BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI NSHUTI, BAVANDIMWE
Mukomere kandi murangwe no guharanira iteka UBUTABERA, AMAHORO n’UBWIYUNGE nyakuri bizatugeza ku MAJYAMBERE nyayo abanyarwanda basonzeye. Ni intego Urugaga rwacu FDLR rwiyemeje kandi rugomba kugeraho byanze bikunze.
Tariki ya 1 Nyakanga 1962, tariki ya mbere Nyakanga 2020, imyaka 58 irashize igihugu cyacu cy’u Rwanda kibonye ubwigenge. Kugira ngo bugerweho habaye ubwitange n’ubutwari bikomeye.
Amateka y’u Rwanda agaragaza ko imbaga nyamwinshi y’abanyarwanda yamaze imyaka isaga 400 itsikamiwe n’ingoma ya cyami yaranzwe n’ubuhake, ingoyi no kwikubira ibyiza byose by’ igihugu. Umwaduko w’abakoloni b’abazungu waje ushyigikira iyo ngoma ya cyami, wongeraho uburetwa, shiku n’ikiboko. Ako karengane ntabwo rubanda nyamwinshi yashoboye gukomeza kukihanganira. Bamwe mu bashoboye kugira amahirwe yo kwiga bafashe iyambere mu gushaka no guharanira impinduka mu gihugu.
Muri iyo nzira ndende yo guharanira ubwigenge bw’igihugu ntibyakirwaga kimwe ku Banyarwanda.
Abari bashyigikiye ingoma ya cyami bifuzaga ubwigenge bw’u Rwanda ariko ingoma ya cyami igakomeza; mu gihe rubanda nyamwinshi yariyarakandamijwe n’iyo ngoma ya cyami yabonaga uburyarya n’imitego y’abatsimbaraye ku bwami, yo igahirimbanira mbere ya byose Demokarasi na Repubulika, ubwigenge bukaza nyuma.
Kubera iyo nkubiri yo kutavuga rumwe ku mitegekere y’igihugu, ikibazo cyashyikirijwe Loni (ONU) maze ikoresha amatora ya Kamarampaka kuwa 25 Nzeli 1961, hatsinda ku bwiganze bw’amajwi 79,8% abari bashyigikiye Demokarasi na Repubulika. Nyuma y’aho, akanama ka Loni gashinzwe ibibazo by’u Rwanda (Conseil de tutelle) gategeka u Bubiligi guha u Rwanda ubwigenge bwatanzwe tariki ya 01 Nyakanga 1962. Nibwo hazamuwe bwa mbere mu ruhando rw’amahanga ibendera rya Repubulika y’u Rwanda ari nako hururukijwe iry’u Bubiligi.Turashimira byimazeyo impirimbanyi zitanze zitizigamye kugira ngo impinduka igerweho.
Muribo twavuga: DOMINIKO MBONYUMUTWA, YOZEFU GITERA HABYARIMANA, GERIGORI KAYIBANDA, BALITAZARI BICAMUMPAKA, BANZI WELARISI n’izindi mpirimbanyi zitanze zitizigama ndetse bamwe bagombye kuhasiga ubuzima nka ba depite KAYUKU, KAJANGWE, KAMUZINZI n’abandi. Abo bose tujye duhora tubibuka.
BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI NSHUTI, BAVANDIMWE
Bimwe mu byiza abanyarwanda bari bazaniwe n’ubwigenge harimo: – Ukwishyira ukizana mu gihugu – Kwitorera abayobozi;
– FDLR – FORCES DEMOCRATIQUES DE LIBERATION DU RWANDA DEMOCRATIC LIBERATION FORCES OF RWANDA URUGAGA RUHARANIRA DEMOKARASI NO KUBOHOZA U RWANDA
– Ibendera rya Repubulika y’u Rwanda n’indirimbo yubahiriza igihugu; – Ibirango bya Repubulika; – Ifaranga ry’igihugu; – Itegekonshinga rya Repubulika; – Imibereho myiza y’abaturarwanda; – N’ibindi.
Ikibabaje ni uko kuva aho FPR-INKOTANYI ifatiye ubutegetsi ku ngufu z’intambara yahitanye imbaga y’abanyarwanda kugeza magingo aya, igihugu cyacu cyongeye gusubira mu icuraburindi kubera ubutegetsi bubi bwa FPR-INKONTANYI burangajwe imbere na Paul Kagame n’agatsiko ke. Amaraso y’inzirakarengane arameneka ku bwinshi mu gihugu, impunzi z’abanyarwanda zirahigwa bukware zicirwa mu bihugu zahungiyemo, ntawarondora amabi abanyarwanda bakorerwa n’ingoma ngome nkoramaraso y’igitugu ya FPR-INKOTANYI.
BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI NSHUTI BAVANDIMWE
Urugamba twatangiye kuva mu 1990 kugeza magingo aya rurakomeje, umwanzi duhanganye ntava ku izima. Kugira ngo dushobore kwisubiza ibyo twavukijwe, turasabwa ibi bikurikira: – Gukunda igihugu no kwemera kucyitangira; – Gukomeza umutsi ntagucika intege; – Kugira urukundo n’ubumwe; – Gufatanya no kuzuzanya muri byose na hose; – Kurushaho kugororokera IMANA no kuyiragiza iteka mu bikorwa byacu bigamije kubohoza igihugu cyacu; – Kugendera mu kuri aho turi hose no mubyo dukora byose; – N’indi myifatire nyayo ibereye Umucunguzi ku rugamba.
BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI NSHUTI, BAVANDIMWE
Urugaga FDLR, mu minsi mikuru rwizihiza, harimo n’itariki ya 05 Nyakanga ngarukamwaka, umunsi w’Amahoro n’Ubumwe bw’Abanyarwanda. Tukaba tuwijihije ku nshuro ya 47.
Turangije tubifuriza umunsi mukuru mwiza w’ubwigenge n’umunsi mukuru mwiza w’Ubumwe n’Amahoro buri wese aharanira kwisubiza byo musemburo w’amajyambere.
IMANA NYIRIMITSINDO ikomeze ibambike imbaraga ibasendereze n’umugisha wayo.
– HARAKABAHO U RWANDA RWIGENGA KOKO N’ABANYARWANDA ; – HARAKABAHO URUGAGA FDLR ; – HARAKABAHO ABACUNGUZI, ABACUNGUZIKAZI N’INSHUTI ZA FDLR.
Bikozwe kuwa 26 Kamena 2020
BYIRINGIRO Victor
Lieutenant-Général
Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa FDLR