ABAHEZANGUNI BONGEYE GUSHOZA INTAMBARA KURI VICTOIRE INGABIRE NK’IYO BAKOZE MBERE Y’UKO AFATWA AGAFUNGWA MURI 2010

Madame Victoire Ingabire Umuhoza, umukuru w'ishyaka Dalfa-Umurinzi

Kuva aho prezidante wa FDU Inkingi asohokeye muri gereza, abahezanguni baberewe kw’isonga na Tom Ndahiro bashoje indi ntambara yo kumusiga ibara, bamwangisha rubanda, ndetse basaba ko asubizwa mu buroko. Biratangaje kubona ko hashobora kuba hari agatsiko gafite ingufu zo kuba zagira Prezida Kagame ingwate, kakamukoresha ibyo gashatse. Ibi bikibutsa ibyabaye muri 1959 igihe abahezanguni barwanije umwami Mutara Rudahigwa, igihe yaratangiye impinduramatwara mu butegetsi (reforme socio-politique). Hakaba hari n’abavuga ko ako gatsiko k’abahezanguni ari ko kamugambaniye.

Ariko igikorwa cya Tom Ndahiro kirimo ukwibeshya gukabije, kuko abanyarwanda barasobanukiwe bihagije, ndetse dutekereza ko na Prezida Kagame atazagwa mu mutego w’ako gatsiko akurikiza ibyifuzo byako. Twibutse ko muri diskuru ye Prezida Paul Kagame yivugiye ko abantu bagomba kuzuzanya. Ntabwo mwakuzuzanya musubira mu ntero imwe, ahubwo hakwiye imiyoboro itandukanye y’ibitekerezo.

Urebye neza, aka gatsiko gakora politiki yo gutandukanya abanyarwanda, kuko batinya ko imyanya barishaga ishobora kuvaho. Umuntu nka Tom Ndahiro ntacyo bimubwiye n’ubwo imyiryane yakongera kuba mu Rwanda, yakwisubirira muri Tanzania ku kazi ke muri Ministeri y’ubuhinzi.

Inyandiko ze z’ubuhezanguni zirarushaho gufungura amaso n’ubwenge by’abanyarwanda, ndetse zikagaragaza bamwe mu bacurabwenge b’ubugome bari muri FPR-Inkotanyi.

Inyandiko za rutwitsi zikomeje gusohoka

Abahezanguni bahawe rugari maze barinigura :

Iyo nyandiko twagize icyo tuyivugaho twerekana ko : « Madame INGABIRE Victoire Umuhoza n’ishyaka FDU-INKINGI biyemeje gukora politiki y’ubwubahane, ubwumvikane, gufatanya no guca akarengane bizira guhembera jenoside ».

  • Hakurikiraho inyandiko ya Albert Rudatsimburwa yo muri News Times ati : « Victoire Ingabire – Le Déni dans l’ADN » nayo isesereza Mme Victoire INGABIRE Umuhoza.
  • None Tom Ndahiro yongeye gusohora indi nyandiko y’ubuhezanguni mu kinyamakuru cye « Umuvugizi » ayita ngo: “Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba”. Iyi nyandiko iteye isoni ku gihugu nk’u Rwanda, niyo tugiye kwibandaho. Irimo henshi imvugo ishobora guhanwa n’amategeko y’u Rwanda arebana no kubiba urwango mu banyarwanda. Ariko Tom Ndahiro asa n’ufite ubudahangarwa, asa n’aho yabitsindiye kubera gutinya ubuhezanguni bwe. Hari n’amakuru avuga ko umutima w’ubuhezanguni yawerekanye akiri mu gisirikare cya FPR-Inkotanyi.
  • Nyuma, Tom Ndahiro yongeyeho indi nyandiko ngo :Menya Abaharanira Kwimika Umuco wo Kudahana Abicanyi», nabwo yikoma FDU-INKINGI n’abandi bantu benshi.

