Urukiko ruburanisha ibyaha byambuka imipaka n’ibyiterabwoba rwa Nyanza mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki ya 23 Mutarama 2019 rwasomye urubanza rwaregwagamo abahoze mu ishyaka FDU-Inkingi igikorera mu Rwanda, ubu bakaba barifuje kujya mu ishyaka rya DALFA riyobowe na Victoire Ingabire.
Léonille Gasengayire, Théophile Ntirutwa, Venant Abayisenga na Nkiko Ernest bafunguwe bamaze kugirwa abere.
Papias Ndayishimiye na Norbert Ufitamahoro bakatiwe imyaka 7. Fabien Twagirimana na Gratien Nsabiyaremye bakatiwe imyaka 12 y’igifungo. Evode Mbarushimana yakatiwe imyaka 10. Naho Boniface Twagirimana waburiye muri gereza ya Mpanga nawe yakatiwe imyaka 10.
Abakatiwe batangaje ko bagiye kujuririra ibihano bahawe.