Nk’uko nabisobanuriye “rubanda” natangiye kwitoza “intera” z’urwego rutugeza ku “Inzira y’ubupfura”.
Izo ntera ni izi:
1°) kwiga guca bugufi
2°) kwiga kureba kure
3°) kwiga kuvuga make
4°) kwiga guteg amatwi
5°) kwiga kumva
6°) kwiga kumvira
7°) kwiga kubaha
8°) kwiga kwihangana
9°) kwiga kugira ijabo
10°)kwiga kugira ijambo
Reka mbatume rero:
Muzambwirire bene Mukurira, bene Mbaguta, bene Karekezi, bene Nahayo, bene Sebyondo, bene Karera, bene Mutabazi, bene Gakwavu, bene Ruhambiransina, bene Kabahizi, bene Kabenga, bene Bucyizi, bene Karegeya, bene Basomingera, abo mu gipayongo n’abandi muti: mwaje tugaca bugufi tugafatanya n’abandi gusigasira AMAHORO n’UBUMWE, kugirango buli wese arusheho gutera imbere afatanya n’abandi kuva mu ubunyamaswa agana ubumuntu. Muti ni urugamba rukomeye.
Dutahe cyane.
Jean Daniel Mbanda
























































































