Uwari Minisitiri w’ubutegetsi mu Bwongereza avuga ko gahunda yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro ari ‘ubugome’

Abigaragambya bamagana gahunda yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro, hanze y'urukiko rukuru i London

Uwahoze ari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubwongereza yaburiye ko gahunda yo kohereza mu Rwanda bamwe mu basaba ubuhungiro ari “ubugome” kandi ko “idashoboka mu gushyirwa mu bikorwa”.

Amber Rudd yabwiye igitangazamakuru GB News cyo mu Bwongereza ko “bidasanzwe” kuba Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu uriho muri iki gihe yaravuze ko “inzozi” ze ari ukubona indege ihagurutse ijyanye mu Rwanda abasaba ubuhungiro.

Yumvikanishije ko abaminisitiri ahubwo bakwiye kwibanda ku kuvugurura umubano n’Ubufaransa mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’abambuka umuhora wa Channel (La Manche).

Rudd yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu mwaka wa 2018, bijyanye n’amahano yiswe ‘Windrush scandal’, ubwo bamwe mu basaba ubuhungiro bafungwaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse bamwe bakirukanwa mu Bwongereza.

Mu kwezi kwa cyenda mu 2019 yavuye ku kuba mu bahagarariye mu nteko ishingamategeko ishyaka rya Conservative riri ku butegetsi, abikora mu kwamagana uburyo Boris Johnson yitwaye kuri Brexit (kuva mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi kw’Ubwongereza).

Gahunda yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro yatangijwe mu kwezi kwa kane uyu mwaka, ikaba igamije kuhohereza bamwe mu basaba ubuhungiro bageze mu Bwongereza bambutse umuhora wa Channel.

Ubusabwe bwabo bw’ubuhungiro bukigirwa mu Rwanda ariko ntibasubizwe mu Bwongereza.

Bijyanye n’iyi gahunda, igamije guca intege abantu bambuka bakoresheje inzira zitarimo umutekano, abimukira “binjira ku bushake mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko bavuye mu gihugu gitekanye bakwiye gusubizwa byihuse mu gihugu bavukamo cyangwa bakimurirwa mu Rwanda”.

Urugendo rwa mbere rw’indege yari yitezwe kujyana mu Rwanda itsinda rya mbere ryabo rwaburijwemo mu kwezi kwa gatandatu habura iminota ngo indege ihaguruke, bitegetswe n’urukiko.

Rudd yabwiye GB News ko “atemera” iyi gahunda.

Yagize ati: “Mbere na mbere ntekereza ko ari gahunda y’ubugome, tutari dukwiye kuba twaranashyizeho.

“Ariko ni na gahunda, ibyo tubishyize ku ruhande, idashoboka mu gushyirwa mu bikorwa. Sinibwira ko izigera ibaho”.

Yavuze ko “umubare ukomeje kwiyongera w’abantu bashyira ubuzima bwabo mu kaga” kugira ngo bagere mu Bwongereza ari “ikibazo duhuriyeho n’Abafaransa”.

Ati: “Nizeye ko iyi guverinoma nshya igiye kugicyemura ibinyujije mu kugirana umubano mwiza kurushaho n’Abafaransa. Tubwizanye ukuri, igishoboka gusa ni uko [ikibazo] cyagabanuka”.

Mu nama y’ishyaka rya Conservative yo muri uku kwezi kwa cumi, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Suella Braverman yavuze ko afite “inzozi” no “gutwarwa [mu bitekerezo]” ku kubona indege itwaye abimukira ihagurutse yerekeza mu Rwanda bitarenze kuri Noheli yo muri uyu mwaka.

Braverman yeguye kuri uwo mwanya mu minsi ya nyuma y’ubutegetsi bw’uwari Minisitiri w’intebe Liz Truss, kubera kurenga ku mategeko ajyanye n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga nk’umutegetsi, ariko nyuma y’iminsi itandatu yasubijwe kuri uwo mwanya na Minisitiri w’intebe Rishi Sunak.

Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi hamwe n’abadepite bamwe bo mu ishyaka rya Conservative bagaragaje impungenge batewe no kuba yarasubijwe kuri uwo mwanya.

Yemeye ko yohereje inyandiko akoresheje email ye y’akazi, akayoherereza umuntu utemerewe kuyakira.

Rudd yavuze ko “yatunguwe” no kubona Braverman asubijwe kuri uwo mwanya, ariko ko byari byo “kumuha amahirwe no kureba uko bigenda”.

BBC