ABAHUTU BAGOMBYE KWISHIMIRA KO KAGAME AZAHANAGURA INGINGO 101; IGIKA CYA 2 MU ITEGEKO NSHINGA RY’U RWANDA !

“You should not claim your due for your past sacrifices; we do not live in the past”.

  Ubutumwa bwa Paul Kagame ku bashinze FPR n’Inkotanyi, mu mwiherero i Gabiro 2015.

Kagame ntiyavukanye imbito. N’abandi batutsi bifuza gutegeka. Reka twigarukire ku kibazo cya tuzinduye. Ndavuga Abahutu by’umwihariko ko bagombye kwishimira ko ingingo y’ 101; 2 ivanwa mu itegeko nshinga, kuko abatutsi benshi bibumbiye muri RNC bataha Kagamea aramutse avuye ku butegetsi agasimburwa n’undi mututsi. Abahutu bagombye kubyishimira kandi kuko Kagame n’agatsiko ke nibahindura itegeko nshinga bazaba bavanye agahu kunnyo, bakemera bakaba abicanye n’abadigitateri  kabuhariwe bigaragarira buri wese.

Naho ubundi, Kagame naha ubutegetsi umwe mu nshuti ze nka Jack Nziza, tuzaba tubihombeyemo: abamusingiza nka Tony Blair, Clinton, … noneho ntibizaba kumusingiza gusa. Bazajya bamuramya! Turabisesengura  dusobanukirwa n’akamoro k’iyingingo y’ 101; 2 ku ngoma y’Abatutsi barangajwe imbere na Kagame igira iti: “Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri (2) ku mwanya wa Perezida wa Repubulika”. Iyi ngingo yashizwe mu tegeko nshinga n’umututsi Tito RUTAREMARA kugira ngo ubutegetsi bwa FPR buzabeho akaramata. Ariko Kgame nahindura iriya ngingo, igihe azagendera na FPR ye hamwe n’agatsiko ke bazajyana. Kandi biri hafi kuba.

Inyandiko inshimishije yasohotse mu kinyamakuru cya Kagame tariki 01 Mata 2015, Newtimes, ni yo inteye akanyamuneza ko gufata mudasobwa nkandika. Mu magambo make, ku kibazo cyo kuvana i riya ngingo mu itegeko nshinga umunyamakuru wa JA yamubajije, Kagame yasubije ati: Whether my decision is that one or the opposite, it would not change anything. Those who think that they have been given the mandate to manage Rwanda on behalf of Rwandans have decided long ago to fabricate their own history and elaborated their own scenario. … But those narratives don’t matter. Mu Kinyarwanda, Kagame yasubije ati “Nahindura itegeko nshinga nkaguma ku butegetsi ubuziraherezo cyangwa nabuvaho ntacyo bizahindura. Abumva ko bampaye ubutegetsi bamaze gufata imyanzuro yabo kera. … Ariko ibyo bazavuga byose ntacyo bimbwiye.”  http://www.newtimes.co.rw/section/article/2015-04-01/187461/ Muri make birumvikana ko Kagame yamaze gufata icyemezo cyo guhindura itegeko nshinga, kandi icyo cyemezo kikaba kinyuranije n’ibyifuzo by’abamuhaye ubutegetsi, Amerika, … n’Ubwongereza. Ni ibyo kwishimirwa.

Kugirango twishimire icyemezo cya Kagame cyo gusiba ingingo y’101; 2 ni ngombwa ko dusobanukirwa n’impamvu n’akamaro kayo. Turabisobanura mu bice bibiri: icyo amateka atwigisha k’ukuntu abayobozi b’ibihugu bajyaho n’uko bavaho (I), hanyuma dusobanure impamvu ingingo y’ 101;2 ari ngombwa mu Rwanda rw’Abatutsi. (II)

I. MU MATEKA ABAYOBOZI B’IBIHUGU BAGIYE BASIMBURANE GUTE?

Habayeho kandi hariho uburyo butatu (3) gusa: kuvukana imbuto, kwica uwo ushaka gusimbura no kwerekana ubwenge ushaka ubutetsi asumbya abandi, agatorwa.

