PS Imberakuri:Noël Hakizimfura ati: Nta kibazo mfitanye na Me Ntaganda

Nyuma yo kumva ibimeze nk’amakimbirane ari hagati ya Bwana Noël Hakizimfura afatanije na Bwana Niyitegeka aho bahanganye na Madame Christine Mukabunani mu by’ukuri bapfa intica ntikize FPR yashukishije Madame Mukabunani wiyita Perezida w’ishyaka PS Imberakuri kandi bizwi neza ko iryo shyaka riyobowe na Me Bernard Ntaganda ufungiye muri gereza ya Mpanga, umunyamakuru wacu Marc Matabaro yaganiriye na Bwana Noël Hakizimfura uvuga ko ari umunyamabanga mukuru wa PS Imberakuri ngo akaba yarirukanye Madame Mukabunani ku buyobozi bw’ishyaka.

Bwana Noheli Hakizimfura ushobora gutangira wibwira abanyarwanda?

Ndi Pasteur Noël HAKIZIMFURA, ubu nkaba ndi Umunyamabanga Mukuru n’Umuvugizi wa P S IMBERAKURI .

Izina ryawe ryagaragaye kenshi mu binyamakuru bivugwa ko wafatanije na Leta y’u Rwanda kugerageza gusenya ishyaka PS Imberakuri, ibyo hari icyo wabitubwiraho?

Mvugishije ukuri rero, ntabwo nafatanyije na Leta kugerageza gusenya Ishyaka P S IMBERAKURI, ahubwo nyuma y’uko Président Fondateur Me NTAGANDA Bernard ampagaritse anziza ko ngo mu gihe yari I Buraya muri Septembre 2009 ngo naba narasigaye nkorana na FPR nkababwira amabanga y’Ishyaka, ndetse ko ngo najyanye abarwanashyaka muri Green Party. Ibyo rero ni nabyo MUKABUNANI Yubatseho uyu munsi, mu gihe ahubwo nari natumiwe na Green Party muri National Congress bari bafite kandi antumira nka Secrétaire Général wa PS IMBERAKURI kubera ko twakoranaga. Mbonye rero ko ndenganyijwe, nandikiye MINALOC tariki ya 26/10/2009 nsaba ko nahemberwa ibyo nakoze nkarekera Me NTAGANDA ishyaka rye na cyane ko yambwiraga ngo FPR nakoreye izampembe, ariko mu by’ukuri ni fausses informations yari yahawe kuko yaje kubinsobanurira abinsabira imbabazi. Rero lettre igeze muri MINALOC hari umuntu cyakora wo muri FPR waje kumpamagara ansaba ko nashyira ahagaragara amakosa n’akarengane nakorewe. Niho rero buririye, tujya no mu nama ya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere Myiza ya SENA hari tariki ya 15/01/2010 aho Me NTAGANDA yari kumwe na Mme MUKABUNANI bafite idées zimwe zo kuvuga ko Leta y’Ubumwe atari iy’Ubumwe ko ari iya bamwe. Aha nkaba mfite copie y’iyo nama qui le justifie. Byakomeje bityo rero Me NTAGANDA arafungwa, ariko yafunzwe twariyunze, niyo mpamvu mfite démarche yo gusubirana ubuyobozi bwa PS IMBERAKURI.

Mu minsi ishize warafunzwe uregwa gushaka kwivugana Madame Mukabunani Christine uza kurekurwa.Watubwira muri make uko byagenze?

