Madame VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA YONGEYE GUFUNGWA ?

Yanditswe na NIYITEGEKA Faustin

Umutegarugori n’umunyapolitiki w’umunyarwandakazi akaba no mu bashinze ishyaka FDU-Inkingi akanaribera prezida kuva Mu w’2006 kugeza 2019. Nk’umugore uharanira demokarasi yahagarariye ishyaka FDU mu matora ya perezida yo muri 2010 ikintu atashoboye kugeraho kubera inzitizi zashyizweho ndetse bikaza no kuba imbarutso yo gufungwa akatirwa imyaka 15  muri gereza nkuru ya Kigali  nyuma y’imyaka 8 arafungurwa ku bw’imbabazi za prezida wa Repubulika.

Muri uyu mwaka urukiko rwafashe umwanzuro wo kwanga kwakira no gusuzuma ikirego cya Madame Victoire Ingabire bikaba byari kumuha amahirwe  yo kwiyamamaza ku mwanya wa perezida wa Repubulika muri Nyakanga 2024. Ibintu byatewe n’uko ubutabera mu Rwanda butigenga buri mu maboko y’umunyagitugu Kagame. Ingabire Victoire ni umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi DALFA UMULINZI kuko we adahwema guharanira ukwishyira ukizana kw’abanyarwanda. Mu kwezi kwa gatandatu itariki 19 muri uyu mwaka wa 2025 yaje guhamagazwa mu rukiko ku makuru bamushakagaho mu baregwa gusoma igitabo cyitwa « Ni gute wahirika umunyagitugu udafashe intwaro » bahise bamufunga mu mugoroba wo kuri iyo tariki ; gufungaINGABIRE Victoire ni ukuniga demokarasi mu Rwanda kuko niwe wenyine ubasha kuvuga ibitagenda neza. Niba mbyumva neza abaregwa gusoma igitabo nta gikorwa cyangwa intangiriro yigikorwa cyo guhirika Leta baregwa.

Kuregwa rero kureba filimi runaka cyangwa gusoma igitabo iki n’iki bidashimishije abayobozi cyangwa bo batifuza ko umenya nta tegeko ribibuza ngo rinateganye uko bihanirwa mu mategeko azwi mu Rwanda.

Nta mucamanza rero uhanira umuntu ibitekerezo ubushinjacyaha bumufiteho (crimes hypothétiques) kuko umucamanza areba ibikorwa (faits) ntabwo akurikiza ibyiyumviro n’amarangamutima. Uyu  mutegarugori umaze kubona ibihembo mpuzamahanga amaze kwigarurira imitima ya benshi mu banyarwanda kubera ijwi azamura.

Ririya tekinika ryo kumwegekaho ibyaha ni uko muri ruriya Rwanda nta opposition ihari niwe wenyine uzamura ijwi avuga ibitagenda neza, mwabonye aho yavuze ukuntu abaturage basenyerwaga KANGONDO na KIBIRARO, uko abarimu bafatwa nabi  nta munyamakuru  watinyukaga kuvuga  nababigerageje bayabangiye ingata abandi barafungwa nk’ibisanzwe, iyo uvuze ibitagenda neza mu Rwanda bagushyiraho icyaha cyo kwangishaa baturage leta.

Kubera ko Ingabire hari benshi bahuje ibitekerezo mu Rwanda no hanze yarwo niyo mpamvu hahise hatangira imyigaragambyo y’amahoro i Buruseri, i Paris, i Londres ndetse ibihugu, n’imiryango mpuzamahanga birasaba leta y’u Rwanda ko yamurekura .