Abadepite b’Uburayi Barasaba Irekurwa rya Rusesabagina

Paul Rusesabagina
Paul Rusesabagina 

Inteko nshingamategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi iramagana ifatwa n’ifungwa rya Paul Rusesabagina ivuga ko ridakurikije amategeko. Mu mwanzuro wayo yashyize ahagaragara kuwa kabiri w’iki cyumweru, iyo nteko yasabye ko Rusesabagina yahita arekurwa.

Uwo mushinga w’umwanzuro w’abadepite bagize inteko nshingamategeko y’Ubumwe bw’Uburayi ukubiye mu ngingo zigera ku 10, hagendewe kuri raporo z’imiryango mpuzamahanga ku Rwanda, uratangira ugaragaza uburyo mu Rwanda uburenganzira bwa muntu butubahirizwa.

Muri raporo n’ibyegeranyo byagendeweho harimo iy’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, nka Human Right Watch itunga agatoki ishyaka riri ku butegetsi FPR-Inkotanyi ku gutoteza abo rifata nk’intambamyi za Guverinoma.

Ibyo bigashingirwa ku buryo abakomeye mu banenga ubutegetsi, ndetse n’abanyamakuru batabwa muri yombi cyangwa se bagaterwa ubwoba, haba imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Mu zindi raporo zigarukwaho n’aba badepite kandi, harimo iy’ikigo “Freedom House”, (cyo muri Amerika) igaragaza ko kuva muw’2014 kugeza ubu, ubutegetsi bw’u Rwanda bumaze kwibasira abatavuga rumwe nabwo mu bihugu by’amahanga bigera kuri 7.

Uko kwibasira iyo raporo ivuga ko gukoranwa amayeri menshi, arimo: kubagenza binyuze mu bikorwa by’ubutasi bwifashishije murandasi cyangwa se interneti. Harimo kandi kwibasira no gutera ubwoba abagize imiryango yabo imbere mu gihugu, kubakorera iyicarubozo hagamijwe kubakuramo amakuru, yewe no ku bica.

Abo badepite bati: “Dushingiye ku kuba Rusesabagina ubwo yari umuyobozi wa Hotel Des Milles Collines I Kigali mu gihe cya Jenoside mu 1994 yararokoye abagera ku 1268 mu batutsi n’abahutu batari bashigikiye ubwicanyi bahigwaga ngo bicwe, akaza no kubiherwa igihembo n’uwari Perezida w’Amerika, George W. Bush;

Uwo mushinga w’umwanzuro ushingiye kandi ku kuba nyuma yo kugerageza kumwica mu w’1996 yarahunze akaza guhabwa ubuhunzi n’igihugu cy’Ububiligi mbere y’uko ahabwa ubwenegihugu bwabwo bimugira umuturage w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, ndetse no kuba ari umuturage wemewe wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika;

Dushingiye kandi ku buryo we ubwe yivugiye ko ingendo ze zose zagenzurwaga n’abakorera ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse n’uko leta y’u Rwanda yamuteye ubwoba nyuma yo kunenga uburyo bw’imitegekere bw’igitugu bwa Perezida Kagame;

Tugendeye no ku buryo ku itariki ya 27 y’ukwezi kwa 8 muw’2020, Paul Rusesabagina yavanywe I Dubai akajyanwa i Kigali ku gahato mu buryo butazwi akaza kugaragazwa ku biro by’urwego rushinzwe ubugenzacyaha kuwa 31 y’uko kwezi, nyamara mu gihe uburyo bwo gufata no kohereza mu kindi gihugu ukurikiranyweho icyaha bugomba gukorwa binyuze mu nzira zabugenewe kandi bigakorerwa mu rukiko rudafite aho rubogamiye;

Dushingiye ku kuba Rusesabagina ubu afungiye mu Rwanda akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba, akaba yarimwe uburenganzira ku bwunganizi yihitiyemo, ndetse inyandiko zose zimufasha gutegura urubanza zikaba zarafatiriwe ku itariki ya 23 y’ukwa 12 muw’2020 bikozwe n’umuyobozi wa Gereza ya Mageragere;