1.Kuvukana imbuto.

Ubu buryo bwo gusumburana ku butegetsi nibwo bwitwa ubwami. Mbere ya revolisiyo y’Abafaransa nibwo bwaribugezweho ku isi hose. Bwavuyeho mu Rwanda tariki ya 26/10/1960.Buvuga ko umuryango umwe mu gihugu cyose uba “warahiswemo n’Imana” gutegeka ibihe bidashira.  Muri uwo muryango kandi umwana w’imfura w’umuhungu, niyo yaba yaravutse ari ikigoryi, ni we ugomba gusimbura se iyo yatanze, yapfuye. Abaturage bose bari mu bwami bitwa abagaragu b’umwami. Akenshi uwo mwami aba afite uburenganzira bwo kwica no gukiza uwo ashaka. Mbese umwami ntaba ari umuntu nk’abandi. Aba ari “imana.” Birumvikana ko ubwo buryo, mu by’ukuri butakiriho, bwari bushingiye ku bujibwe bw’abaturage n’ikinyoma cy’umwami n’ibyegera bye. Nko mu Rwanda bavugaga ko “umwami avukana imbuto”. Ntabwo byari byo. Kwari ukukubeshya Abaturage. Kubahwijarika byakorwaga n’abiru.

Biracyavugwa ko mu bihugu byinshi nka Esipanye, Ububirigi, Ubwongereza, Danimariki, Suwede, Noruveje, … hakiriho ubwami. Mu magambo no mu nyandiko ni byo. Ariko mu bikorwa si byo. Umwami muri ibyo bihugu nta butegetsi na mba agira. Afite icyubahiro gusa ahabwa n’uko ba sekuruza be baba barategetse neza cyane Abaturage, mu mahoro, demokarasi n’amajyambere asesuye. Si nko mu Rwanda aho abami bacu baciyemo abaturage ibice, ingoma Kalinga ikajya imanikwaho ibishahu by’Abahutu. Abami b’u Rwanda nta cyiza kidasanzwe bakoreye abenegihu cyatuma babihemberwa ibihe bidashira.

Abaturage rero bamaze kujijuka banze ubwami. Mu bihugu by’ i Burayi busimburwa no kwerekana ubwenge ushaka kuyobora asumbya abandi. Naho mu bindi bihugu by’Asiya, Amerika y’amajyepfo n’Afurika hakurikiyeho uburyo bwo kwica uwo ugomba gusimbura.

2. Kwica uwo ugomba gusimbura.

Kwica  uwo ugomba gusumbira ni uburyo bukoreshwa iyo uri ku butegetsi yanze ku buvaho mu mahoro, bikurikije itegeko nsinga, nkiriya ngingo y’ 101; 2 y’itegeko nshinga ryo mu Rwanda cyangwa amatora. Kagame ashobora kuzicwa rero kuko yanze kurekura ubutegetsi mu mahoro. Birashoboka cyane rwose ko azicwa kuko n’abari barafatanije na we mu rugamba rwo “kubohoza” u Rwanda, na bo bifuza gutegeka, aherutse kubavanira inzira ku murima, ko bagomba gusubiza amerwe mu isaho. I Gabiro mu mwiherero Kagame aherutse kubabwira ati: “Ntimugomba kugira icyo musaba ku butegetsi mwitwaje ibitambo mwatanze mu rwanira igihugu; ntitukiri mu byahise”.  “You should not claim your due for your past sacrifices; we do not live in the past”.  Niba na bo bashaka ubutegetsi nibakore kudeta cyangwa intambara. U Rwanda ni akarima ka Kagame k’umwihariko!

