Abasore 12 bagaragaye bamagana iyicwa ry’umuzunguzayi bafashwe!

    Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu Rwanda ni avuga ifatwa ry’abasore 12 bakoraga akazi ko kogosha no gukata amatike mu kigo abagenzi bategeramo imodoka cya Nyabugogo.

    Muri bo abasore 8 bashinjwa kuba baragaragaye mu myigaragambyo yamagana polisi ubwo hicwaga umubyeyi w’umuzuguzayi witwa Theodosie Uwamahoro. Abandi basore 4 bo bazira ko batashoboye gutanga amazina y’abigaragambyaga cyane cyane urubyiruko.

    Aba basore kandi bashimuswe ejo .ku wa gatatu tariki ya 11 Gicurasi 2016 bagaragaye bavugiriza induru inzego zishinzwe umutekano n’ubuyobozi ari nako bakomera amashyi biyamirira ubwo abazunguzayi batangaga ibitekerezo ahanini binenga ihohoterwa ribakorera umunsi ku wundi kandi aribyo bibatunze.