Ni koko nafunzwe nshinjwa ubwinjiracyaha bw’ubuhotozi no gutwika( tentative d’assasinat et incendie) kandi byari byateguwe na MUKABUNANI Christine nyuma y’uko twari twakoze inama ya concencus ngo tumenye uziyamamaza ku mwanya wa Président w’Ishyaka, maze MUKABUNANI Christine abonye murushije amajwi ahita ahagarika inama, uwo munsi akorana inama na bamwe mu bapolisi bakoranaga, gahunda yo kumfungisha itangira ityo. Gusa amahirwe nagize ni uko nabo ubwabo bari bazi ko icyo gikorwa kigayitse ntigeze ngikora, gusa kubera ko nari navuganye n’abanyamakuru ko PS IMBERAKURI izatanga umukandida mu matora ya Président kandi ko nzasaba National Congress yategurwa tariki ya 13/05/2010 ikanyemerera kwiyamamaza, ibyo byatumye MUKABUNANI iyo Congress ayiburizamo, kuko abapolisi bakorana bavugaga ko ndi mubyara wa TWAGIRAMUNGU Faustin, bityo ngo nkaba nzaba mfite support ya Faustin muri campagne. Ikinyoma rero kirazamuka, bashaka unshinja witwa UWAYEZU Théophile wo mu BUGESERA abisabwe n’umwe mu bapolisi bakora muri CID ( ku mpamvu z’umutekano wanjye nzamubabwira kuri phone ). Nafashwe mu ijoro ryo kuwa 24/05/2010 nyuma yo gufungirwa KICUKIRO ahantu habi, mburana mu Rukiko rw’Ibanze rwa RUSORORO tariki ya 04/06/2010 basanga nta mpamvu nkurikiranwaho iriya tentative d’assassinat et incendie maze bemeza ko ndekurwa urubanza rukimara gusomwa nk’uko copie de jugement mfite hano ibisobanura. Nibiba ngombwa nzaboherereza icyo cyemezo cy’Urukiko, gusa n’uwo bashatse ngo anshinje yaje gufungurwa ari umwere. Sinzi rero aho MUKABUNANI ashingira akomeza kwemeza ko namutwikiye.

Twasomye mu makuru aho uvuga ko uri umunyamabanga Mukuru w’ishyaka PS Imberakuri, kandi abenshi mu banyarwanda tukaba tuzi ko umunyamabanga Mukuru wa PS Imberakuri ari Madame Immaculée Kansiime Uwizeye ndetse tukaba twaramubonye mu biganiro bitandukanye yakoreye ku mugabane w’uburayi. Uwo mwanya uvuga w’ubunyamabanga bukuru uvuga ufite wawuhawe na nde? Ryari? Dufite amakuru y’uko wirukanywe mu ishyaka wowe na Bwana Niyitegeka, warigarutsemo ryari kandi mu buhe buryo?

Tumaze kwirukana Me NTAGANDA Bernard muri National Congress tariki ya 17/03/2010 maze hakemezwa ko Ishyaka PS IMBERAKURI iyobowe n’Itsinda riyobowe na Pasteur Noël HAKIZIMFURA, MUKABUNANI CHRISTINE na Augustin NIYITEGEKA ikemezwa na MINALOC mu rwandiko banditse tariki ya 08/04/2010, nyuma tukabona ko MUKABUNANI Christine yihariye Ishyaka akarigira akarima ke akora ibyo ashaka binyuranyije n’amategeko, abarwanashyaka bari muri iyo Kongere navuze haruguru badusabye ko dukora inama kuko aribo bafite ububasha , dukora inama yabo tariki ya 13/01/2013 bemeza ko Pasteur Noël HAKIZIMFURA aba Umunyamabanga Mukuru n’Umuvugizi w’Ishyaka PS IMBERAKURI naho Bwana Augustin NIYITEGEKA akaba Umuyobozi mushya, duhabwa inshingano yo gutegura mu gihe gishoboka inama nkuru ya Parti ishyiraho inzego zose. Ku bindi rero muvuga, ndabizi ko Madame Immaculée Kansiime Uwizeye yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa PS Imberakuri mu ruhande rwagumye kwa Me NTAGANDA, ariko tuvuze ukuri, imbere y’amategeko agenga amashyaka yemewe mu Rwanda, kubera ko Notaire wa Leta yemeje PV y’inama twamuhaye ubwo twakoraga National Congress nk’uko nabivuze haruguru, gusa MINALOC byarayicanze kubera ko BAKUNZIBAKE Alexis aravuga nka Visi Perezida bakamureka kubera ko bazi icyo bakoze. Ahubwo ninjye wagombye kuvugira abaturage kubera ko nari nasimbuye Me NTAGANDA nyuma abo navugaga kare bakazanamo MUKABUNANI udashobora kugira icyo avugira abaturage kandi Ishyaka ryacu ari iryo mu rwego rwa Social, rero ni ikibazo ariko biramutse bishobotse ko dusubirana ubuyobozi mu ruhame, nzakomeza kuvugira abaturage, ibindi biri muri cadre politiki ariko birisobanuye ko PS IMBERAKURI igomba gukomeza kuba Parti Politique d’Opposition. Naho aho bavuga ko twirukanywe mu ishyaka, ibyo ni ikinyoma cyambaya ubusa kuko no mu gihe Me Ntaganda Bernard atumira Kongere idasanzwe ampagarika, ntabwo byashobotse kuko nakomeje ahubwo kuyobora PS IMBERAKURI aribwo bigeze kuri National Congress yabereye i Nyabugogo. None se naba narakomeje n’imirimo bizwi ko nahagaritswe? Icyo ni ikinyoma MUKABUNANI afitemo inyungu akura muri FPR kuko ariyo yamuzanye le jour même du Congrès National , na nyuma y’icyo gihe nta National Congress yemewe yigeze ikorwa ngo iduhagarike mu Ishyaka. Uretse ko kuba MUKABUNANI ari icyitso cya FPR biroroshye gushyigikira ibyo avuga kandi akora kabone nubwo byaba ari amafuti, abayobozi bamushyizeho barabimwemerera ariko baba birengagije itegeko na cyane ko copies originales yasinyweho na Notaire ninjye uzibitse yewe na quitance yo muri RRA.

