Abapolisi batari munsi ya 3 baguye mu mirwano ku mupaka wa Congo n’u Rwanda!

    Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Mata 2016 aravuga ko abantu bitwaje intwaro bateye mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu mu ntara y’u Burengerazuba. Amakuru yashoboye kumenyekana avuga ko ngo haguye abapolisi batari munsi ya 3 ndetse n’imodoka ya polisi iratwikwa. Ariko hari andi amakuru avuga ko haguye abapolisi bagera kuri 8 barimo n’umupolisi w’umukobwa ngo wari umaze igihe gito asabwe!

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Twahirwa Celestin yavuze ko Polisi ikibikurikirana ikaza gutangaza ayo makuru nyuma yo kubimenya neza. Naho abayobozi bo muri ako gace bo bavuga ko koko icyo gitero cyabaye ko hari n’abahatakaje ubuzima ariko ntabwo bavuga umubare wabo ngo amakuru arambuye barayatanga nyuma.

    Abaturage bo muri ako karere bavuganye n’itangazamakuru bavuga ko abateye bababwiye ko baje bataribusubireyo

    Biganza Emmanuel utuye Kabumba washoboye kuvugana n’abateye, avuga ko yabonye bari hagati ya 20 na 30 bari bambaye ibikote by’ijoro kandi bavuga ko baje badasubirayo bagasaba abaturage ko bahunga.

    Yagize ati “Imbunda ya kibariga bayishinze imbere y’iwanjye nsohotse bandasaho bansaba gusubira mu nzu. Narinziko ari abapolisi bacu nari ngiye kubabaza ibyabaye. Gusa numvishe harimo abavuga ilingara n’igiswahili menya ko ari FDLR.”

    Uwo muturage yakomeje agira ati “Polisi yirwanyeho ariko bari bafunze inzira ituma hataboneka ubundi butabazi. Batashye tubumva barasa kuri sacco ya Bugeshi. Banyura ku midozi ya bunjuri na gasumba bunjuri mu mudugudu wa Kabarore na Lyarugamba bakomereza mu kibaya cya Congo bataha.”

    Igiteye impungenge muri iki gitero ni uko abayobozi baba ari aba gisivire, polisi, n’igisirikare bose bashatse guta umwikomo ku baturage babwira abaturage ko iki gitero cyahawe urwaho n’ukwirara kwabo mu kurara irondo no gutangira amakuru ku gihe!

    Mu nama yahuje abayobozi bo mu Ntara y’Uburengerazuba, Gen. Maj. Mubarakh Muganga, umuyobozi w’Ingabo muri iyi ntara, yavuze ko ari abarwanyi ba FDLR bateye bashaka bashaka kwiba SACCO! Yavuze ko iyo abaturage batangira amakuru ku gihe nta kibazo cyari kuba, kimwe no kurara irondo bitagishyirwamo ingufu nabyo biri mu byatanze icyuho, abasaba gutangira amakuru ku gihe!

    IGP Emmanuel K. Gasana, umuyobozi wa Polisi y’igihugu, yavuze ko batangiye iperereza ku bafashije FDLR kwinjira mu Rwanda!

    Guverineri w’iyi ntara, Caritas Mukandasira, yavuze ko ibyabaye ari amakosa yo kwirara mu kurara irondo no kudatangira amakuru ku gihe.

    Iperereza rikomeye ubu ngo riri gukorwa muri uyu murenge wa Bugeshi uhana imbibi n’amashyamba y’ibirunga muri Congo Kinshasa.

    Ikigaragara ni uko abayobozi b’u Rwanda mu byo batangaza barimo gusa nk’abashaka gushyira amakosa ku baturage nk’aho nta gisirikare cyangwa polisi u Rwanda rugira. Umuntu akibaza niba amarondo y’abaturage ari yo ashinzwe guhangana n’abantu bafite intwaro kurusha abasirikare n’abapolisi babihemberwa buri kwezi tutibagiwe n’izindi nzego zitwara gisirikare nka Dasso n’izindi.

    Twizere ko nta tekinika rigiye gukurikiraho ryibasira abaturage hitwajwe iki gitero dore ko uretse kwibasira abaturage ngo ntabwo bakoze amarondo, ngo ubu harimo gukorwa iperereza ku baba bafashije FDLR kwinjira ukagira ngo FDLR yari ikeneye uruhushya rw’abaturage ngo yinjire.

    Ku ruhande rwa FDLR, umwe mu bantu bari hafi ya FDLR wavuganye na The Rwandan yemeje ko iki gitero cyabaye koko avuga ko ariko batarabona amakuru arambuye uretse ko yemeje ko iki gitero cyari gikomeye kuko ngo bashoboye kwica abapolisi benshi bakanatwara n’imbunda nyinshi.

    Ku ruhande rw’igisirikare cy’u Rwanda, umuvugizi wacyo Lt Col René Ngendahimana mu itangazo yashyize ahagaragara aremeza icyo gitero, akavuga ko igitero cyagabwe gitumbereye station ya polisi bitandukanye n’ibyavuzwe n’umukuru w’ingabo mu ntara y’uburengerazuba wavuze ko abateye bari baje kwiba muri SACCO.

    Ben Barugahare