Kwica uwo ugomba gusimbura ni byo byiswe “kudeta” nk’iyakozwe na Habyarimana ayikoreye Kayibanda. Abasirikari, kuko bafite imbunda, bagira batya bakagota inzu y’umukuru w’igihugu, we n’abaminisitiri be hamwe n’abandi bakozi bakomeye ba Leta bakicwa. Hanyuma ubutegetsi bakabuha uwo bashaka. Kwica uwo ugomba gusimbura bikorwa kandi no mu ntambara nk’iyo Museveni yakoze mu Buganda, FPR na Kagame bakoze mu Rwanda … n’iyo Kabira yakoreye Mobutu. Ubu buryo bwo kwica uwo ushaka gusimbura no kumena amaraso atagira ingano mu ntambara, ngo ushaka ubutegetsi kandi nawe uzapfa, nibwo  bamwe mu bazungu baheraho bavuga ko Abanyafurika tutari abantu batuzuye. Mbese turi inyamaswa. Abashaka ko ingingo y’101; 2 y’itegeko nshinga ry’Urwanda ihanagurwa kugira ngo Kagame azategeke ubuzima bwe bwose ni ubu buryo bwo kwica uwo ugomba gusimbura bifuza mu Rwanda. Bifuriza Paul Kagame kuzicwa. Ni akumiro!

Guasa iyo witegereje neza  usanga abavuga ko bifuza ko Kagame yazapfira ku butegetsi badatekereza na gato ku ngaruka za kudeta cyangwa intambara yazamuvanaho, INYANJA Y’AMARASO Y’ABANYARWANDA, byaba vuba cyangwa bitinze. Ikibabaje cyane ni uko nahindura itegeko nshinga akavamo iriya ngingo y’101; 2 azaba ahaye impamvu n’uburenganzira abifuza kumukorera kudeta cyangwa guteza intambara mu Rwanda. Ikindi ni uko abifuza kudeta, gutera u Rwada ari benshi cyane! Turabigarukaho mu gice cya kabiri. Njye ndi we nakwihitiramo kuba Mandela, nkareka abafite ubwenge bagategeka u Rwanda. Kubera ubugoryi n’abamwosha, abikozwe? Reka da!

3. Kwerekana ubwenge kugirango ube umutegetsi.

Ni gute abantu berekana ko bafite ubwenge, atari inyamaswa, mu isimburana ku butegetsi?  Kuva mu mpera z’ikinyajana cya 18, ubwenge bwaragwiriye. Abaturage bagaragaje ubwenge banga ikinyoma n’ubwikanize bwavugaga ko abantu batavuka bangana, ko hari abavukana imbuto z’ubutegetsi. Ubwenge kandi babugaragaje bemeza ko nta kwica uwo ushaka gusimbura, ko nta n’intambara igomba kubaho mu benegihu bari kurwanira ubutegetsi. Abantu si inka, si ubusho bw’inka, aho imfizi imwe itegeka, imbyeyi zose zikaba izayo, ikoresheje ingufu z’amahembe. Ihame ryemejwe n’abanyabwenge ni uko ushaka kuyobora abandi, igihugu, agomba kugaragaza, kwerekana ko arusha abandi, na bo bifuza kuyobora, ubwenge.Kugaragaza ubwenge ni byo byitwa KWIYAMAMAZA. Kwiyamamaza si ugukangisha abantu karashinikovu, si ukugaragaza intugu zuzuyeho amapeti ya gisirikari, si ukurata amadiplome atabarika wavanye muri za kaminuza. Kwiyamamaza si ukwerekana imishandiko y’amafaranga no guturumbura inda ngo werekane ko uri umukire. Kwiyamamaza ni ukwerekana uko uzayobora igihugu igihe Abaturage bazaba bakugiriye icyizere bakaguhitamo. Ni ugusubiza ibi bibazo:

–          Ni gute Abaturage bose bazagira amahoro n’umutekano bisesuye, bakishira bakizana, bakagenda bemye nta bwoba na buke … ntihagire na busa abahunga igihugu cyabo?

