Abanyarwanda baba muri Afrika y’epfo mu muhango wo kwibuka bose

Johannesburg; Taliki ya 14 Mata 2019 nibwo bamwe mubanyarwanda batuye mu mugi wa Johannesburg bahuriye hamwe mugikorwa cyo kwibuka abanyarwanda n’abanyarwandakazi bitabye imana muntambara ya 1994, iyo ntambara ikaba yari yaratejwe nabaje biyita inkotanyi zamarere, muri 1990. 

Mubahawe ijambo harimwo umugabo witwa Misago John utuye mukarere ka Tswane (Pretoria), mubuhamya yitagiye yagize ati “ kubwange, mureke twibuke duhereye kuri bene wacu, abaturanyi bacu, ndetse tugeze no kubategetsi tu titwaje amako”Mugusoza yaragije asa n’ubwira leta ya Kigali agira ati “ mureke ubuhanga bwa bene wacu buruhuke”.

Naho umusaza Pasteri Munonoka, wahoze mugabo za Gen Juvenal Habyarimana we mukuganiriza abari bitabiriye uyu muhango yagize ati “  abanyarwanda duhujwe nogukunda Imana. Iwacu (aho nkomoka) bakunda gusenga Ryangombe, ayandi makomine nayo agasenga Nyabingi. Ibi byaje gucika aho abazungu bazanye amatwara ya gikirisitu. Ariko nubwo ibyo byogusenga abo bantu byabagaho, ntibyigeze bitera kwicana, usibye ko kuva nakera abanyarwanda bahoze baryana. Ingero ninyinshi tutagiye nakure cyane twareba nko muri 1959, njye nari umwana ariko nabonye byinshi”. 

Mugusoza yabwiye abari aho ko “ u Rwanda rukeneye kwiyeza ndetse nabategetsi bakicuza ibyaha.”

Uwitwa Mukiza Hesron mwijambo yagejeje kubitabiriye ibi birori yagize ati  “Kubwange yaba kwibuka bitabagaho”Ati; Gushyira abantu kukarubanda s’umuco wakinyarwanda.”  Mugusoza yibukije ko ngo mu Rwanda rwa Paul Kagame (President) “kwibuka si uko ubushika ahubwo ni agahato.”

Mubari aho harimo n’abategarugori nabo bahawe umwanya wo kuvuga. Umwe muri abo bategarugori Madam wa Abdhar Nzabonimpa uzwi nka Mama Adam yavuzeko akurikije inzira ndede yanyuzemo ahunga n’ibyo yabonye abona abanyarwanda bakeneye kwicara hamwe bagashaka umuti w’iki kibazo kuko ngo ari umurange mubi w’urwanda rwejo. 

Umusaza Fuastin Kanyamuhanda nawe yatanze ubuhamya bw’ ukuntu Inkotanyi zishe abavandimwe be n’abaturanyi zibagose  mu mwaka 1997 mu ntambara y’abacengezi ahahoze hitwa Ruhengeri. Muri uwo mwaka kandi ngo RPA ikaba yarahamagaje inama y’umutekano ngo umuturage “wazamuraga umutwe”abaza ibibazo bikomeye yahitaga yicwa. Abaturage bapfuye muri icyogihe ngo ntibabarika.

Uyu musaza akaba yarahawe resais-passe kungirango abashe gutambuka yisanzuye. Muruko gutambuka nibwo yakusanyaga amakuru y’ukuntu RPA yicaga abaturage maze ayo makuru akajya ayaha intumwa za UN zari zishinzwe iperereza. Ayo makuru UN yagezaho iyaburizamo, bayahindura ipfabusa bitewe n’igitugu cya leta.

Uyu muhango wari inshuro yagatatu ubaye hano Johannesburg. Ambassador Wa leta y’u Rwanda, Amb Vicent Karega akaba nawe ngo ari mubari baratumiwe ariko ntiyaza akaba ataratanze impamvu atitabiriye uku kwibuka. 

Uhagarariye Ibuka muri South Africa  akaba we yaraje kwifatanya nabandi muri uwo muhango, nk’ umutumirwa.

Mwiseneza JD