Ubundi PS Imberakuri tuzi ko iyobowe na Me Bernard Ntaganda n’ubwo afunze, akungirizwa na Bwana Alexis Bakunzibake, nibo tubona mu bikorwa bitandukanye bya politiki, nko gusura imfungwa za politiki gusohora amatangazo agaya imikorere mibi y’ubuyobozi n’ibindi mwe ko tutajya twumva muvugwa cyangwa mugira icyo mutangaza muvugira abaturage?

Ntibishoboka uyu munsi ngo MUKABUNANI Christine akore itangazo agaya imikorere mibi y’abayobozi kuko ariyo mpamvu yazanywe mu gitondo niteguragaho kuyobora inama nakomeje kuvuga, kuko bari bazi ko bazamushyira aho bashaka, kandi byaremeye. Aracecetse, gusa akavuga ko Parti ari opposition ariko biri mu magambo gusa, nta bikorwa erega ntiyabishobora!  Rero BAKUNZIBAKE Alexis kuba avuga ntacyo yikanga nabyo ni ubutwari yashimirwa, kuko bishobora bake bitewe n’ubwoba buri mu gihugu aho umuntu abona ikibi agaceceka kugira ngo bitavaho bimuturukaho akaba yabura umugati kuri bamwe ku bandi bagafungwa, kwicwa n’ibindi. Ariko sinabura kubamenyesha ko mu bihe byatambutse nagiye nandika ibintu bitari bimwe bigaragaza amakosa akorwa cyane ku birebana n’urubanza rwa Mme INGABIRE UMUHOZA Victoire n’uburyo nabonaga urubanza rwe rurimo ikinamico aho yavugaga son idée kandi bigaragara ugasanga bamusubiza ibyo atavuze. Ibyo nanditse birahari ni mbona e-mail yanyu nzabyohereza sur pièce jointe mumenye ibyo mvuga ko bifite fondement.

Twumvise ngo wowe na Bwana Niyitegeka mwagiranye ikibazo na Madame Mukabunani ngo mupfa amafaranga ngo yakuye muri Amerika ndetse mumusaba ko ngo yabaha amafaranga mukamurekera ishyaka cyangwa akabashyira ku rutonde rw’abaziyamamaza nk’abadepite. Ese ibyo ni ukuri? Iyo ntibyaba ari bya bindi byo kwishakira indonke? Ese ubundi uretse wowe Mukabunani na Niyitegeka hari abandi bayoboke bazwi watubwira muri kumwe?