–          Ni gute uzacunga umutungo w’igihugu n’imisoro y’abaturage, ukabisaranganya mu benegihugu bose, ntihagire uryamirwa, bakishima?

–          Igihugu uzagiteza imbere gute mu bukungu, mu burezi, mu buvuzi, mu itumanaho… Buri muturage azunguka iki kigaragara, cyane cyane icyo azarya n’icyo azinjiza mu mufuka we, mu gihe uri ku butegetsi?

–          Ni izihe ngamba uzafata mu bubanyi n’amahanga no kurinda igihugu abanyamahangabashobora kugitera? Byumvikane neza aha. Ni amahano kurinda igihugu abanegihugungo bifuza kugitera. Abenegihugu bagombye nyine kuba mu gihugu cyabo, bakagikunda, bakagikorera. Havuka amakimbirane hagati yabo bakayakemura mu mahoro, mu biganiro na demokarasi, amatora n’amategegeko.

Kuva ku murenge kugeza ku rwego rw’iguhugu, abashaka kuyobora bose bagarigariza rubanda uko bazakemura biriya bibazo, abanyamakuru bakababaza ibibazo abaturage bibaza, Abaturage bagatega amatwi, bagasesengura, bakareba ufite ubwenge kurusha abandi mu gukemura ibibazo by’igihugu n’ibyabo bwite, akaba ari we bahitamo kubayobora mu gihe cy’imyaka 4, 5… cyanga 7 nko mu Rwanda ubu. Iyo icyo gihe kirangiye, Abaturage bagaya cya bagashima umuyobozi wabo ucuye igihe. Iyo yakoze neza kandi amategeko abyemera ashobora kongera guhitwamo, bakomwongeza ikindi gihe cyo kubayobora.

Muri make, ubu buryo bwo kugaragaza ubwenge k’ushaka kuyobora, n’Abaturage bagahabwa urubuga rusesuye mu kwihitiramo abayobozi ni yo DEMOKARASI. Niba u Rwanda rufite ibibazo… rukennye ni uko rwayobowe kandi rukiyoborwa n’abaswa, n’abicanyi, gusa. Ariko se kugaragaza ubwenge no guha Rubanda urubuga rwo kwihitiramo abayobozi birahagije ngo amahoro aseseke mu gihugu cyacu? Oya kuko “nta munoza: https://www.youtube.com/watch?v=rAQpwixGgiwNta munoza n’UBUTETSI BUHORAHO BWA FPR ni ishingiro ry’ingingo y’ 101; 2 y’Itegeko nshinga ry’u Rwanda rw’Abatutsi. 

II. INGINGO Y’101 IGIKA CYA 2 = UBUTEGETSI BWA FPR BUHORAHO MU RWANDA.

Uko wabigenza koso, wakora neza cyangwa nabi, igihe uyobora igihugu, igihe wirukana abakozi ukabasimbuza abandi, ugatanga ubukire n’ubutegetsi,… ugira abanzi benshi, cyane. Muri iki gice turarebera hamwe abanzi ba Kagame abo ari bo (1) n’ingufu bazahabwa n’uko Kagame aziyongeza manda ya 3 asiba iriya ngingo y’ 101; 2 (2).

