Abashinjwa ngo koherezwa na Kayumba Nyamwasa gutera mu Birunga batangiye kuburanishwa

Yanditswe Frank Steven Ruta

Abakekwaho kugaba ibitero mu birunga batangiye kuburanishwa mu Rwanda. Baraburanishwa ku gitero cyabaye kuwa 05 Ukwakira 2019, mu Karere ka Musanze Intara y’Amajyaruguru.

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ruri kuburanisha abagera kuri 37 bakekwaho kuba bose bari muri P5 na RUD Urunana yiyomoye kuri FDLR, nk’uko bishimangirwa n’ubushinjacyaha bwa Gisirikare. 

Umushinjacyaha wa Gisirikare arabarega ibyaha umunani bahuriyeho hafi ya bose, bishingiye ku kuba mu mwaka wa 2019 baragabye igitero kigahitanba abasivili 14, abandi bagakomereka, kandi icyo gitero kikavugwamo ubusahuzi, ubujura n’ubundi bugizi bwa nabi.

Muri aba 37 baregwa, ubushinjacyaha bwa gisirikare buvuga ko 29 ari aboherejwe na Gen Kayumba Faustin Nyamwasa, ngo bashoze Intambara mu Rwanda bahereye mu Majyaruguru

Ubushinjacyaha buvuga ko icyo bari bagendereye hejuru ya byose ari uguhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda. Mu byo baregwa kandi harimo kugirana umubano n’amahanga hagamije guteza intambara cyangwa imvururu mu Rwanda. Bukongeraho ko batorezwaga mu Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo, bakaba baravuye muri Mozambique, Malawi, Uganda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ibihugu byashyizwe mu majwi n’umushinjacyaha wa Gisirikare ku kuba byarabafashije mu buryo bwa hafi kandi bwizewe ni Uganda n’u Burundi.

Benshi mu baregwa ni Abanyarwanda, 13 muri bo baturutse mu Burundi. Abantu 7 bari muri RUD Urunana bose baturutse muri Uganda. Abaregwa bo bahakana ibyo bashinjwa byo kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, bakemera gusa kuba baragiye mu mitwe y’ingabo itemewe.

Ubwo iki gitero cyabaga, bikabanza kugirwa ibanga, ariko bamwe bakabihererekanya binyuze ku mbuga nkoranyambaga, hakanashyirwaho amajwi y’abo muri Musanze batabazaga ab’I Kigali ngo iwabo ibintu byacitse, Ubuvugizi bw’Ingabo z’u Rwanda ntacyo bwigeze butangaza, ahubwo Polisi niyo yafashe iya mbere ivuga ko abateye ari abagizi ba nabi bitwaje intwaro gakondo. Polisi yakomeje ivuga ko abapfuye bari bishwe hakoreshwejwe ibyuma n’amabuye.