ABANYARWANDA BINIGUYE, ABATEGETSI BO HEJURU BABYAKIRA BATE?

Umuntu ateze amatwi iki kiganiro cyahise ku itariki ya 10/05/2015 mu Rwanda kuri Radio Isango Star, akumva uburyo abacyumvikanyemo biniguye ku bijyanye no kwibaza niba ya ngingo y’101 y’Itegekonshinga yahindurwa, ukumva Fred Muvunyi wari ukiyoboye uburyo yahase ibibazo by’insobe Senateri Tito Rutaremara (umwe mu bantu bakomeye muri FPR), ukongeraho uburyo uyu munyamakuru yari amaze igihe akora umwuga we anatinyuka ibishobora kurakaza i bukuru, ntibitangaje na gato kumva ko yafashe iy’ubuhungiro, ubu akaba yibereye i Burayi, nyuma yo kwegura tariki ya 12/05/2015 ku buyobozi bwa RMC (Rwanda Media Commission), Komisiyo y’Itangazamakuru mu Rwanda, bita ko ari Urwego rw’abanyamakuru bigenzura.

Fred Muvunyi’s last debate was also the last straw (La dernière goute qui a fait déborder le vase, nta cyari gisigaye…).
Dore inkuru nari nanditse akimara kwegura ntaramenya neza niba yakuyemo ake karenge

Ese Fred Muvunyi yeguye yari yorohewe? Ese wumvise yanahunze byagutangaza?
Fred Muvunyi yari asanzwe ari umuyobozi wa RMC Komisiyo y’Itangazamakuru mu Rwanda (Rwanda Media Commission). Yeguye ku wa kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2015.

Hari abadashidikanya ko iyegura rye cyangwa iyeguzwa, ryaba rifitanye isano n’ibiganiro-mpaka yagizemo uruhare, aho n’abantu banyuranye batanze ibitekerezo ku ngingo y’101 y’Itegekonshinga, bamwe basaba ko yahinduka kugira ngo Paul Kagame yongere kwiyamamaza kuko iyo ngingo ivuga ko ntawuyobora manda zirenze ebyiri, abandi bakabyamagana.

Muri ibyo biganiro bishobora kuba ari nyirabayazana hagaragayemo ibibazo bitoroheye abategetsi bashaka ko iriya ngingo ihinduka. Urugero nko kubaza niba kwifuza cyangwa gukunda umuntu kanaka bihagije ngo Itegekonshinga rihinduke.

Mu minsi ishize Fred Muvunyi ntiyatinye kugaragaza ko afite amakenga k’umushinga wa Minisitiri w’Intebe yabonye ko ngo usa nuwototera kugabanya ubwisanzure bw’itangazamakuru. Ikindi kitoroshye Fred Muvunyi nk’umuyobozi wa RMC yahuye na cyo, ni uko atari ashyigikiye uburyo RURA, Rwanda Utilities Regulatory Authority (Ikigo gishinzwe igenzura) cyafashwe icyemezo cy’ikomanyirizwa rya BBC Gahuzamiryango yahagaritswe kumvikana mu Rwanda ku murongo wa FM, biturutse ku kiganiro “Rwanda’s untold story” cyanyuze kuri BBC Two mu Bwongereza. Muvunyi we yavugaga ko ikibazo cyashoboraga gukemurwa ku bundi buryo kandi ko byanareba RMC yayoboraga.

Icyo kiganiro cyarakaje cyane abategetsi bakuru b’Urwanda kuko harimo ubuhamya bwa bamwe mu bahoze muri FPR ndetse n’abandi bashakashatsi bavuze ko na perezida Paul Kagame ngo afite uruhare mu bwicanyi bwabaye mu gihe gishize. Ikindi cyabarakaje ni ahavugwaga ko uretse na jenoside yakorewe abatutsi ko hari n’ubundi bwicanyi ndengakamere bwakorewe nkana abahutu hakagwamo n’abandi ariko kugeza ubu bikaba bidahabwa uburemere bikwiye.
Binavugwa ko muri iyi minsi, Fred Muvunyi yotswaga igitutu ngo kubera imikorere ye yo kutabogama no kwigenga. Nyamara iyo mikorere ye ni yo abandi basanga yatumaga akora yubahiriza amahame y’umwuga w’itangazamakuru. Abamuzi bavuga ko yaharaniraga ko nta munyamakuru warengana. Ibi kandi ngo yanabigaragaje ataraba n’umuyobozi kuko Fred Muvunyi ni umwe muri bake basuye abanyamakuru bigeze gufungwa nka ba Saidat Mukakibibi, Agnès Mukankusi n’abandi.

Hari n’abavuze ko yaba yivaniyemo ake karenge. N’ubwo byaba bidatangaje cyane kubera impamvu tumaze kubona, ariko ntibiremezwa bidasubirwaho.

Ntawakwirengiza ko mu bihugu bikiri inyuma mu bwisanzure bitoroha igihe cyose gukora nta mususu uyu mwuga. Muri iki gihe Urwanda ruri ku mwanya w’161 ku bihugu 180 byakorewe urutonde ku bwisanzure bw’itangazamakuru.

Nyuma y’iyi nkuru nari nateguye ejobundi, nabonye amakuru yizewe ko umunyamakuru Fred Muvunyi ubu ari i Burayi.

Jean-Claude Mulindahabi
Ecole Supérieure de Journalisme de Paris.