Abadepite Babiri B’Amerika Barasaba ko Paul Rusesabagina Yafungurwa

Abadepite babiri ba Leta zunze ubumwe z’Amerika barasaba minisitiri w’ububanyi n’amahanga wabo, Antony Blinken, gusaba n’imbaraga leta y’u Rwanda kurekura Paul Rusesabagina.

Aba badepite ni bwana Joaquin Castro, wo mu ishyaka ry’Abademokarate rya Perezida Joe Biden na minisitiri Blinken, n’umutegarugoli Young Kim wo mu ishyaka ry’Abarepubulikani. Bombi bari muri Komite y’ububanyi n’amahanga y’Umutwe w’Abadepite w’inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Nk’uko tubikesha televiziyo ABC News, bandikiye ibaruwa minisitiri Blinken bamusaba ko mu ruzinduko azagira i Kigali mu cyumweru gitaha “yazakoresha uburyo bwose bwa dipolomasi afite kugirango Rusesabagina agaruke amahoro muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.” By’umwihariko, baravuga ko Blinken akwiye “gusaba perezida w’u Rwanda kurekura Rusesabagina vuba.”

Paul Rusesabagina afite impapuro zemewe n’amategeko zimwemerera gutura muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Mu ibaruwa yabo, depite Castro na depite Kim babwira Blinken ko naramuka ananiwe gukemura ikibazo cya Rusesabagina bizatuma “guverinoma y’u Rwanda yibasira kurushaho Abanyamerika n’abafite bene izo mpapuro nk’ize.

Castro na Kim basaba kandi Blinken kujya gusura Rusesabagina, “ufungiye ahantu hadatekanye kandi ufite ibibazo by’ubuzima.” Bandika ko Rusesabagina afite imyaka 68 y’amavuko kandi ko yakirutse kanseri n’ikibazo cy’imitsi y’ubwonko bita stroke mu Cyongereza.

ABC News ivuga ko minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yayitangarije ko Blinken azaganira na leta y’u Rwanda ku kibazo cya Paul Rusesabagina.

Naho minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, mu itangazo yashyize ahagaragara, iravuga ko “uruzinduko rwa minisitiri Blinken ruzaba undi mwanya wo “kumvikanisha na none ko ifungwa rya Paul Rusesabagina rikurikije amategeko y’u Rwanda n’amategeko mpuzamahanga.”

Ibaruwa ya ba depite Joaquin Castro na Young Kim ikurikiye indi umuyobozi wa komisiyo y’ububanyi n’amahanga muri sena y’Amerika, Senateri Robert Menendez, aherutse kwandikira ministiri Blinken amusaba gusubiramo politiki y’Amerika ku Rwanda no kuvugurura ibijyanye n’inkunga Leta Zunze Ubumwe z’Amerika iha u Rwanda. Agira, ati: “Biteye impungenge kubona Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ikomeza gufasha igihugu gishinjwa guhonyanga uburenganzira bwa muntu, burimo n’ubwa Paul Rusesabagina, no guhungabanya umutekano mu karere rutuyemo.”

Senateri Menendez, wo mu ishyaka ry’Abademokarate, asobanura ko Amerika yahaye u Rwanda imfashanyo y’amadolari asaga miliyoni 147 mu mwaka w’2021, kandi ko n’ingengo y’imari y’u Rwanda y’2023 Amerika yayigeneye andi madolari miliyoni 145.

Umuryango wa Paul Rusesabagina urashima ko abategetsi bakuru ba guverinoma n’abo mu nteko ishinga amategeko z’Amerika bahagurukiye ikibazo cye. Mu itangazo yashyikirije ABC News, umwana wa Rusesabagina, Anaise Kanimba, avuga ko “bizeye ko uruzinduko rwa Antony Blinken i Kigali ruzasoza inzozi mbi z’umuryango wabo.”

VOA