Mu by’ukuri icyo kibazo cy’amafaranga kivuzwe aho tumariye gukora déclaration niho MUKABUNANI yakivugiye kuri Radio I ko Augustin Niyitegeka yamwatse amafaranga, birashoboka ou pas ariko na none kuba MUKABUNANI atigeze abivuga cyangwa ngo iyo message ayereke inzego z’umutekano, mbona ko ari impamvu ye bwite pour se couvrir bitewe n’amakosa yakoze tumaze gushyira ahagaragara. Rero si ku mpamvu z’indonke kuko twatangiye kwandika kuva 22 Kanama 2011 tumusaba gutumira ikipe yashyizweho ngo twuzuze inzego ahubwo ahita ategura amahugurwa ya Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge kuwa 28 Kanama 2011 yaje guhinduramo Kongere ni mugoroba kubera ubwoba no kugira ngo agere ku ntego ye yo kuyobora Ishyaka uko abibona bidakurikije amategeko. Aha ndagira ngo munsobanukirwe neza ko nyuma yo gukora déclaration, abarwanashyaka benshi barampamagara bampa courage ngo dukomeze nibiba ngombwa tubatumire dushyire ahagaragara amakosa Christine yakoze, yewe n’abari mu ruhande rwa BAKUNZIBAKE barabimbwira kubera banzi neza bakaba bazi na objectif mfite ntavugiye kuri radio cyangwa ngo mbishyire muri iyi nyandiko( Calme et Patience de la Politique ). Sinabura kubamenyesha ko abarwanashyaka hafi ya bose bari kumpamagara bashaka ko mbasura mu rwego rwo kubasobanurira icyakorwa kugira ngo dufatanye kurwanya ibikorwa bibi MUKABUNANI akorera abarwanashyaka abaheza mu Ishyaka ryabo kuko bazi ko abikora afatanyije na FPR, nkaba ndi gushaka uburyo (moyen financier) kugira ngo mbasure maze dufate ingamba nshya (stratégies avancées).

Ese aho kujya ku ruhande mugashaka gukora mwenyine ntabwo mwakwisunga ubuyobozi bw’ishyaka PS Imberakuri bwemewe n’abanyarwanda benshi ndetse buzwi mu rwego rwa opposition ruyobowe na Me Bernard Ntaganda?

Nyakubahwa , niba wakurikiye neza ibyo navuze haruguru, n’uburyo kugeza uyu munsi nta kibazo mfitanye na Me NTAGANDA Bernard, biranumvikana ko ntacyo nagirana n’abarwanashyaka bandi bari kumwe na Alexis kandi ibyo Alexis arabizi kuko tuvugana byinshi à propos yo gushaka uko twashyira imbaraga hamwe kandi ibyo ntibikiri ibanga. No mu gihe byaba bishobotse ko déclaration twakoze ihabwa agaciro cyane cyane Ikigo gishinzwe imiyoborere myiza kigaha agaciro inyandiko twabashyikirije, nibwira ko yaba ibaye intambwe nziza kugira ngo twoye gutatanya imbaraga na cyane ko kuva mbere hose twakoraga inama n’ibikorwa bindi tubyumvikanyeho no mu gihe cyose Me NTAGANDA Bernard yabaga adahari nta kintu na kimwe cyadindiye kubera ko nakoraga nk’uwikorera nk’uko byari biri mu nshingano zanjye. Uyu munsi rero ntabwo turi ku ruhande ahubwo turi mu nzira nziza dushaka kugarura ibintu mu murongo wabyo. Icyakora mu gihe twaba tunanijwe n’inzego zikorana na Mukabunani , ntituzabura gukomeza gushaka uko twavugira abaturage kugira ngo bashobore kurenganurwa.

Ni mpamvu ki muvuga ko mwirukanye Madame Mukabunani kandi muzi neza ko asa nk’aho ari umunyamuryango wa FPR aho kuba uwa PS Imberakuri, ibyo ntibivuze ko iyo mikoranire yo gukorana na FPR muyisangiye wenda akaba yarabacuze kuri uwo mugati dore ko mwakoranye kongere nawe muri Nyabugogo ku ya 17.03.2010 aho bizwi ko mwisunze abayoboke ba FPR n’abahisi n’abagenzi kugira ngo mubone abantu mwita abayoboke?