Ukuri kunyura mu ziko ntigushye, ibinyoma Tom Ndahiro ahimba bizafata ikibiribiri

Amagambo ya Tom Ndahiro yo gusakuma ibyo hirya no hino akavangavanga, ntabwo abuza ukuri kuba ukuri. Tom Ndahiro n’abandi bahezanguni nka we bazi neza ko babajije abaturage mu bwisanzure, ishyaka FPR-Inkotanyi ritapima n’ishyaka FDU-INKINGI rikuriwe na Mme Victoire INGABIRE. Niyo mpamvu abahezanguni basizoye bashyushya imitwe, bazi neza ko batakaza umwanya mu Rwanda rutarimo amacakubiri. Biragaragara ko bafite ubudahangarwa bahabwa na FPR, bwo gukora ibyaha mu nyandiko n’imvugo ntibakurikiranwe n’amategeko. Nta wundi wabikora atari uwo mu gatsiko gakomeje gukandamiza abanyarwanda no gutsindagira akarengane.

Ariko abanyarwanda aho bava bakagera ubu barasobanukiwe, ari abacikacumu cyangwa abandi, ko jenoside ari urwitwazo agatsiko k’abahezanguni gakoresha kugira ngo gakomeze igitugu n’akarengane byibasiye abenegihugu. Abacicacumu barimo kwamburwa utwabo, gufungwa no guhunga, igihe ba rutemayeze barimo abiturukiye hanze nka Tom Ndahiro ari bo barimo kubacira imanza. Aba ba rutemayeze, ishavu n’agahinda by’abanyarwanda babigize igicuruzwa cyo kubahahira.

Mme Victoire INGABIRE we bamwibasiye kuva kare, bamuhimbira ibinyoma byose bashoboye kuva muri 2010 agishinga ibirenge mu Rwanda. Ariko ibyo bakoze byose na n’ubu ntibirabaha amahoro, ku buryo magingo aya, bumva bagomba gukomeza kumuhimbira no kumuharabika. Mme Victoire INGABIRE amaze imyaka umunani (8 ans) atuma batagoheka. Urubanza kuri ibyo binyoma rwarenze inkiko z’u Rwanda rugera muri “Cour Africaine des Droits de l’Homme et des Peuples (CADHP, Arusha, Tanzanie)” kandi  Mme Victoire INGABIRE atsinda Leta iyobowe na Kagame na FPR ye.

Abahezanguni ba FPR barabiba urwango n’amacakubiri.

Barigaragaza mu mvugo no mu nyandiko zabo, kandi bagamije guhishira ubugome n’akarengane bituruka ku bitekerezo by’abahezanguni bo muri FPR-Inkotanyi. Ni nde wahaye Tom Ndahiro ububasha bwo kwaka abandi banyarwanda uburenganzira bwabo ? Araterura ngo Mme Victoire INGABIRE si umunyapolitiki cyangwa ngo FDU-INKINGI nicibwe!! Mme Victoire INGABIRE ni umunyapolitiki, arabikunze, arabishaka, arabishoboye kandi yarabigaragaje. Ishyaka rye n’abo bafatanije bateye ubwoba abahezanguni, none bivuyemo nk’inopfu. Ntibazongere kubeshya ngo baharanira ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, kandi birirwa babateranya. Bareruye bavuga akabari ku mutima no mu bwonko, kandi ngo igiti ukibwirwa n’imbuto zacyo. Abanyarwanda nta kindi kimenyetso bakeneye ngo bamenye ubifuriza icyiza.

Abahezanguni ba FPR-Inkotanyi rero nibakenyere bakomeze kuko FDU-INKINGI itazemera politiki itanya abanyarwanda, politiki y’ibitutsi n’agasuzuguro.

Leta iyobowe na FPR-Inkotanyi ntishobora kubeshya ngo irahesha abanyarwanda agaciro mu gihe yemera ko inyandiko z’abahezanguni bayo (Tom Ndahiro na Albert Rudatsimburwa) zisohoka, zigakwirakwizwa nta nkomyi. FPR n’abayobozi ba Leta, uhereye kuri Prezida Paul Kagame, niberure babyamagane, bitabaye ibyo ni ikimeneyetso simusiga ko bashyigikiye urwango n’amacakubiri mu banyarwanda. Amateka azababaza inkurikizi zabyo. Kandi ubwo buhezanguni nibukomeza, buzagira ingaruka no kuri FPR-Inkotanyi ubwayo.

