Abanyamahanga bacururiza ku muhanda ntibakurikiranwa ariko abanyarwanda babikora bakabizira

Mu gihe abanyarwanda bakora ubucuruzi umujyi wa Kigali uvuga ko butemewe bakomeje kwamaganwa ndetse n’ufashwe akamburwa ibyo yacuruzaga rimwe na rimwe akanafungwa, abakora ubwo bucuruzi baravuga ko ibi bikomeje gukorerwa abanyarwanda gusa, nyamara abanyamahanga bakora ubu bucuruzi ntihagire n’umwe ubatunga agatoki.

Abakora ubucuruzi ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko butemewe (abazunguzayi) baravuga ko bababajwe no kubona abanyarwanda bavukiye mu Rwanda, ari bo bamburwa ibyo bacuruza ndetse bakanakubitwa nyamara ngo abanyamahanga bakora ubu bucuruzi bo ntihagire n’umuntu nuwe wabavuga, dore ko nabo baba bacuruza ku mihanda ndetse n’ahandi hantu hose hahurira abantu benshi.

Aha aba bazunguzayi batanga urugero ku bamasayi baba bacuruza inkweto mu mujyi wa Kigali, bakagera aho babonye hose ariko ugasanga nta muntu ucunga umutekano numwe ubabujije cyangwa ngo abake ibyo bacuruza.

Ibi ngo biri mu biri kubabaza aba banyarwanda bakubitwa n’inzego z’umutekano umujyi wa Kigali washyizeho ngo bamagane abazunguzayi.

Inkuru irambuye>>>