ABATARIPFANA NTIBAZASOHOKA KU KIBUGA CYA NAIROBI BATABONYE UBURENGANZIRA BWABO

Paris, 23/11/2016.

Banyarwanda Banyarwandakazi,

Bataripfana Bataripfanakazi bavandimwe,

  1. Nk’uko mwabikurikiye, ejo tariki ya 23 Ugushyingo 2016 ni bwo intumwa z’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda zirangajwe imbere na Thomas NAHIMANA, umunyamabanga mukuru akaba n’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2017, zagombaga kugera i Kigali.
  2. Mwakurikiye kandi uko mu gihe bari bamaze gukora ibisabwa byose ngo binjire mu ndege, iva muri Kenya yerekeza i Kigali, Leta y’u Rwanda ibinyujije k’ushinzwe abinjira n’abasohoka, yatanze itegeko ko abo bantu badashobora gukandagira ku butaka bw’u Rwanda, ndetse yongeraho baramutse binjiye muri iyo ndege u Rwanda rutakwemera ko igwa ku butaka bwarwo.
  3. Kubera iyo mpamvu twashatse kumenya icyo ako gasuzuguro gakorerwa Abanyarwanda bagiye iwabo gahatse, ushinzwe abinjira n’abasohoka atubwira ko agiye ku bisuzuma ko bidatinda.
  4. Twafashe icyemezo cyo kwigaraga,bya tukanga gusohoka muri TRANSIT kugeza twemerewe gutaha i Rwanda.

Banyarwanda Banyarwandakazi,

Bataripfana Bataripfanakazi bavandimwe,

Nibimenyekane ko :

  1. Twakoze ibikwiye byose ngo dutahe mu Rwanda twujuje ibisabwa. Ni muri urwo rwego Padiri Thomas NAHIMANA na bagenzi be Venant NKURUNZIZA, KASINGE Nadine Claire na KEJO Skyler (w’amezi 7) begereye inzego zibishinzwe ngo bahabwe visa.
  2. By’umwihariko Padiri Thomas NAHIMANA yagiye kuri ambasade i Paris abanza gusaba ko bamuhindurira passeport kuko iyo yari afite yari yararengeje igihe. Bamuhaye icyemezo bamubwira ko bazamuhamagara akaza kuyifata.
  3. Twabonye bitinze kandi igihe kihuta, dusaba Padiri Thomas ko noneho yasaba visa nk’umufaransa, dore ko FPR ivuga ko byo ngo bidatinda. Aha naho yakoze ibisabwa yuzuza impapuro za ngombwa, baramubaza ngo kuki ushaka visa nk’umufaransa kandi passeport ye nk’umunyarwanda iri mu nzira. Abasubiza ko abona biri gutinda. Bamubwira ko passeport ye nshyashya azayifatira i Kigali. Ariko na none, na viza nk’umufaransa, ambassade yatinze kuyimuha tubona ko ari amayeri yo kudutinza bwa kabiri kandi twari twarahinduye amatariki kenshi twibwira ko bazagera aho bakemera.
  4. Twashakishije ubundi buryo bwo kugera mu Rwanda kandi tutishe amategeko. Ni muri urwo rwego, Padiri Thomas yasabye ko bamusubiza passeport y’Ubufaransa muri ambasade kuko yari afite izindi ngendo. Barayimuhaye niko gushaka visa igera muri East Africa (Rwanda,Uganda na Kenya).
  5. Intasi za Leta y’u Rwanda ntizigeze zivumbura ko habonetse iyi visa kuko buri munsi twahamagaraga kuri ambasade tubaza aho visa twasabye igeze. Batunguwe no kubona amazina ya Thomas NAHIMANA kuri liste y’abagenzi bagiye kugera i Kigali bahita basaba Kenya Airaways kutwangira kwinjira mu ndege, banongeraho ko nitwinjiramo, batazemera ko iyo ndege ikandagira ku butaka bw’u Rwanda.

Bityo rero :

  1. Turashimira abantu bose bakomeje kutuba hafi no kugerageza kumvikanisha iki kibazo hose. Turasaba Abataripfana bari mu Rwanda ndetse n’abanyamakuru gukomeza kudutegereza kuko dushirwa dutashye iwacu mu Rwanda.
  2. Turasaba Leta y’u Rwanda gushyira ubwenge ku gihe, ikibuka ko dufite uburenganzira nk’ubw’abanyarwanda bose, ko tubizi, kandi ko tuzakomeza kubuharanira.
  3. Turasaba Abanyarwanda batuye hanze y’u Rwanda cyane cyane abanyapolitiki na sosiyete sivile gukomeza gukwirakwiza amakuru y’ukuri ajyanye n’iki gikorwa kigayitse kandi cyuzuye ubwoba n’ubugwari cya Leta y’u Rwanda. Nibibere isomo buri wese ko rya terabwoba rya FPR Inkotanyi ntaho rishingiye, bisaba kuyitinyuka gusa no gushikama.
  4. Muraza kugezwaho IGIKORWA gikurikiraho, nibigera kuri uyu mugoroba tariki ya 24 Ugushyingo 2016, Leta y’u Rwanda itatwemereye kwinjira mu gihugu. Mwirinde kandi abashaka kubayobya bakwirakwiza ibihuha, ukenera amakuru y’ukuri ayabaze ubuyobozi bw’ishyaka ISHEMA ku mirongo isanzwe ikoreshwa.

Harakabaho Abanyarwanda baharanira uburenganzira bwabo,

Muhorane ISHEMA

Chaste GAHUNDE,

Umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru

+33643601311

[email protected]