  1. Mbese abifuza gusimbura Kagame ku butegetsi ni abahutu cyangwa abatutsi?

Abahutu bari mu Rwanda ubu babaye intama. Ntawe ukopfora. Si uko babuze ubwenge. Icyo batinya ni urupfu, kwicwa urw’agashinyaguro. Ni mu gihe. Amateka ya mbere ya 1959 atwibutsa ibinyita by’abahutu byari bitunze kuri Karinga, uko umugabe kazi Kanjogera yashingaga inkota mu bana b’ibitambambuga b’abahutu, anatwibutsa kandi igihano cyo gushingwa igiti gisongoye mu kibuno kigahinguka mu mutwe kinyuze mu mara, mu mutima no mu bwonko… Iyo witegereje amateka yavuba, na yo, atwibutsa amagufa y’abahutu barenga 800.000 Kagame n’agatsiko ke bamanitse mu Rwanda hose… Atwibutsa Kibeho no mu shyamba ya Kongo amarorerwa yahakorewe. Iyo wongeyeho imirambo yo muri Rweru… usobanukirwa neza impamvu Abahutu bagomba kugirira ubwoba Abatutsi. Wumva neza impamvu abatutsi bategetse imyaka irenga maganane n’impamvu nta muhutu uri mu Rwanda urota gusimbura Kagame.

Reka twibaze: Mbese uriya Makuza uri gusaba imbazi z’ibyaha atakoze mw’izina rya se, Habumuremyi ushinzwe guha imidari intwari z’abatutsi zatsembye ubwoko bwe, Rucagu, Bazimwo… Rwarakabije ushinzwe kurinda imfungwa z’abahutu bagarujwe umuheheto ni bo bashobora kurota gusimbura Kagame? Ntibishoboka. Abahutu b’impunzi gusa, nazo zitarenze 250.000, barangajwe imbere na FDLR igizwe n’abakomando 1.000 nibo babirota. Ni inzozi zishoboka ku bakabya “indoto”gusa.  Aha, niho mpera nemeza ko 95 % by’Abahutu Kagame yavaho cyangwa atavaho ntacyo bibabwiye! Birumvikana kandi. Nta bagaragu barwanira ubutegetsi na basebuja. Kirazira!

Abanyrwanda, nako Abatutsi, bazi ubwenge, bafite ubwenge bwinshi, cyane. Kuko nyuma yo kwitegereza igihe kirekire… baranzuye bati “abo umwami yahaye amata ni bo bamwimye amatwi”, nibo bamusuzugura. Aha bahuje n’ijambo ry’Imana rivuga riti “umwanzi w’umuntu ni uwo mu rugo rwe.” Kuki abasangira na Kagame ubu ari bo bazamwica? Reka tuvugemo bike:

–          Ubwikanyize: iyo Kagame agira ubwenge yari gutegeka imyaka icumi gusa yarangiza agaha ubutegetsi undi mututsi bafatanyije urugamba rwo gufata ubutegetsi. Kwanga gusangira, gusuzugura bagenzi be b’inkonyi ni kimwe mu bizamwicisha, bigasubiza n’Abahutu ubutegetsi bwabo.

–          Ishyari: kuki Kagame ari we utegeka, kuki atari njye, ansumbya iki? Njye se si ndi umuntu nka we? Kuki antegeka narangije kaminuza naho we afite amashuri ane gusa ya segonderi?…

–          Akamenyero: Ngo “Kamenyero yenze nyina”. Abasangira na Kagame kumeza ni bo bazi amakosa n’ububwa bwe. Ni bo bazi amabanga n’uburyo bwo kumwirenza. Amateka atwigisha ko abami n’abakuru b’ibihugu bishwe, hejuru ya 90 %  bishwe n’abo basanzwe basangirira ku meza amwe. Kuri 80% ni bo Kagame azazira. Ngo ”uwicisha inkota azicwa  na yo”. Uburozi Kagame yazanye mu Rwanda, 50 %, ni bwo ashobora kuzazira, kuzarya mu minsi iri imbere.

–          Uburakari buterwa no kwirukanwa ku kazi: iyo perezida yirukanye minisitiri, umukozi runaka ku kazi, uwo muminisitiri, … umuryango we, inshuti ze n’abo yahaye akazi bose bahinduka abanzi ba perezida. Babonye uko bamwirenza, ntibazuyaza. Uko perezida atinda ku butegetsi ni korero agwiza abanzi.

–          Kudahabwa umwanya wifuza cyangwa se gusumbishwa n’undi usuzugura: Biri mur ikamere muntu. Iyo perezida ahaye uriya akazi keza kandi mwariganye, mwarajyanye ku rugamba… umurusha muri byose birakibabaza. Abangira Kagame ko atabahaye imyanya bifuza nta wababara!