Iyo abahezanguni nka Tom Ndahiro na Albert Rudatsimburwa basakuza, bibwira ko isi izibagirwa ibibi byose FPR-Inkotanyi yagiriye abanyarwanda n’abanyamahanga, kandi ikibikomeza na n’ubu. Gusakuza cyane ntibihisha akarengane, ntibikuraho ukuri, kuko abababaye n’abashonje bazi ubahejeje mu bukene, bazi uwabahonyoye ejo, n’ubu akaba akibahonyora.

Ako karengane ni ko politiki ya Mme Victoire INGABIRE na FDU-INKINGI yiyemeje guca mu rwatubyaye. “Gutinya ko akarengane gacika” ngiyo impamvu ituma abahezanguni basakuza kurusha inyombya, kuko batinya gusubizwa mu myanya yabo, aho gukomeza kwigira ibitangaza, no kurebera abandi hejuru y’urutugu.

Mme Victoire INGABIRE ni umunyapolitiki uhamye, kandi ishyaka riba ku mutima.

Ishyaka FDU-INKINGI ryarangije gutaha mu mitima y’abanyarwanda benshi, mu Rwanda imbere no mu mahanga hanze. Ntawe ushobora kurica mu mitima yabo, Tom Ndahiro araruhira ubusa, iyo asaba ko ricibwa. Ese barica bate kandi kugeza ubu batarigeze bemera ko ryandikwa ? 

Ariko ribateye ubwoba kuko baryemera bataryemera, ririho, ibyo ntawabihakana. Mme Victoire INGABIRE rero ni umunyapolitiki uhamye, kandi birigaragaza.

Abanyarwanda twese duhaguruke dushyigikire Mme Victoire INGABIRE n’ishyaka ayoboye, maze hakorwe politiki FPR itinya : iyo gufatanya, iyo kumvikana no gusabana mu moko yose duturukamo, no guca akarengane. 

Hari abahezanguni n’ibyegera byabo batunzwe n’akarengane bashyira ku bandi, niyo mpamvu batifuza icyatuma umunyarwanda uwariwe wese yisanzura. Akarengane nigacika bazasonza, tubizirikane kuko ni wo muti. Umunyapolitiki Victoire INGABIRE yagaragaje kenshi ko urubuga rwa politiki rugomba gufungurwa, maze abarengana nabo bakabona uko bavuga akabari ku mutima. Ngicyo ikibabaza Tom Ndahiro n’abo basangiye ubuhezanguni.

Amagambure ya Tom Ndahiro ni ikimenyetso cy’intege nke

Tom Ndahiro afata abantu bose basobanukiwe n’ibinyoma n’ubugome bya FPR nk’aho ari abajenosideri cyangwa abashyigikiye ingengabitekerezo ya jenoside. Baba abahutu, baba abatutsi, baba abacitse kw’icumu, baba abarokotse jenoside y’abatutsi, baba abahoze ari ingabo za FPR, baba abanyamahanga, ntawe acira akari urutega.

Iyo urebye umubare w’abantu n’imiryango ashyira kuri urwo rutonde rwe, usanga ntaho FPR izamenera mu bihe biri imbere. Abagitsimbaraye kuri FPR rero, musome uko Tom Ndahiro ateza ubwega, akerekana ko mu barwanya FPR (abo yita indyarya n’abirengagiza ukuri) harimo : « Umunyakanadakazi witwa Judi Rever, Ababiligi Filip Reyntjens na Peter Verlinden, Umuholandikazi witwa Anneke Vebraeken n’Umunyamerikakazi Ann Garrison », imiryango nka Réseau International des Femmes pour la Démocratie et la Paix (RIFDP), «  Human Rights Watch, Amnesty International, Medicins Sans Frontieres n’ibinyamakuru byinshi », abadepite b’i Burayi ndetse ngo n’umugabane wose, amashyirahamwe CLIIR na JAMBO Asbl. Niba FPR na Tom Ndahiro bahanganye n’abo bantu bose, ni FPR yari ikwiriye kwisuzuma, ikamenya ko ntawe uzemera akarengane kayiturukaho. Nguko uko Tom Ndahiro arimo kwandagaza FPR, agaragaza ko FPR iri kwamaganwa hirya no hino, ko iminsi iri imbere ishobora kuyibera insobe, kandi uku gusakuza kw’abahezanguni kurabyerekana.

Ibitutsi bya Tom Ndahiro: ikimenyetso cy’uburere buke, agasuzuguro no kutiyubaha. 

