Yanditswe na Frank Steven Ruta
Chief Supritendent of Police Silas Karekezi, ni we wagiye muri Mozambique ayoboye abapolisi b’ingobokarugamba 300 bari mu mutwe udasanzwe wohejwe gutera ingabo mu bitugu Leta ya Mozambique, mu rugamba irwanamo n’abiswe ibyihebe.
Uyu mupolisi wahize Abanyarwanda benshi mu Rwanda no hanze yarwo, isura ye yamenyekaniye benshi bwa mbere ku itariki ya 15 Gashyantare 2021, ubwo yari ayoboye igitero kwa Idamange.
Uyu Mupolisi Silas Karekezi yaturutse i Burundi. Ni na we wari usigaye ayoboye ahahoze hitwa kwa Gacinya, ku buryo hari abasigaye bahita kwa Karekezi, kandi akaba azwiho kugira uruhare mu bikorwa by’iyicarubozo n’ubugome bwinshi.
Kuba rero uyu CSP Silas Karekezi yaroherejwe muri Mozambique ahakenewe ibikorwa by’urugamba, ku bakurikiranira iby’i Rwanda hafi bo babona ko ahubwo iri yoherezwa abantu bagomba kuryitondera cyane cyane abanyarwanda bakorera ibikorwa byabo mu gihugu cya Mozambique cyangwa impunzi zahungiyeyo.
Kuva ingabo z’u Rwanda n’Abapolisi barwo bagera muri Mozambique, Abanyarwanda bahatuye n’abahakorera, imitima ntiri mu gitereko, bikaniyongera ku kuba bataramenya amaherezo ya Cassien Ntamuhanga washimutiweyo.
[…] Yvonne IRYAMUGWIZA IDAMANGE, magingo aya ucunagurizwa mu butabera macuri bwa Kigali, nk’uko ikinyamakuru The Rwandan cyabicukumbuye […]