Mu gihe Safari yakatiwe iminsi 30, abaturage bakomeje gukubita abayobozi

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Mu turere dutandukanye tw’u Rwanda hakomeje kumvikana inkuru z’abaturage bakubita abayobozi, ibi hari ababifata nk’ikimenyetso cyo kwivumbagatanya gishobora kuzagira ingaruka zikomeye ku butegetsi bwa Kagame.

 Ubusanzwe mu Rwanda, abaturage bubaha ubuyobozi n’inzego zose guhera ku rwego rw’umudugudu,bagera ku nzego zishinzwe umutekano bakarusha kabone niyo waba urengana ntiwemerewe kwirwanaho cyangwa kudakora icyo izo nzego zivuze.

Ariko uko iminsi ishira indi igataha, ubona ko ibintu bigenda bihindura isura kuko usanga abaturage birwanaho bagahangana n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, abandi bakarwana n’inzego zishinzwe umutekano.

Umwana w’Umusore yahondaguye ‘Meya’ w’Akarere ka Bugesera induru ziravuga

Mutabazi Richard, umuyobozi w’Akarere ka Bugesera

 

Mu mpera z’ukwezi gushize kwa munani, umwana w’umusore w’imyaka 23, utuye mu Murenge wa Ngeruka, Akagari ka Murama, Umududugu w’Ikoni, yahondaguye Mutabazi Richard, umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, imbere y’imbaga y’abaturage.

Uyu muyobozi ngo yasanze abaturage bari kunywera inzoga mu rugo rw’Umukuru w’Umudugudu waho ‘Umudugudu w’Ikoni’ afata inzoga banywaga arazimena avuga ko bishe amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Umwana w’umusore yahise aza nk’iya gatera n’umujinya mwinshi afata ikibando ahondagura meya induru ziravuga. Magingo aya uyu musore hamwe n’umukuru w’umudugudu barafunze.

Tariki 26 z’ukwezi kwa gatandatu 2021, Gitifu w’akagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana abacuruzi b’inzoga bamumennyeho ikidomoro cyazo, ubwo yabasangaga aho bacururiza akababwira ko batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bamwe muri aba baturage twaganiriye batubwiye ko uyu muyobozi yaje akamena inzoga bacuruzaga avuga ko gucuruza inzoga mu gitondo bitemewe.

Mu kwezi kwa gatandatu kandi, Muri aka Karere ka Rwamagana hari umusore bivugwa ko ari mu kigero cy’imyaka 28 warashwe azira ko yarwanye na DPC ‘Uhagarariye Polisi mu Karere’ bivugwa ko yari amusabye kujya muri ‘Panda gare’ ngo ntiyambaye neza akapfukamunwa, umuturage akavuga ko akambaye neza, muri uko kujya impaka baragundaguranye, uyu mupolisi ngo akomereka mu jisho bucyeye bwaho uyu musore araraswa.

Tariki ya 04 Nzeli 2021, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rugendabari mu Murenge wa Mukarange, Dukuzumuremyi Martin, umuturage yamusanze mu biro aramukubita, amuciraho ishati, amena telefone ye ndetse yangiza urugi n’ameza by’ibiro.

Bamwe mu babonye biba, batubwiye ko uyu muyobozi yari yazindukiye mu rugo rwa Dukuzumuremyi amusaba ruswa, nyuma yo gusanga ari kubaka igikoni atarabiherewe icyangombwa.

“Safari nyubaha”

Safari George, ni umworozi wo Kagari ka Musenyi mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, wabaye ikirangirire ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo guta ku munigo umukozi w’urwego rw’umutekano rwunganira Akarere ruzwi nka DASSO ‘Dasso’ wari wasizoye ivuga ko igihe gukubita uyu mworozi.

Tariki ya 24/08/2021 ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho agaragaza, Dasso ari kumwe na Gitifu w’Akagari, Dasso akubita umushumba w’inka za Safari, bivugwa ko yamuhoraga ko aragiye ku gasozi kandi bitemewe.

Nyuma yo gukubita uyu mushumba bakamuciraho imyenda yari yambaye, Dasso yabonye ny’iri izi nka ari we Safari, ariyamirira ati reka njye gukubita kariya gasaza. Ibintu byaje guhindura isura, uwo yari agiye gukubita aba ariwe umuta ku munigo aramujwigiriza induru ziravuga.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, umworozi Safari ari mu maboko y’ubutabera, kuri uyu wa kabiri tariki 7/9/2021, ubwo yagezwaga imbere y’Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare, ubushinjacyaga bwasabye ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo, bumushinja gukubita no kubangamira ubuyobozi. Safari yireguye avuga ko yabitewe no kwirwanaho atari yabigambiriye.

Izi ni ingero za vuba, twabakusanyirije, ariko kandi muri iyi myaka itatu ishize hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragara abaturage bahangana n’inzego z’ubuyobozi cyangwa izishinzwe umutekano bavuga ko bari kwirwanaho.

Ibi abareba kure bakavuga ko bikwiye guha isomo ubutegetsi bwa Kigali kuko bifatwa nk’ikimenyetso cyo kwivumbagatanya.