ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 001/SG/CNG/2021
Kuri uyu wa kane tariki ya 04/02/2021, inama y’amashyaka agize COALITION YA NOUVELLE GENERATION (CNG) yateranye, bungurana ibitekerezo ku ngingo zinyuranye zirebana na politiki y’igihugu cy’u Rwanda.
Abagize COALITION YA NOUVELLE GENERATION, bafashe imyanzuro ikurikira:
- Bemeje gahunda y’ibikorwa bya Politiki bijyanye n’intego za CNG birimo:
- Kongera imbaraga mu bikorwa by’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane;
- Gushyiraho ingamba (starategies) zatuma impinduramatwara nziza kandi yihuse igerwaho mu Rwanda;
- Gukorera Abanyarwanda ubuvugizi mu bibazo byose bibugarije.
- Bemeje kandi bakira umunyamuryango mushya wa CNG, ariwe ishyaka rya RRPM-INKUNDURA;
- Bashyizeho abayobozi bahagarariye CNG mu buryo bukurikira:
- Umunyamabanga mukuru akaba n’umuvugizi wa CNG: Bwana Jabo AKISHULI;
- Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe ubukangurambaga, politike na stratégie: Bwana Jean Paul NTAGARA.
- Bashyizeho ubunyamabanga nshingwabikorwa bushinzwe ibikorwa bya buri munsi bya CNG;
Bikorewe i Paris; kuwa 04/02/2021.
Jabo AKISHULI (Sé)
UMUNYAMABANGA MUKURU AKABA N’UMUVUGIZI WA CNG