Ni koko biragaragara ko MUKABUNANI Christine ari umuyoboke wa FPR mu bikorwa bakorana ariko ndagira ngo nkwibwire neza ko ntigeze nkorana na MUKABUNANI kuko nyuma yiriya nama yashatse uburyo anyikiza biramushobokera, rero si impamvu y’umugati kuko yazanywe mu gitondo cyo kuwa 17/03/2010 kuko mbere hose ntazi iyo yabaga akorera iby’ishyaka, rero abamuzanye nibo bamukoresha ibyo bashaka kandi ibyo ni ukuri dushingiye ku bimenyetso byinshi dufite. Ibindi rero biri muri cadre ya Politiki, uzampamagare tubivugane kuko je suis à la mesure de mettre au clair uko gahunda zose zagenze ariko byose byadusigiye amasomo akomeye tugomba kubakiraho Ishyaka ndetse no mu bundi buzima busanzwe hari icyo byanyigishije nk’uko bavuga ngo les difficultés nous laissent les leçons. Naho kubirebana n’uko twaba dusangiye na MUKABUNANI Christine mu mikoranire na FPR, ibyo ni ikinyoma kuko tutahwemye kwerekana ko ibyo uwo mugore akora abikorera mu bwiru dushaka ko ibikorwa byose bikorerwa mu mucyo. Si no ku mpamvu z’umugati, kuko nubwo nta kazi mfite kuva nafungurwa ibyo ntibyatuma mfatanya na MUKABUNANI gukorera FPR ni nayo mpamvu nahagurukiye kurwanya ibyo bakora cyane cyane mu karengane gakorerwa abaturage .
Naho ibijyanye n’uburyo iyo Kongere yakozwemo, byo ni birebire kandi byose byakorewe inama zihagije na cyane ko ari njye waziyoboraga hamwe na équipe twakoranaga. Nabyo nzabona umwanya uhagije mbibabwire en détails .

Nta mpungenge ufite z’umutekano wawe ufite dore ko madame Mukabunani asigaye asa nk’aho afite umwanya ukomeye muri Forum y’amashyaka ndetse akaba aherutse no koherezwa muri Amerika guhagararira amatora?

Ntabwo ndi igiharamagara cyangwa igikenya ngo mbure kugira impungenge z’umutekano wanjye na cyane ko MUKABUNANI yamfungishije amaze kubona ko mutsinze muri concensus navuze.
Ariko na none si ngombwa guceceka mu gihe hari ibyo ugomba kuvuga kandi byarengera abaturage na cyane ko aribo dukorera kuko turi abagaragu babo : nibo badushyiraho, tugomba rero kubavugira. Gusa biragoye hano I Kigali kugira ngo bumve ko koko ukorana na opposition uretse no kuyikorera. Naho ibyo kuba MUKABUNANI afite umwanya ukomeye muri FORUM y’Amashyaka na cyane ko ariwe uyiyobora ntabwo bishobora kuntera impungenge z’umutekano kuko ibyo akora ni formalités na cyane ibikorwa byose bya Forum des Partis Politiques zemewe mu Rwanda biyoborwa na Secrétaire Exécutif wa Forum afashijwe na Secrétaire Général wa FPR akabyitirirwa nk’uyobobora Forum ariko ni gahunda ya FPR yo kwereka amahanga ko bemera opposition ariko sibyo !. Ibyo ni ibintu bizwi cyane ariko nta bwoba kubera ko baca umugani ngo : ” Ukuri guca mu ziko ntigushya, n’iyo guhiye ntigushirira, ahubwo kurashibuka “. Simfite ubwoba rero kuko nubwo nandikiye Minisiiri w’Umutekano mu Gihugu nsaba gucungirwa Umutekano by’umwihariko, nkanabivugira ku maradiyo anyuranye muri interview nakoze zinyuranye, ibyo ntibihagarika gukomeza kwerekana ukuri ko Christine MUKABUNANI adakorera P S IMBERAKURI na cyane ko nta barwanashyaka fondateurs afite. Ikindi ni uko binabaye ngombwa ko Polisi yongera kumfata bakamfunga ntacyo byaba bitwaye kuko biba binerekana imikorere igayitse yabo yo gufunga umuntu ngo ni uko yerekanye ukuri. Aha niho nabwiye Radio FLASH FM nti : ” Aho matelas yanjye yari iri muri Gereza ya KIMIRONKO haracyahari ” Naho ibyo koherezwa muri Amerika byo tuzi neza uko byakozwe ku mpamvu nyinshi kugira ngo opinion internationale igaragarizwe ko les Partis d’Oppostion zikora mu Rwanda, or non. None se yaba ari muri opposition akaba ari ntacyo avuga ku karengane abaturage bakorerwa hirya hino ? ………….. Igihe kiracyahari kuko uretse no muri Amerika twe tuzaharenga kandi tugiye mu buryo buciye mu kuri.

