngo antetere uko bukeye
Mporane akanyamuneza.
Birumvikana rero
Ko ishavu ry’umubyeyi
Wamureze amukunze
Rirenze uruvugiro.
Ni nde muntu nyamuntu
Utagira ishavu ryinshi
Yumvise umubyeyi
Uririra umwana we ?
Yatabarutse atakamba
Ataha ijabiro mu ijuru
Umujinya w’abamwishe
Ugishegesha ba nyirawo.
Ndasaba Nyagasani ubudasiba
Ngo amaraso y’uwo mumarayika
Azabere u Rwanda umusemburo
W’amahoro asendereye.
Reka nsubize amaso inyuma
Ndebe no mu mateka
Mbwire uwaba atayazi
Ubutumwa bwa Nyiratunga.
Uwo mugabekazi wa Gahindiro
Yakundaga ibibondo
Atuma no kuri rubanda
Ati « abatoya ntibagapfe ! »
Kera twe Abanyarwanda
Twarangwaga n’imyumvire
Yo kubaha ubuzima
Mu cyo twitaga imiziro.
Kwarurira inyoni itera
Kwica inyange n’inyamanza
Nta n’uwigeze abirota
Ngo Imana itabimuryoza.
Kera umwana yari umwami
U Rwanda rutarinjirwamo
Ngo Abanyarwanda bamarane
Igihugu cyikore mu nda.
Uretse n’umwana uva amaraso
N’agati iyo kitwaga umwana
Kahabwaga agaciro
Kugacana kikazira.
Kubera umutima mwiza
Uhuza bene Kanyarwanda
Uri ishema ry’i Gasabo
Izina rikaba umuntu !
Reka nkunganire rero
Nkusanye amagambo
Muri urwo rugamba
Rwo kunga Abanyarwanda.
Bijya gutangira kuba umwaku
Umwami yimwe ijambo
Umuco w’imvamahanga
Usunika uwacu gakondo.
Imyaka irenga igihumbi
Uru Rwanda mureba
Rwategetswe n’abami
Nk’ibindi bihugu ku isi.
Rugatungwa n’imigenzo
Rugahora mu mihango
Rukagira n’amabanga
Abiru bakayarinda.
Aho Umuzungu arugereyemo
Yigishije amatwara ye
Yo gushyiraho abatware
Binyuze mu matora.
Ati « umwami ni rubanda
Ni bo bashyira ku ngoma
Umuyobozi bashimye
Agategeka igihe agenewe.
Iyo akunzwe n’abaturage
Cya gihe cye agicyuye
Asubira gukeza rubanda
Ngo bamwongeze manda.
Uwo banze akigizwayo
Bagatora undi bashatse
Irage ry’abami rya kera
Ntirizongere kubaho.
N’imitegekere y’uturere
No gusaranganya umutungo
N’imicire y’imanza
Ntibigenwe n’umwami gusa ».
Yadukana icyo gitekerezo
Aza acyita amategeko
Azagenga umwami na Karinga
Akarengera abaturage.
Inyigisho za demukarasi
Bamwe bazisamira hejuru
Bijujuta ku mugaragaro
Bahakana kuba abagaragu.
Mirongo itanu n’icyenda
Imvururu ziravuka
Mu gukuraho ubwami
Hatotezwa ubwoko.
Muri iyo myivumbagatanyo
Bamwe bavutswa ubuzima
Abandi baratwikirwa
Benshi bahunga igihugu.
Nta wuhunga amahoro
Ngo asige isambu y’abasekuruza
Ajye kwangara mu mahanga
Ahore atuye mu nkambi.
Nta wuhara aho yavukiye
Ngo ajye kubunza akarago
Ashakisha imibereho
Aho yitwa umwimukira.
Haciyeho imyaka ibiri
Ubwami buracibwa
Repuburika iravuka
Ndahindurwa arahunga.
Impunzi zari hanze
Ziremamo umutwe
Witwaje intwaro
Ugahungabanya inkiko.
Umututsi mu gihugu
Akaryozwa ibyo bitero
Amaraso ye agaseswa
N’urokotse agahungabana.
Imvururu za hato na hato
Zigahungabanya rubanda
Uwo zidahitanye agatoroka
Agatorongera atarora inyuma.
Hari n’aho byageze
Abanyeshuri barirukanwa
Abakoreraga Leta na bo
Birukanwa ku kazi kabo.
Aho ituze riziye
Hamamazwa ubumwe
Hashyirwaho iringaniza
Abantu barahumeka.
Ikibazo cy’impunzi
Gikomeza kuzambira
Kiba ingorabahizi
Nticyavugutirwa umuti.