Abayobozi ba Congo bararushanwa gukeza ubutegetsi bwa Kigali?

Azarias Ruberwa aganira na mInistre w'intebe w'u Rwanda Edouard Ngirente

Yanditswe na Ben Barugahare

Kuri iki cyumweru tariki ya 12 Mutarama 2020, Azarias Ruberwa Manywa wo mu bwoko bw’abanyamulenge, Minisitiri ushinzwe kwegereza abaturage ubuyobozi muri Congo yagaragaye i Kigali mu gikorwa cy’amasengesho kiswe “National Prayer Breakfast.” cyaberaga muri Kigali Convention Centre.

Ibi bije mu gihe mu cyumweru gishize undi muyobozi ukomeye muri Congo, Vital Kamerhe, umuyobozi w’ibiro bya Perezida wa Repubulika muri icyo gihugu yagaragaye atanga inka 30 mu bukwe bw’umuhungu wa Gen James Kabarebe (Kabarebe ashyirwa mu majwi mu byaha byinshi by’ubwicanyi n’ubusahuzi byibasiye igihugu cya Congo kugeza ubu) anavuga ko na Perezida Félix Tshisekedi yababajwe no kuba nawe atatumiwe!

Uru ruzinduko rwa Azarias Ruberwa i Kigali ruje mu gihe imitwe y’abanyamulenge nka Twirwaneho na Gumino ihanganye n’abarwanyi b’abamaimai bafatanije n’umutwe w’abarundi wa RED-Tabara baterwa inkunga na Leta y’u Rwanda ibaha ibikoresho ndetse n’ingabo zidasanzwe z’u Rwanda (force special) zikaba zivugwa mu bagaba ibitero ku banyamulenge.

Uru rugendo ruje mu gihe havugwa amakuru y’uko Col Rukunda Makanika w’umunyamulenge yatorotse igisirikare cya Congo bikaba bivugwa ko yasanze imitwe y’abanyamulenge ihanganye n’abamaimai mu misozi y’i Mulenge.

Ese Azarias Ruberwa aje gusabira bene wabo amahoro cyangwa aje gupfukama imbere ya Kagame dore ko benshi mu bayobozi ba Congo bumva ko ubutegetsi muri Congo butangwa biciye i Kigali aho kuva mu majwi y’abaturage ba Congo?

Tubitege amaso!