Kwemera ko umuntu nk’uyu agira umwanya mu butegetsi bw’igihugu ni agahomamunwa, kandi biratanga isura mbi y’ubutegetsi. Kera mu Rwanda kugira ikinyabupfura byari kimwe mu nkingi z’indangagaciro z’abanyarwanda. Ntawahamya ko abikomora aho yavukiye, kuko no muri Tanzania bazwiho kugira ikinyabupfura. 

Ahubwo yaba abiterwa n’uko ashobora kuba hari icyo ahisha. Musome mwihere amaso ibyo yandika ku bantu: 

  • Tom Ndahiro yandika amafuti ngo Mme Victoire INGABIRE yamamaza cyangwa ahembera jenoside, kubera ko avuze ko abantu bose bareshya, ko amategeko atagomba kubogama, ko agahinda ka buri wese kakumvikana. Iyo myumviye ya Tom Ndahiro yo kwitiranya “gusaba ubutabera” no “guhembera jenocide” yarangiranye n’igihe.
  • Tom Ndahiro yita abandi « ibiboze », « umunuko ukurura amasazi » ndetse abo yanze akavuga ko bafitanye ubumwe bw’umunuko. Nguko uko abona abatavuga rumwe na Leta;
  • Tom Ndahiro ati : «  kuyoboka FDU-Inkingi bikwiye kuba icyaha », ngiyo imyumvire imuri mu mutwe;
  • Abandi batabona ibintu kimwe na Leta ariko ari abanyamahanga, Tom Ndahiro abita «inkoramutima z’Interahamwe n’Impuzamugambi »;
  • Tom Ndahiro ati : « Kugeza ubu, nta muntu n’umwe urahabwa Prix Victoire Ingabire/Victoire Ingabire Prize atari mu bazwi ko bashyigikira abajenosideri uhereye kuwo cyitiriwe akanabanza kugihabwa »
  • Tom Ndahiro yongeraho ngo Mme INGABIRE « Icyo akwiye kwitwa ni umugore ukunda ubugome »;
  • Tom Ndahiro arerura akavuga ko abatabona ibintu kimwe na Leta ya FPR-Inkotanyi bamwe ari abafite « ubujiji », abandi ngo ni abafite « uburyarya no kwirengagiza ukuri», abandi ngo ni abafite «ubugome»;
  • Iyo bikomeye abuze icyo avuga, Tom Ndahiro asohora iturufu iruta izindi ngo «ni uguhakana no gupfobya jenoside». Jenocide yabaye urwitwazo rw’abahezanguni.

Ibi byose birerekana uko Tom Ndahiro na bagenzi be bumva ko bazarokora ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bakoresheje iterabwoba ririmo : gutukana, gusuzugura, guhimba ibyaha n’indi migirire izira kwiyubaha no kugira isoni.

Tom Ndahiro yigize umushinjacyaha w’umushinja-binyoma utavuguruzwa, kuko atera akiyikiriza

Tom Ndahiro afata uwo abonye wese akamugerekaho ibyaha. Kuri we, ntabwo akeneye kugaragaza impamvu n’ibimenyetso by’ibyo avuga. Yibwira ko abazabisoma bazabyemera gusa. Arica agakiza uko ashaka, aharabika uko ashatse mu nyandiko ze. Ndetse arasabira uwo ashatse ngo : « nabambwe ».

Nyamara u Rwanda rufite amategeko ahana bene ibyo byaha byo guharabika no kugereka ku bandi jenoside ya buri kanya. Ayo mategeko ntakurikizwa kuri bamwe kuko Tom Ndahiro na bagenzi be bishingikirije FPR. Ngo uhagarikiwe n’ingwe aravoma.

Tom Ndahiro arakora ibya Kanjogera byo gufata inkota (ikaramu ye) agahagurukira ku wo ashatse.

Tom Ndahiro ni umuhezanguni utareba kure

Iyo Tom Ndahiro agereka ku bandi ibyaha ngo ni uko babaye muri RDR cyangwa FDU-INKINGI, yiyibagiza ko ayo mashyirahamwe yabayeho kugira ngo avugire abantu bahohoterwaga (kugeza na n’ubu bagihohoterwa) na FPR. None se abantu bazahanirwa inkomoko y’amashyaka barimo? Twibuke ko na FPR ifite aho ikomoka, ikagira n’imitwe yayibanjirije.