Dushingiye ku kuba umuryango we uhangayikishijwe n’ubuzima bwe butameze neza kuko yigeze kurwara kanseri kandi akaba afite ubundi burwayi bumusaba gufata imiti yabugenewe, nyamara imiti umuryango wamwoherereje binyuze muri ambasade y’Ububiligi ikaba itaramugejejweho, ahubwo akaba ahabwa imiti yandikiwe n’umuganga w’umunyarwanda atazi ibiyikubiyemo;

Dushingiye kandi ku kuba umukobwa wa Rusesabagina n’izindi nshuti ze bahozwa ku nkeke n’umuntu wiyita umucungagereza w’aho se afungiye, ubasaba gutanga amafaranga kugira ngo amutorokeshe;

Icya mbere, uwo mushinga w’umwanzuro ugira uti: Turamagana twivuye inyuma ishimutwa, ibazwa n’ifungwa ridakurikije amategeko bya Rusesabagina, ndetse tugasaba ko ahita arekurwa.

Icya kabiri, Inteko nshingamategeko y’Ubumwe bw’Uburayi irahamagarira ubutegetsi bw’u Rwanda kugaragaza ubushake mu iperereza ryigenga kandi riciye mu mucyo mu kugaragaza uburyo Paul Rusesabagina yafashwemo n’uko yagejejwe I Kigali.

Icya gatatu, Inteko kandi irahamagarira abategetsi b’u Rwanda guha Rusesabagina uburenganzira bwo kuburanira mu ruhame iburanishwa rigakorerwa mu rukiko rubifitiye ububasha, rwigenga, rutabogamye kandi rwubahiriza amahame mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu.

Icya kane, inteko nshingamategeko y’ubumwe bw’uburayi itewe impungenge n’ubuzima bwa Paul Rusesabagina. Ikaba ihagamagarira leta y‘u Rwanda gukora ibishoboka akabona ubuvuzi buboneye. Kumureka agafata imiti yari asanzwe ahabwa; ndetse leta ikanareka ubuzima bwe bugakurikiranwa n’umuganga uri mu Bubiligi, nk’uko byasabwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Ububiligi ku itariki ya 4 y’uku kwezi kwa 2.

Mu zindi ngingo zigera kuri esheshatu z’uyu mushinga w’umwanzuro, izi ntumwa za Rubanda ruhuriye mu bihugu bw’umuryango w’Ubumwe bw’I Burayi ziributsamo ko ubutegetsi bw’u Rwanda bwananiwe gukora amaperereza yigenga ku rupfu rutavugwaho rumwe rw’umuhanzi Kizito Mihigo waguye mu kasho ya polisi mu ntangiriro za 2020.

Zigasaba ubutegetsi bw’u Rwanda gukora amaperereza atabogamye ku birego byerekeye imfu z’abakekwaho ibyaha bicwa batagejejwe mu butabera, izibera muzi za kasho, ndetse n’ishimutwa, ababikurikiranweho bakagezwa mu butabera.

Zikanasaba leta y’u Rwanda kwemeza amasezerano mpuzamahanga yo kurwanya ishimutwa ry’abantu cyo kimwe n’amasezearano ya Roma kugira ngo rube umunyamuryango w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, cyo kimwe no kwemerera akanama ka LONI gashinzwe kurwanya iyicarubozo n’ibindi byaha bitesha agaciro ikiremwa muntu gusubukura uruzinduko rwako.

Mu mushinga w’umwanzuro bateguye, aba badepite kandi barasaba Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi kugira icyo ukoze mu maguru mashya mu kugenzura niba inzira ziteganywa n’amategeko zarubahirijwe mu itabwa muri yombi rya Rusesabagina, ndetse no kugenzura ko uburenganzira bwe bwubahirizwa mu nzego zose nk’umuturage w’uyu muryango.

Bagasoza basaba Prezida w’iyi nteko kugeza iyi myanzuro yose ku nama nkuru ndetse na Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi, cyo kimwe no ku bashinzwe ububanyi n’amahanga muri uyu muryango, abanyamuryango bose bawo, Umunyamabanga mukuru wa LONI, inzego zirimo umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, uw’ibihugu byo mu burasirazuba bw’Afurika, abunganizi ba Paul Rusesabagina ndetse na Perezida w’u Rwanda.