Gukubitwa k’umunyamakuru byagonganishije inzego z’umutekano n’Akarere

Charles Ntirenganya, umunyamakuru wa FLASH FM wakubiswe

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu karere ka Nyagatare, Intara y’u Burasirazuba, Umunyamakuru wa Radio Flash FM yakubitiwe mu kagari ka Rwisirabo, Umurenge wa Karangazi, akubitwa n’Umuyobozi w’umudugudu wa Rubona ubarizwa muri ako kagari, afatanyije n’abandi basore barimo n’abashinzwe umutekano, bamubuzaga gukora akazi ke k’itangazamakuru.

Mu kumukubita mu irugu, no mu mugongo bikozwe n’abagera kuri batatu, uwamushegeshe ni Sam Kalisa ari we muyobozi w’umudugudu wamwahuranyije inkoni munsi y’ibere ahagana ku mutima, ku bw’amahirwe ntiyahita arabirana, ajya kwivuza anegekaye, yandikirwa imiti, anaterwa urushinge rumugabanyiriza imisonga. 

Nyuma y’aho umuyobozi w’ishami ry’amakuru kuri FLASH FM Bwana Twahirwa Alphonse atangarije ubutumwa butabariza umunyamakuru wabo wari wahohotewe, umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare yahise abihakana, n’umupolisi mukuru abihakana hanemezwa ko yamufotoye ngo uwo munyamakuru ataza kuva aho arwana, bikabyara ibindi bibazo. Umuyobozi wa Polisi wamufotoye yabikoze ashaka no kubika gihamya ko umunyamakuru atakubiswe. 

Polisi yafataga ko umunyamakuru yabeshye atakubiswe yanavuze ko atageze ku ivuriro na rimwe, Akarere ka Nyagatare gatangaza kuri Twitter yako ko umunyamakuru yageze kwa muganga ariko ko atakubiswe, umuyobozi w’Akarere nawe ubwe arabishimangira.

Haje kugaragazwa aho umunyamakuru yakiririwe, imiti yandikiwe n’iyo yahawe, bigishyirwa ahabona, Akarere gahita gahanagura ibyo kari kanditse mbere byose kuri iki kibazo.

Ikinyamakuru cya Leta cyitwa IGIHE cyakoze inkuru ikingira ikibaba Polisi n’inzego z’ibanze zirimo Mudugudu, ivuga ko umunyamakuru yaba yakubitiwe ahandi.

Abantu bakomeje kotsa igitutu RIB na Police babaza impamvu urugomo nk’uru rudakurikiranwa, kera kabaye RIB itangaza ko yamutaye muri yombi.

Umunyamakuru wakubiswe yari mu kazi ke gasanzwe ko gutara amakuru, akaba yarakurikiranga ibya za bariyeri zashyizwe hirya no hino mu Karere ka Nyagatare, abaturage bakaba bazikubitirwaho bamwe bakagirwa intere. Mu ijwi ry’uyu munyamakuru ryumvikanye rikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga aho yakubitwaga, yumvikanamo agira ati “Nari nje kugenzura niba koko abaturage bakubitwa none nanjye ndakubiswe”.

Ikibazo bamwe bakibaza ni ukumenya niba koko aba bayobozi bafungwa bagakurikiranwa bakanakatirwa, cyangwa niba bimurirwa gukorera ahandi, kuko inshuro hafi ya zose bavuga ko batawe muri yombi, ariko bikarangira nta rubanza rwabo rubayeho, cyangwa se abantu bakajya bahurira nabo mu tundi turere aho bahita boherezwa.