–          Agasuzuguro ka perezida Kagame: Mperutse kureba uko Kagame asuzugura abaminisitiri be… ndumirwa. Nabonye abafata nabi kurushya uko umuntu warezwe neza afata umuboyi cyangwa umuyaya. Hafi ya bose, nubwo badashobora kubigaragaza, banga Kagame, urunuka. Si bo bazabona avuyeho. Mu gisikari ho, ubanza birenzeho: njya numva ba Rudasingwa bavuga ko ba Kabarebe, Nyamvumba, Gatsinzi,… Kagame ajya abaha inshyi, ibimwira bigasimbuka!

Ingero ni nyinshi zituma umuyobozi yangwa. Ntawazibara.  Ikindi ni uko agenda atinda kubutegetsi ari na ko abanzi be bagenda biyongera. Niyo mpamvu abatutsi bifuza ko Kagame yavaho, nyuma y’imyaka 20 y’ubutegetsi, barenga 90 % byabo. Kandi hafi ya bose ni aboyahaye amata!  Kagame rero n’abamushuka, nahindura itegeko nshinga, akavanamo iyi ngingo y’ 101; 2 hazaba kudeta cyangwa intambara mu Rwanda. Kandi byanze bikunze azayitsindwa: birunvika kuko abanzi yagwijije mu myaka 20 ndetse no mu rugano aho yakubitaga agafuni… ntawababara. Niba Kagame afite abamukunda, biteguye kumupfira, ntibarenze 5 %. Na Habyarimana wari umubyeyi, nyakuri, w’igihugu yarumiwe. Abo yariyahaye amata: Kavaruganda, Rukokoma, Lizinde, Kanyarengwe, Bizimungu,… Rucagu ni bo babaye abambere mu gushaka kumwivugana. Mu banyanduga yimye amata abamugambaniye ni mbarwa.

2. Kagame nahindura itegeko nshinga azaba agiriye neza abamurwanya!

Guhindua itegeko nshinga ushaka kugundira ubutegetsi ni bimwe mu byo Kayibanda yazize. Habyarimana iyo atagundira ubutegetsi mu myaka irenga 20 ntaba yarishwe. Na Kagame ashobora kuzabizira. Ngo ”impamvu ingana ururo”. Burya impamvu yo gutangiza intambara ni yo igorana, naho abo kuyirwana baba basanzwe bahari nk’uko tumaze ku bibona aha haraguru. FPR yabonye impamvu yo gutera u Rwanda ari uko Habyarimana avuze ko ”u Rwanda ari ruto… ”. Guhindura itegeko shinga, ngube perezida ubuziraherezo, na yo ni indi mpamvu yemewe n’amategeko mpuzamahanga yo gutangiza intambara. “Urabe wumva mutima muke wo mu rutiba!” Guhindura itegeko nshinga bizagira ingaruka 2 mbi kuri Kagame:

Ku bamushigikiye b’abanyamahanga, Ba Tony Blair… na Clinton ntibazaba bagifite aho bahera bavuga ko ari umuyobozi mwiza. Azaba atanze impamvu zihahagie zo kumuvana ku butegetsi hakoreshejwe intambara cyangwa kudeta:

–          Iyo ufashe ibyaha by’intambara, icyaha cya terorisiti-mpuzamahanga cyo kuba yarahanuye indege ya Habyarimana, ukongeraho ibyaha by’inyoko muntu ndetse  na za jenoside yakoreye abahutu;

–          Kuba abantu bose, cyane cyane abacikacumu b’abatutsi, baramaze kumenya neza, ku buryo budasubirwaho, ko ari we wicishije ababyeyi, abavandimwe n’inshuti zabo kugira ngo yifatire ubutegetsi;