Wowe nka Noheli Hakizimfura wadutangariza icyo wifuza muri make? Ese urifuza gukorana na opposition ukarwanya FPR cyangwa urifuza gufatanya na FPR ikaguha umwanya w’ubuyobozi?

Njyewe nka Noël HAKIZIMFURA ndagira ngo mbatangarize ku mugaragaro ko nifuza ko Ishyaka P S IMBERAKURI ryakora neza muri gahunda ya Opposition ryatangiranye ryo kuba ijwi ry’Abaturage kandi abarwanashyaka fondateurs bagasubirana ijambo banyazwe na MUKABUNANI Christine, kandi bishobotse ko njye na Augustin turiyobora nka mbere niho iyo gahunda yo kuvugira abaturage yashoboka naho ubundi rigumye mu maboko ya MUKABUNANI ntibishoboka.
Nkaba nongera kubatangariza mbivanye ku mutima ko nifuza gukorana na Opposition mu kurwanya imikorere mibi igaragara hirya no hino mu buyobozi bwa Kigali, kuko gufatanya na FPR bakampa umwanya mu buyobozi byaba bibaye nka bya bindi turwanya aho umuntu ahabwa umwanya ariko ntagire icyo awumarisha. Aha natanga urugero rumwe nubwo hari nyinshi, aho ibibazo biherutse gukemurwa mu Karere ka NYAMASHEKE ari uko Perezida wa Repubulika agiyeyo mu gihe ikibazo cyari cyaratangiye mu mwaka wa 2005 niba atari 2006, umuntu akibaza icyo abayobozi b’Akarere bakoraga.
Birumvikana rero ko ubuyobozi nk’ubwo ntabushaka. Ndashaka ubuyobozi nzakoresha kandi ngashobora gukorera abaturage banshyizeho muri demukarasi isesuye, kandi nkaba ijwi rya rubanda , nkavuga akarengane kabo kandi uwo mbibwiye ntabirebere mu buhutu, ubututsi n’ibindi, akabyumva mu rwego rwo guharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu. Ahubwo narangiza mbasaba inkunga y’uburyo bwose kugira ngo gahunda turimo hano I Kigali ishobore kugera ku ntego kubera ko nkatwe turi kuri terrain dukenera ibikoresho binyuranye: imashini (lap top, desktop) , appareil zifotora, recording idufasha kohereza ibiganiro tugiranye n’abashaka impinduka mu Rwanda kugira ngo dushobore gutunganya neza akazi dufite mu ntego no muri gahunda zinyuranye zo kurwanya igitugu kigaragara mu Rwanda.

Tubaye tubashimiye

Inkuru ya Marc Matabaro

4 COMMENTS

  1. ndagushimiye cyane kuba warabashije gusubiza ubwenge kugihe utaratana cyane.Njye simba mu mashyaka ariko Me NTAGANDA ndamwemera cyane so ,nishimiye imikoranire yawe nawe kuko numvise ibitekerezo byawe ari byiza.Akazi keza

  2. Komera noel!naguherukaga ufungiye i Kabuga mubihe byamatora ya 2010.Uzige kuba inyaryenge ntakindi nakubwira.

  3. Burya abashukwa na FPR sinzi niba batarakuye isomo kubyabaye kuri ba Lizinde, habyarimana, Twagiramungu, Sendashonga n;abandi benshi. Ababantu uburyarya nibwo bubaranga naho ukuri ko kuribo ni ikinyoma kimwe kitavugwa. Niyompamvu abantu bose bagombye guhumuka bakareba icyo bamariye abaturage bari kukarengane kadasanzwe.

Comments are closed.