Abanyarwanda batewe ubwoba no kwandikisha Sim card zabo

Mu mpera z’umwaka ushyize wa 2012, nibwo leta y’u Rwanda yatangaje ko muri 2013 izatangira gahunda yo kwandikisha Sim Card z’abanyarwanda n’abanyamahanga baba mu Rwanda zigahura na numero z’irangamuntu, muri icyo gihe benshi mu banyarwanda bavugaga ko leta yabo idashobora kubikora kuko ngo byaba ari ukubangamira uburenganzira bwa muntu bw’ibanze bujyanye no kugira ubwisanzure mu kuvuga no gutanga ibitekerezo wisanzuye.

Ibyo bafataga nk’indoto byabaye impamo kuko kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Gashyantare 2013 aribwo hatangijwe kumugaragaro iyi gahunda yo kwandikisha Sim card ku buryo bujyanye n’indangamuntu.

Abanyarwanda batandukanye baganiriye n’ikinyamakuru The Rwandan, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Gashyantare 2013, batangaje ko badashimishijwe na gato n’iyi gahunda kuko ngo igiye kubabuza umudendezo n’uburenganzira bari basanganywe bwo kuganira n’ishuti zabo batinya ko bashobora gukurikiranywa ndetse no gufungwa bazira ubusa, ndetse no kuba amabanga yabo yakumvwa n’abatagenewe kuyumva.

Umwe muri bo yagize ati: “leta ishaka ko abaturage baba ibiragi, kuko ubu igiye kujya ifunga uwo ishatse, yice uwo ishatse, ntizongera kuvuga twisanzuye kuri telephone, hababaje abantu leta yarisanzwe itiyumvamo kuko umuntu ugushakisha, ijambo ryose wavuga ntiyabura uko agufatiramo”.

Aba baturage bakomeje bavuga ko ibi leta ishobora kuba yabikoze ishaka guca intege abantu yita ko batavuga rumwe nayo baba mu Rwanda yanga ko batanga amakuru hanze ndetse ngo no kuba yikeka amakosa no kubangamira uburenganzira bwa muntu ikaba ishaka ko hatagira ubivuga kuko nta muntu ushobora kuvugana na mugenzi we ibintu leta idashaka azi neza ko yafatwa, gusa aba baturage banavuze ko umuhinzi ajya inama n’inyoni zijya indi.

Aba baturage bagize bati: “noneho iby’ingoma ya Kagame sinzi iyo byerekeza, ubu bagiye kugira abanyarwanda ibiragi pe!, ariko abahinzi bajya inama n’inyoni zijya indi “, bakomeje basaba imiryango ishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu kubatarabara no kubavuganira bakareba niba Kagame yahindura iki cyemezo yafashe.

Regis Gatarayiha, umuyobozi w’ikigo gishinzwe imirimo ifitiye igihugu umumaro (RURA), aganira n’ikinyamakuru The Rwandan kuri telephone ye igendanwa yavuze ko iyi gahunda yo kwandikisha Sim card bijyanye n’indangamuntu y’umuntu bigamije kubungabunga umutekano w’abanyarwanda n’abanyamahanga baba mu Rwanda.

Gatarayiha yagize ati: “ubusanzwe telephone ikoreshwa mu bibi no mu byiza, wasangaga hari abantu babuza abandi umutekano bakoresheje telephone, bikagora n’inzego zishinzwe umutekano mu kubikurikirana ariko ubu dushaka kubica, nta kindi tugamije usibye gushakira umutekano abanyarwanda bahuraga n’ibyo bibazo”.

Ku kibazo cy’abana bataragira imyaka yo gufata irangamuntu bafite telephone bikaba biteganijwe ko uwo mwana azajya ajyana n’umubyeyi we akazajya yandikwa ku izina ry’umubeyi, mu gihe abataye irangamuntu bo Gatarayiha yavuze ko bavuganye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amarangamuntu kibabwira ko uwataye irangamuntu mu byumweru bibiri aba abonye indi bakaba babasaba kujya gushaka izindi.

Biteganijwe ko iyi gahunda yo kwandikisha sim card izakorwa ku buntu aho umuntu azajya ajya ku kigo cy’itumanaho yitwaje indangamuntu na telephone ye, bikaba byatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Gashyantare 2013.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abantu bangana na miliyoni eshanu n’ibihumbi Magana atatu (5 Million 300 milles) batunze telephone.

Iyi gahunda yo kwandikisha Sim card ikaba iteganijwe kurangira ku wa 31 Nyakanga 2013, aho uzaba atarandikishije Sim card ye atazongera kuyikoresha.

Mike Gashumba

1 COMMENT

Comments are closed.