Ubushinjacyaha bwo mu Bufaransa bwasabye ko iperereza ku rupfu rw’uwahoze ari perezida w’u Rwanda Yuvenali Habyarimana ryahagarikwa. Inzego z’ubucamanza zavugaga ko urupfu rwe rwabaye imbarutso ya jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994.
Ubushinjacyaha bwasabye ko ibyashinjwaga abasirikari barindwi b’ibyegera bya perezida w’u Rwanda Paul Kagame byateshwa agaciro kubera ko nta bimenyetso simusiga bigaragazwa. Guhera mu myaka 20 ishize ibikubiye muri iyo dosiye byakomeje guteza amakimbirane hagati y’Ubufaransa n’u Rwanda.
Umunyamategeko uburanira umugore wa Habyarimana, Philippe Meilhac, avuga ko iki cyemezo kitari gikwiye, kuko yemeza ko cyihishe inyuma n’impamvu za politiki. Ku itariki ya 6 Mata mu 1994 nibwo iyo ndege yahanuwe, ihita ikurikirwa na jenoside. Itsinda ryari riyobowe n’umucamanza mu rukiko rw’ikirenga Mutsinzi Jean, ryakoze iperereza ku ihanurwa ry’iyo ndege ryashyize ahagaragara icyegeranyo kivuga ko yaba yahanuwe n’intagondwa z’abahutu. Ku rundi ruhande umucamanza w’umufransa Jean-Louis Bruguière we yemezaga ko iyo ndege yaba yarahanuwe n’ingabo zahoze ari iza FPR zari ziyobowe na Paul Kagame.
Umubano hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa wahagaritswe mu gihe cy’imyaka itatu ubwo hasohorwaga inzandiko zikurikirana mu bucamanza ibyegera bya Paul Kagame. Umubano wongeye gusubukurwa mu mwaka w’2008.
Mu 2016 ubucamanza bw’Ubufaransa bwongeye kubyutsa urwo rubanza aho bwashakaga kumva ubuhamya bw’utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali Faustin Kayumba Nyamwasa wahakanaga uruhare yashinjywaga ahubwo agashinja FPR.
Afurika y’epfo yahaye ubuhungiro Nyamwasa, yari yahakanye ko itsinda ry’abanyamategeko ryakumva ubuhamya bwa Nyamwasa, bwagombaga gutangwa hakoreshejwe amashusho ya videwo.