–          Iyo urebye ukuntu isi yose imuziho kwima abenegihugu uburenganzira bwabo bwo kwiyamamaza no kwihitiramo abayabozi binyuze mu masyaka ya politiki menshi n’amatora; kuniga itangaza amakuru no guhohotera ikiremwamuntu ku isi hose;

Kagame nahindura itegeko nshinga kugira ngo abe perezida ubuziraherezo, azahita ahinduka rumumwa ku isi hose. Uhereye mu Rwanda aho abamushigikiye nyabyo batarenze 5 %, uzamuhirika wese “azabyinirwa bitinde” wa mu gani wa Nyirabiyoro. Tubitege amaso. No mu Burundi aho Perezida Nkurunziza atakoze amahano nk’aya Kagame, abasangiye na we ku meza amwe, ni bo bakamejeje. Niba wumva igifaransa iyumvire:

http://www.rfi.fr/emission/20150328-burundi-festus-ntanyungu-cndd-fdd-nkurunziza-pas-mandat-nom- paix/

None imyaka 20 Clinton na Blair bamuhaye azaba yarayimajije iki niba atarashatse undi mututsi uzamusimbura ngo abarengere uko ari batatu, kugira ngo badakurikiranwa, kubera jenoside n’ibindi byaha by’inyoko muntu byakozwe mu karere k’Ibiyaga Bigali?

UMWANZURO.

Bisa n’ukuri ko kubuza perezida gutorwa inshuro zose zishoboka, niba Abaturage bamukunze koko, ari ukunyuranya n’ihame rya demokarisi rivuga  ko Abaturage bihitiramo abayobozi. Ariko nko muri Afurika, cyane cyane mu Rwanda, aho Perezida Kagame yafashe ubutegetsi amaze kugarika ingongo, abarokotse akabayoboresha iterabwoba rya karashinokovu n’iry’agafuni, agafunga itangazamakuru,… igice kini cy’Abaturage kingana na 80 %  (Abahutu) kikagirwa abagaragu, nta hantu umuntu yahera avuga ko Abaturage bamukunda. Ikigaragara ahubwo ni uko Abaturage bamwanga urunuka, ariko bakaba badafite uburyo bwo kugaragarizamo urwo rwango bamufitiye. Ukopfoye, avanwamwo ibyo munda, bagahambira mu isashe, bakajugunya muri Nyaborongo n’Akagera na ko kagatundira muri Rweru na Vikitoriya yo mu Buganda.

Birumvikana rero ko ku butegetsi bumeze nk’ubwo mu Rwanda, ingingo y’101; 2 ni ngombwa. Ikemura ibibazo bijyanye n’amashyari, ubwikanyize n’agasuzuguro. Irinda igihugu za kudeta, intambara z’urudaca na za jenosides. Ingingo y 101 n’umusingi w’UBUTEGETSI BWA FPR BUHORAHO mu Rwanda. Kuri FPR, ingingo 101; 2 mu Rwanda ni igisabo cyuzuye amata.Ntangazwa n’uko abashaka kugitera ibuye ngo gisandare ari abo kibereye mu mbere! Bazumirwa.

Biteye kandi agahinda katagira uko kavugwa kumva ko hari abanyarwanda bagishigikiye, bacyifuza ko ubutegetsi bugomba gusimburanwaho hakoreshejwe kudeta n’intambara zimena amaraso; aho gukoresha ubwenge nk’abandi bantu batekereza. Umuntu wese wifuza ko ingingo y’ 101 ivanwa mu itegeko nshinga ry’u Rwanda ni uwifuriza u Rwanda intambara, umuvu w’amaraso na jenoside. Ariko da, ubuhanuzi bugomba gusohora: byanze bikunze Kagame azahindura itegeko nshinga. Abahutu basubirane ubutegetsi bwabo! Mbese abamurwanya bariteguye…? Ngo “ushaka amahoro ategura intambara”.

 Samweli Lyarahoze,

29 Werurwe 2015.