Tom Ndahiro yari akwiye gusubiza amaso inyuma akareba amateka, akumva ko akarengane buri gihe gakurura amakimbirane, ko kandi birangira habaye impinduramatwara. Ntabwo rero abanyarwanda bazemera akarengane gahoraho ngo ni ukugira ngo bashimishe Tom Ndahiro n’abandi bahezanguni hamwe n’agatsiko kabakuriye.

Tom Ndahiro nafungure amaso arebe kure, ashire ubwoba n’igihunga, yemere ko u Rwanda ari urwa twese, kandi abone ko FDU-INKINGI iharanira ko tuzarubanamo twese mu mahoro n’urukundo rwa kimuntu mu bantu.

Umwanzuro : FDU-INKINGI na Prezidante wayo barakunzwe kandi barashyigikiwe

Prezidante wa FDU-Inkingi arashaka guhuza abanyarwanda bose, arashaka gutegura u Rwanda rw’ejo abantu bazabanamo nta mwiryane, umuntu akubahirwa ko ari umuntu. Ubuzima bw’umuntu bukabumbatirwa, bukarindwa nk’imboni y’ijisho. Arashaka ko abanyarwanda b’amoko yose n’uturere twose babana ntawishisha undi.

Mu gushaka kwangisha FDU-INKINGI ayivuga nabi, Tom Ndahiro ari kuyamamaza, kuko arerekana neza ko iryo shyaka rihanganye n’igitugu kirangwa n’ubuhezanguni bw’abari mu gatsiko. Abanyarwanda ahubwo baravaho bayikunda kurushaho kuko ibavugira akababaro.

Tom Ndahiro rero yigaragaje uko ari, nuko abandi bahezanguni bo muri FPR bameze : barangwa n’urwango, agasuzuguro, ubugome n’imvugo igamije kuryanisha abanyarwanda.

Ariko abanyarwanda twese twarabimenye : tuzi aho akarengane gaturuka.

Tom Ndahiro arakajwe n’uko FDU-INKINGI itazakora politiki ipfukirana ukuri, ahubwo izakora politiki ikosora ibibi bikorerwa abanyarwanda kugeza ubu.

Tom Ndahiro akunze gukoresha ijambo « uburozi ». Abutekerezaho cyane kuko abufite mu nyandiko ze. Niyo mpamvu uko agenda yandika mu mvugo mbi y’uburozi, aragenda yishyira hanze. Abanyarwanda bamureke akomeze yishyire hanze, igihe kizagera aho azisobanura akaburana n’inyandiko ze.

Ahubwo twagira inama FPR-Inkotanyi kwigizaho abahezanguni nka Tom Ndahiro bazwiho kuba ba nyamujya iyo bijya, batagira isoni zo guhemuka igihe bakurikiye inyungu zabo, maze FPR igafatanya n’amashyaka yose ashaka kubaka u Rwanda rubereye buri munyarwanda.  Abantu nka Tom Ndahiro biramutse bikomeye ntiwamenya aho banyuze, ntabwo ari abo kwishinga, ashobora kuba akifitiye ubwenegihugu bwa Tanzania. 

Naho Mme Victoire INGABIRE Umuhoza n’ishyaka FDU-INKINGI bo bakomeje kurwanira icyazanira abanyarwanda amahoro, ubumwe n’ituze, hanze no mu mitima ya bose.

Bikorewe i Rouen kuwa 02 Ukwakira 2018

Theophile MPOZEMBIZI

Komiseri wa FDU ushinzwe itangazamakuru

1 COMMENT

  1. Comment:ABARIHANZE YU RWANDA MUBIMENYE ABANTU FPR IKORESHA MUBUTEGETSI(KUVA KURI GITIFU WAKAGARI,UWUMURENGE,BAMAYOR,ABADEPITE&ABAMINISITIRI) NI ABANTU BATARI INYANGAMUGAYO;ABANTU BASHIRIMBERE INDAZABO BADASHOBORA KUGIRA UMUTURAGE BAVUGIRA URENGANA AHUBWO BAGASHIGIKIRA AMAFUTI YINKOTANYI ,ABATURAGE BABUZE UWOBARIRA

Comments are closed.